Umuntu wo mu burasirazuba bwa Aziya yabonetse mu Butaliyani bwa kera
IGIHE abashakashatsi bari bamaze kuvumbura ikintu gishishikaje mu majyepfo y’u Butaliyani mu mwaka wa 2009, bibajije ukuntu umuntu ukomoka mu Burasirazuba bwa Aziya yaba yarageze mu Bwami bwa kera bw’Abaroma, ubu hakaba hashize imyaka 2.000.
Aho hantu bakoreye ubushakashatsi ni mu irimbi rya Vagnari ho muri Roma ya kera, ku birometero 60 uturutse mu burengerazuba bw’umugi wa Bari. Muri iryo rimbi bahataburuye ibikanka mirongo irindwi na bitanu by’abantu, kandi ibizamini byakozwe kuri ayo magufwa, byagaragaje ko hafi ya bose bavukiye mu duce two hafi aho. Ariko hari igikanka cyatangaje abo bashakashatsi. Nyuma yo gupima aside iba mu ntima y’ingirabuzima fatizo ibamo ibintu bigena uko umuntu azaba ateye, baje kubona ko nyina w’uwo muntu akomoka mu Burasirazuba bwa Aziya.a Basanze igikanka cy’uwo muntu ari icyo mu kinyejana cya mbere cyangwa icya kabiri. Dukurikije raporo y’ubwo bushakashatsi, “birashoboka ko ari bwo bwa mbere igikanka cy’umuntu ufite igisekuru mu Burasirazuba bwa Aziya cyari kivumbuwe mu Bwami bw’Abaroma.” None se uwo yari muntu ki?
Ya raporo igira iti “hari uwahita atekereza ko uwo muntu yari umwe mu bacuruzi b’imyenda ya hariri yacuruzwaga cyane hagati y’u Bushinwa na Roma.” Icyakora, hari abatekereza ko ubwo bucuruzi bwakorwaga n’abantu bahererekanyaga ibyo bicuruzwa hagati y’ibyo bihugu byombi, ku buryo mu by’ukuri nta n’umwe muri bo wakoraga urugendo rw’ibirometero 8.000 biri hagati y’u Bushinwa n’u Butaliyani.
Kuki aho hantu havumbuwe ibyo bikanka hagombye kudushishikaza? Mu bihe bya kera, Vagnari yari agace k’icyaro kagenzurwaga n’umwami w’abami, hakaba harabaga abakozi bashongeshaga ubutare, bakabumba n’amategura. Abenshi mu bakozi bahakoraga bari abacakara, kandi birashoboka ko uwo muntu wo mu Burasirazuba bw’isi na we yari umucakara. Koko rero, uko yahambwe bigaragaza ko atari umukire. Mu bintu bamuhambanye, nta cyo basanze kikiri kizima uretse akabindi konyine.
Kuki twavuga ko ibyagezweho n’ubwo bushakashatsi bishishikaje? Kugira ngo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashobore gukwirakwiza ubutumwa babwirizaga, byaterwaga ahanini n’ingendo zakorwaga mu gihe cya kera. Bibiliya ivuga ko nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, abashyitsi b’abanyamahanga bari baje i Yerusalemu ari bo bakwirakwije ubutumwa bwiza hirya no hino (Ibyakozwe 2:1-12, 37-41). Icyo gikanka cyavumbuwe kigaragaza ko muri icyo gihe hari abantu bashobora kuba baravaga mu Burasirazuba bwa Aziya, bakajya mu karere k’inyanja ya Mediterane.b
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ibizamini bikorwa kuri iyo aside, ntibishobora kugira icyo bigaragaza ku birebana n’umuryango se w’umuntu akomokamo.
b Nanone hari ibimenyetso bigaragaza ko abantu bo mu Burengerazuba bw’isi bakoraga ingendo mu Burasirazuba bwa Aziya. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abamisiyonari babwirije mu Burasirazuba bwa Aziya bagarukiye he?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2009.
[Ikarita yo ku ipaji ya 29]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
ROMA
Vagnari
Inyanja ya Mediterane
UBURASIRAZUBA BWA AZIYA
INYANJA YA PASIFIKA
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Igikanka cy’umuntu wo mu burasirazuba bwa Aziya cyavumbuwe mu irimbi ryo muri Roma ya kera
[Aho ifoto yavuye]
© Su concessione del Ministero per i Beni e le Attività Culturali-Direzione Regionale per i Beni Culturali e Paesaggistici della Puglia - Soprintendenza per i Beni Archeologici della Puglia