ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/1 pp. 9-10
  • Aburahamu yicishaga bugufi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Aburahamu yicishaga bugufi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Aburahamu yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova yamwise ‘incuti ye’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Aburahamu na Sara—Nawe ushobora kwigana ukwizera kwabo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/1 pp. 9-10

Aburahamu yicishaga bugufi

Aburahamu yicaye mu ihema rye yugamye izuba, mu bushyuhe bwinshi bwo ku manywa y’ihangu. Yitegereje aho amaso ye agarukira, abona abagabo batatu baje iwabo.a Ahise ahaguruka adatindiganyije, yiruka abasanganira, arabinginga ngo baze baruhuke ho gato maze abakire. Ababwiye ko agiye kubaha “umugati,” ariko atangira kubategurira amafunguro atandukanye agizwe n’umugati wokeje mu ifuru, amavuta, amata n’inyama z’ikimasa cy’umushishe. Mu gihe Aburahamu arimo abagaburira, agaragaje umuco wo kwakira abashyitsi, ariko nk’uko turi buze kubibona, nanone agaragaje ko yicisha bugufi by’ukuri.—Intangiriro 18:1-8.

KWICISHA BUGUFI NI IKI? Kwicisha bugufi ni ukuba umuntu adafite ubwibone cyangwa atiyemera. Umuntu wicisha bugufi azirikana ko hari icyo abandi bamurusha (Abafilipi 2:3). Atega amatwi icyo abandi batekereza kandi aba yiteguye gukora imirimo iciriritse akorera abandi.

ABURAHAMU YAGARAGAJE ATE KO YICISHAGA BUGUFI? Aburahamu yishimiraga gukorera abandi. Nk’uko byavuzwe iyi ngingo igitangira, Aburahamu akibona abo bashyitsi batatu yahise atangira kubategurira ibyokurya. Umugore we Sara yahise atangira gutegura amafunguro. Ariko se, ni nde warimo ahihibikana mu kwakira abo bashyitsi? Aburahamu ubwe yarirutse ajya gusanganira abashyitsi, ababwira ko agiye kubakiriza amafunguro, ariruka ajya mu rwuri atoranya itungo ryo kubabagira, nuko ibyo yabateguriye byose arabizana abibashyira imbere. Kubera ko Aburahamu yicishaga bugufi, we ubwe yakoze iyo mirimo iciriritse aho kuyishinga abagaragu be. Yabonaga ko gukorera abandi bitamusuzuguza.

Aburahamu yumvaga ibitekerezo by’abo yayoboraga. Bibiliya ivuga bike gusa mu biganiro Aburahamu yagiranye na Sara. Ariko hari inkuru ebyiri zigaragaza ukuntu Aburahamu yateze amatwi ibitekerezo bya Sara kandi agakora ibyo amusabye (Intangiriro 16:2; 21:8-14). Kimwe muri ibyo bintu Sara yasabye Aburahamu, cyabanje ‘kubabaza Aburahamu cyane.’ Ariko igihe Yehova yabwiraga Aburahamu ko icyo gitekerezo ari cyiza, yahise acyemera yicishije bugufi kandi aragikurikiza.

NI IKI TWAMWIGIRAHO? Niba koko twicisha bugufi, tuzashimishwa no kugira ibyo dukorera abandi. Tuzashimishwa no gukora ikintu cyose cyatuma barushaho kumererwa neza.

Nanone uko twakira ibitekerezo by’abandi, na byo bishobora kugaragaza ko twicisha bugufi. Tuzagaragaza ubwenge twemera ibitekerezo by’abandi, aho gupfa kubyanga gusa kubera ko bitanzwe n’abandi (Imigani 15:22). Kuba witeguye kwakira ibitekerezo by’abandi bigira akamaro, cyane cyane iyo ufite ububasha ku bandi. Umuyobozi w’inararibonye witwa John yaravuze ati “niboneye ko umuyobozi mwiza ari wa wundi utuma abantu bavuga icyo batekereza bisanzuye. Ariko kwemera ko umuntu uyobora ashobora kukurusha igitekerezo cyiza, bisaba kwicisha bugufi. Bityo nta muntu n’umwe, nubwo yaba ari umuyobozi, wavuga ko ari we wenyine ugira ibitekerezo byiza.”

Nitwigana Aburahamu tukajya dutega amatwi ibyo abandi batekereza kandi tugakora imirimo iciriritse tubakorera, tuzemerwa na Yehova. Erega n’ubundi “Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.”—1 Petero 5:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abo bashyitsi bari abamarayika, nubwo Aburahamu atahise abamenya akibabona.—Abaheburayo 13:2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze