ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/1 pp. 30-31
  • Irinde abadayimoni

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Irinde abadayimoni
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Irimbuka rya Sodomu na Gomora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu akiza abantu mu buryo bw’igitangaza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yesu atsinda ikigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yesu atangaza abari bamuteze amatwi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/1 pp. 30-31

Urubuga rw’abakiri bato

Irinde abadayimoni

Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, umere nk’umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.

1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU NTANGIRIRO 6:1-6 NO MU BYAKOZWE 19:11-20.

Utekereza ko Abanefili bari bameze bate?

․․․․․

Nk’uko mu Byakozwe 19:13-16 habivuga, utekereza ko abo bahungu bumvise bameze bate, igihe bahuraga n’umuntu ufite umudayimoni?

․․․․․

2 KORA UBUSHAKASHATSI.

Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho by’ubushakashatsi ushobora kubona, shaka uko wamenya byinshi ku Banefili. Ese utekereza ko ari iyihe mpamvu bari abagome bikabije?

․․․․․

Ni mu buhe buryo dushobora kuvuga ko abadayimoni ‘bavuye aho bari bagenewe kuba?’ (Soma muri Yuda 6.) Kuki utekereza ko bakoze ibintu bidasanzwe, ndetse ko bakoze amahano igihe baryamanaga n’abagore b’abantu?

․․․․․

Ni mu buhe buryo izo nkuru ebyiri usomye zagusobanuriye uko abadayimoni batwawe n’urugomo hamwe n’ubusambanyi?

․․․․․

3 ANDIKA IBYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’urugomo hamwe n’ubwikunde biranga abadayimoni.

․․․․․

UMWITOZO.

Nubwo ubu abadayimoni badashobora kwihindura abantu, ni mu buhe buryo bagerageza kugushuka?

․․․․․

Ni iyihe myidagaduro iriho muri iki gihe, igaragaza imyifatire y’abadayimoni n’ibyo bashaka?

․․․․․

Wagaragaza ute ko wiyemeje kudashukwa n’abadayimoni? (Ongera usome mu Byakozwe 19:18, 19.)

․․․․․

4 NI IBIKI BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․

Niba udafite bibiliya, yisabe abahamya ba Yehova cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze