Barashakisha ibisubizo
“Uramutse ubajije buri muntu uwo [Yesu] ari we, abantu hafi ya bose ntibabura icyo bagusubiza. Nyamara twaba dufite ukwizera, uko kwaba kungana kose, cyangwa turi abemeragato, twese tujya twibaza tuti ‘uwo ni muntu ki?’ ”—BYAVUZWE N’UMWANDITSI WITWA STAN GUTHRIE.
ABANTU bagira amatsiko yo kumenya uwo Yesu ari we. Hagurishijwe ibitabo byinshi bivuga ibye, kandi amafilimi avuga iby’ubuzima bwe yarakunzwe cyane. Nyamara, abantu baracyamwibazaho byinshi, kandi usanga bamuvuga kwinshi.
Mu myaka mike ishize, abanyamakuru babiri basabye abantu gusubiriza kuri interineti, ikibazo kigira kiti “Yesu yari muntu ki?” Dore bimwe mu bisubizo abo bantu batanze:
● “Urebye Yesu yari rabi (cyangwa umwigisha) watanze urugero ruhebuje mu birebana no kugira impuhwe.”
● “Yari umuntu nk’abandi, ariko yagize imibereho idasanzwe.”
● “Nta cyemeza ko Yesu yabayeho.”
● “Yesu ni Umwana w’Imana wavutse, arapfa kandi arazurwa kugira ngo adukize ibyaha byacu. Aracyariho, kandi azagaruka ku isi.”
● “Nizera ko Yesu Kristo ari we mwana w’Imana wenyine. Ni umuntu nyamuntu kandi ni imana nyamana; mbese twavuga ko ari Imana muntu.”
● “Inkuru zivuga ibya Yesu ni imigani bacira abana bamaze guca akenge.”
Birumvikana ko ibyo bitekerezo bihabanye byose, bidashobora kuba ukuri. Ese hari ahantu hiringirwa twavana ibisubizo by’ukuri by’ibibazo twibaza ku birebana na Yesu? Abanditsi b’iyi gazeti bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, kandi ko ari yo yonyine itubwira ukuri kose ku birebana na Yesu.a—2 Timoteyo 3:16.
Mu ngingo ikurikira, turi busuzume ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bimwe na bimwe abantu bakunze kwibaza ku birebana na Yesu. Yesu yivugiye ko “umwizera wese” azabona agakiza (Yohana 3:16). Turagutera inkunga yo gusuzuma ibisubizo by’ibyo bibazo, maze ukareba niba wakwihitiramo kumenya byinshi ku byerekeye Yesu, n’icyo wakora ngo ugaragaze ko umwizera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, igice cya 2 gifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana.” Icyo gitabo cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.