ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 26
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • “Twabonye Mesia”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 3
    Nimukanguke!—2012
  • Umugore wo mu idini ry’Abayahudi asobanura impamvu yongeye gusuzuma imyizerere ye
    Nimukanguke!—2013
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 26

Ese wari ubizi?

Kuki Abayahudi bashishikazwaga n’ibisekuru byabo?

▪ Inyandiko zirimo ibisekuru by’abantu zari iz’ingenzi cyane, kuko zatumaga umuntu amenya ubwoko bwe na bene wabo. Nanone zifashishwaga mu kugabanya abantu amasambu no kubaha imirage. Icyakora, igisekuru cya Mesiya wasezeranyijwe cyo cyari cyihariye. Abayahudi bari bazi neza ko Mesiya uwo, yari kuzakomoka mu gisekuru cya Dawidi, mu muryango wa Yuda.​—Yohana 7:42.

Uretse n’ibyo, intiti yitwa Joachim Jeremias yaravuze iti “kubera ko abatambyi n’Abalewi bakomokaga mu muryango umwe, . . . byari iby’ingenzi cyane ko barinda igisekuru cyabo, kugira ngo hatagira ubivangamo.” Abisirayelikazi bashakaga mu miryango y’abatambyi, bagombaga kuvuga igisekuru cyabo, kugira ngo umurimo w’ubutambyi utagira “ikiwuhumanya.” Mu gihe cya Nehemiya, hari imiryango yavanywe ku rutonde rw’imiryango y’Abalewi, kuko abari bayigize “bashatse mu gitabo bandikwagamo kugira ngo bagaragarize mu ruhame igisekuru cyabo, ariko ntibibonamo.”​—Nehemiya 7:61-65.

Byongeye kandi, Amategeko ya Mose yavugaga ko “nta mwana w’ikibyarirano” cyangwa “Umwamoni cyangwa Umumowabu uza mu iteraniro rya Yehova” (Gutegeka kwa Kabiri 23:2, 3). Jeremias yakomeje avuga ko iyo ari yo mpamvu, “umuntu yahabwaga uburenganzira ubwo ari bwo bwose yemererwaga n’amategeko, ari uko abanje kuvuga igisekuru cye. Ibyo bishimangira umwanzuro twagezeho uvuga ko . . . n’Umwisirayeli wo muri rubanda rwa giseseka yabaga azi abakurambere be ndetse n’umuryango akomokamo muri ya miryango cumi n’ibiri.”

Abayahudi bandikaga bate ibisekuru byabo, kandi se babibikaga bate?

▪ Matayo na Luka, abanditsi b’Ivanjiri, bakoze urutonde rurambuye rw’igisekuru cya Yesu (Matayo 1:1-16; Luka 3:23-38). Hari izindi nyandiko z’ibisekuru na zo zabitswe neza. Urugero, hari igitabo cy’Abayahudi gitanga ibisobanuro cyagize icyo kivuga kuri rabi wo mu gihe cya Yesu witwaga Hillel, kigira kiti “hari umuzingo urimo igisekuru wabonetse i Yerusalemu, wagaragaje ko Hillel yakomokaga kuri Dawidi.” Mu gitabo umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Flavius Josèphe yanditse, yavuze ko abakurambere be bari abatambyi, kandi ko nyina yakomokaga “mu muryango wa cyami.” Yavuze ko ayo makuru yayasanze “mu bitabo by’ibarura.”​—The Life.

Ku birebana no kubika inyandiko zirimo imiryango y’abatambyi, hari igitabo Josèphe yanditse avuga ko igihugu cye cyahaye iyo nshingano “abantu bo mu rwego rwo hejuru” (Against Apion). Hari ikindi gitabo cyavuze kiti “birashoboka ko hari umuyobozi wihariye wari warahawe inshingano yo kubika izo nyandiko, kandi ko i Yerusalemu hashyizweho urukiko rushinzwe kwakira ibibazo birebana n’ibisekuru by’abantu no kubikemura” (The Jewish Encyclopedia). Abayahudi batakomokaga mu miryango y’abatambyi biyandikishirizaga mu migi ba se bakomokagamo (Luka 2:1-5). Nta gushidikanya ko abanditsi b’Amavanjiri bifashishije ibyo bitabo byandikwagamo ibisekuru by’abantu. Nanone, birashoboka ko imiryango y’abantu ku giti cyabo na yo yabikaga inyandiko z’ibisekuru byayo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze