ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/7 p. 32
  • “Icyo nifuzaga narakibonye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Icyo nifuzaga narakibonye”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Jya ubabwira ko ubakunda
    Inkuru z’ibyabaye
  • “Sinigeze numva nkunzwe bigeze aha”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Ineza Yawe Yuje Urukundo Iruta Ubuzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/7 p. 32

“Icyo nifuzaga narakibonye”

Emilia yakoraga umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, ariko hari hashize imyaka cumi n’itanu yarawuhagaritse. Mu myaka ya vuba aha, yatangiye gutekereza ku byishimo yari afite igihe yakoraga umurimo w’ubupayiniya, maze yifuza kongera kuwukora.

Ariko kandi, akazi Emilia yakoraga kamusabaga igihe kinini, kandi ibyo byatumaga atagira ibyishimo. Igihe kimwe ari kumwe n’abakozi bagenzi be, yavuganye agahinda ati “icyampa nkajya nkora amasaha make!” Umukoresha we yarabyumvise maze aramwegera amubaza niba yarabyifuzaga koko. Emilia yamubwiye ko yabyifuzaga. Icyakora, kugira ngo bishoboke byasabaga ko umuyobozi w’ikigo abyemera kubera ko abakozi bacyo bose basabwaga gukora amasaha yose. Uwo mushiki wacu yiteguye guhura n’umuyobozi w’icyo kigo, kandi yasenze Imana ayisaba kugira umutima utuje n’ubutwari.

Igihe bahuraga, Emilia yamusabye ko yagabanyirizwa amasaha y’akazi, abimubwira abigiranye amakenga ariko afite n’ubushizi bw’amanga. Yamusobanuriye ko iyo atari ku kazi akoresha igihe cye afasha abandi, agira ati “ndi Umuhamya wa Yehova, kandi nigisha abantu Bibiliya. Muri iki gihe, abantu benshi bagenda barushaho kononekara mu by’umuco. Ku bw’ibyo, bakeneye amahame asobanutse neza. Ubwenge bwo muri Bibiliya mbagezaho bubafitiye akamaro cyane. Sinifuza ko ibyo nkora nyuma y’akazi byabangamira akazi nkora hano, ariko nifuza igihe gihagije cyo gufasha abantu. Ni yo mpamvu nashakaga ko amasaha nkora yagabanywa.”

Uwo muyobozi yamuteze amatwi yitonze maze amubwira ko na we yigeze gushaka gukora umurimo wo gufasha abantu. Hanyuma yaravuze ati “nkurikije impamvu utanze, nkwemereye ibyo usabye. Ariko se uzi ko umushahara wawe uzagabanuka?” Emilia yamushubije ko abizi kandi ko nibiba ngombwa azoroshya ubuzima. Yongeyeho ati “icy’ingenzi ni uko nkora ikintu gifitiye abantu akamaro koko.” Umuyobozi w’ikigo yaramubwiye ati “nkunda abantu bigomwa igihe cyabo kugira ngo bite ku bandi.”

Nta wundi mukozi w’icyo kigo wari warigeze kwemererwa gukora amasaha make. Ubu Emilia yemererwa gukora iminsi ine gusa mu cyumweru. Yaje gutangazwa n’uko yongerewe umushahara, ubu akaba ahembwa nk’ayo yahembwaga mbere. Yagize ati “icyo nifuzaga narakibonye: ubu nongeye kuba umupayiniya w’igihe cyose.”

Ese waba waratekereje niba wagira ibyo uhindura kugira ngo ukore umurimo w’ubupayiniya cyangwa wongere kuwukora?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 32]

Umuyobozi w’ikigo yaramubwiye ati “nkunda abantu bigomwa igihe cyabo kugira ngo bite ku bandi”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze