ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/2 p. 16
  • Ese koko Bibiliya ni Ijambo ry’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko Bibiliya ni Ijambo ry’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Ese koko ubutumwa bwiza bwaturutse ku Mana?
    Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
  • Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubona ute Bibiliya?
    Ubona ute Bibiliya?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/2 p. 16
Umuzingo wa kera wa Bibiliya

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese koko Bibiliya ni Ijambo ry’Imana?

Ubusanzwe Ijambo ry’Imana ryagombye kuba ritandukanye n’ibindi bitabo, kandi koko Bibiliya ni ko imeze. Hacapwe Bibiliya zibarirwa muri za miriyari mu ndimi zibarirwa mu magana. Ubwenge buboneka muri Bibiliya bufite imbaraga zo guhindura abantu bakaba beza.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:13; 2 Timoteyo 3:16.

Ikitwemeza ko Bibiliya yakomotse ku Mana, ni uko ivuga iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Nta muntu buntu ushobora gukora ibintu nk’ibyo. Reka dufate urugero rw’igitabo cya Yesaya. Hari kopi y’icyo gitabo yabonetse mu buvumo bwo hafi y’Inyanja y’Umunyu, ikaba yaranditswe hasigaye imyaka irenga ijana ngo Yesu avuke. Icyo gitabo kivuga ko umugi wa Babuloni wari kuzahinduka amatongo, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye nyuma y’imyaka myinshi Yesu avuye ku isi.—Soma muri Yesaya 13:19, 20; 2 Petero 1:20, 21.

Bibiliya yanditswe ite?

Bibiliya yanditswe mu gihe cy’imyaka igera ku 1.600. Abanditsi ba Bibiliya bagera kuri 40, bagendeye ku mutwe umwe rusange wa Bibiliya, kandi nta n’umwe unyuranyije n’undi. Ibyo byashobotse bite? Imana ni yo yayoboye umurimo wo kuyandika.—Soma muri 2 Samweli 23:2.

Rimwe na rimwe Imana yavuganaga n’abanditsi ba Bibiliya binyuze ku bamarayika, ku iyerekwa cyangwa inzozi. Imana yashyiraga ibitekerezo byayo mu bwenge bw’umwanditsi, maze ikamureka agahitamo amagambo akoresha kugira ngo yumvikanishe ubutumwa bwayo.—Soma mu Byahishuwe 1:1; 21:3-5.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 2 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Ushobora kukivana ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze