Ibirimo
3 Ese umurimo wo kubwiriza ukora umeze nk’ikime?
ICYUMWERU CYO KU YA 30 GICURASI 2016–5 KAMENA 2016
5 Kuba indahemuka bituma umuntu yemerwa n’Imana
Iki gice kigaragaza impamvu yatumye Yefuta n’umukobwa we bakora ibihuje n’amahame y’Imana nubwo bari bahanganye n’ibibazo bitoroshye. Turi bumenye impamvu kwemerwa n’Imana bifite agaciro kurusha ibyo twakwigomwa byose.
10 Ese ukoresha neza ubushobozi bwawe bwo gutekereza?
ICYUMWERU CYO KU YA 6-12 KAMENA 2016
13 “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
Kugira ngo tuzabone impano y’ubuzima bw’iteka, tugomba kwihangana kugeza ku iherezo. Iki gice kigaragaza ibintu bine bizadufasha kwihangana n’ingero eshatu z’abantu bakomeje kwihangana. Nanone kigaragaza umurimo ukwihangana kugomba kurangiza.
ICYUMWERU CYO KU YA 13-19 KAMENA 2016
18 Kuki twagombye kujya mu materaniro?
Abakristo bose bahura n’inzitizi zinyuranye, ku buryo kujya mu materaniro biba bitaboroheye. Kugira ngo dushobore gutsinda izo nzitizi, iki gice kiratwereka ukuntu kujya mu materaniro bitugirira akamaro bikakagirira n’abandi, n’ukuntu Yehova Imana abiha agaciro.
23 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho—Abakobwa bavukana bahoze ari ababikira babaye bashiki bacu
ICYUMWERU CYO KU YA 20-26 KAMENA 2016
27 Mukomeze kutagira aho mubogamira muri iyi si yiciyemo ibice
Uko ubutegetsi bw’abantu bugenda bwegereza iherezo ryabwo, dushobora kwitega ko kutagira aho tubogamira bizarushaho kuduteza ibibazo. Iki gice kigaragaza ibintu bine bizatuma dukomeza kutagira aho tubogamira kandi tukirinda gutandukira.