ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 2 p. 3
  • Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe ubuzima bukurambiye
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Mu gihe upfushije uwo wakundaga
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Mu gihe habaye ibiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Mu gihe ugize ibyago
    Nimukanguke!—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 2 p. 3
Umugore urimo arira ari ku kazi

Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye

IYO nta bibazo bikomeye ufite wumva ubuzima bukuryoheye, ariko iyo byakubanye byinshi ubuzima butangira kugusharirira.

Urugero, Sallya wo muri Amerika watakaje ibintu hafi ya byose bitewe n’inkubi y’umuyaga yaravuze ati: “Numvaga ibyange birangiriye aho. Numvaga nakwipfira bikarangira.”

Ikindi kigeragezo gikomeye ni ugupfusha uwawe. Janice wo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Igihe napfushaga abahungu bange babiri, numvise ari nk’aho umutima wange ucitsemo kabiri. Nabwiye Imana nti: ‘Singishoboye kwihangana. Reka nipfire birangire. Icyampa ngasinzira nkagendera ko!’”

Daniel we yashenguwe n’agahinda igihe umugore we yamucaga inyuma. Yaravuze ati: “Igihe umugore wange yambwiraga ko yanshiye inyuma, numvise ari nk’aho umuntu anteye icyuma mu mutima. Namaze igihe mfite ububabare budasanzwe.”

Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza impamvu ushobora gukomeza kwishimira ubuzima mu gihe

  • Habaye ibiza

  • Upfushije

  • Uwo mwashakanye aguciye inyuma

  • Urwaye indwara ikomeye

  • Wumva utagishaka kubaho

Reka tubanze turebe icyadufasha kwihangana mu gihe habaye ibiza.

a Muri izi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze