ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w19 Ukuboza p. 15
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Ibisa na byo
  • Ubuzima bwari bumeze bute muri Paradizo?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ubuzima nyuma y’urupfu—Ni iki abantu bizera?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ukwigomeka mu Buturo bw’Imyuka
    Imyuka y’Abapfuye​—Mbese Ishobora Kugufasha Cyangwa Kukugirira Nabi? Mbese Koko Ibaho?
  • Ese umwuka wawe uzakomeza kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
w19 Ukuboza p. 15

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Satani yabwiraga Eva ko narya ku giti kimenyesha ikiza n’ikibi atazapfa, yari atangije inyigisho yogeye ivuga ko ubugingo budapfa?

Satani yashutse Eva akoresheje inzoka

Uko bigaragara si byo. Satani ntiyabwiye Eva ko narya ku giti Imana yari yarababujije umubiri we wari gupfa, ariko roho ye cyangwa ubugingo bigakomeza kubaho biri ahandi hantu. Igihe Satani yamuvugishaga akoresheje inzoka, yamubwiye ko narya kuri icyo giti, ‘atazapfa.’ Yashakaga kumwumvisha ko yari gukomeza kubaho, akagira ubuzima bwiza ku isi, bitabaye ngombwa ko yisunga Imana.—Intang 2:17; 3:3-5.

None se niba iyo nyigisho itaratangiriye muri Edeni, yatangiriye he? Ntitubizi neza. Ariko twemera tudashidikanya ko inyigisho z’ikinyoma zose zariho mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa zajyanye na wo. Ubwo rero nyuma yaho, nta nyigisho y’ikinyoma n’imwe yari isigaye kubera ko harokotse Nowa n’umuryango we gusa, bakaba barasengaga Imana y’ukuri.

Bityo rero, inyigisho ivuga ko ubugingo budapfa yigishwa muri iki gihe, igomba kuba yaradutse nyuma y’Umwuzure. Nta gushidikanya ko igihe Imana yanyuranyaga indimi i Babeli, abantu bagatatana ‘bagakwira ku isi hose,’ bakwirakwije iyo nyigisho hirya no hino ku isi (Intang 11:8, 9). Igihe iyo nyigisho yaba yaradukiye cyose, icyo tuzi ni uko Satani, ari we “se w’ibinyoma,” yari ayishyigikiye kandi yashimishwaga n’uko ikwira hose.—Yoh 8:44.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze