Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
1 Mu by’ukuri, ubuzima bushobora kunezeza umuntu mu gihe yaba akoresha imbaraga n’intege z’ubuto bwe mu buryo bwiza. Umwami w’Umunyabwenge Salomo yanditse agira ati “wa musore we, ishimire ubusore bwawe, n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe” (Umubw 11:9). Mwebwe rubyiruko, Imana izababaza ibyo mwakoze.
2 Nta bwo uko mubaho bigira ingaruka kuri mwebwe ubwanyu gusa, ahubwo binazigira no ku babyeyi banyu. Mu Migani 10:1 haravuga ngo “umwana w’umunyabwenge anezeza se; ariko umwana upfapfana ababaza nyina.” Ariko kandi, icy’ingenzi cyane kurushaho, ni uko uko mubaho bigira ingaruka ku Muremyi wanyu, ari we Yehova Imana. Ngiyo impamvu mu Migani 27:11 na ho hatera abakiri bato inkunga hagira hati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye; kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.” Ni gute mwebwe rubyiruko mushobora kunezeza umutima wa Yehova muri iki gihe? Ibyo bishobora kuba byagerwaho mu buryo bwinshi.
3 Binyuriye mu Gutanga Urugero Rwiza: Bantu mukiri bato, muhanganye n’“ibihe birushya” byahanuwe mu Ijambo ry’Imana (2 Tim 3:1). Nanone, mushobora kugerwaho n’ibibazo bitewe n’abanyeshuri bagenzi banyu batizera, ndetse n’ibitewe n’abarimu bashobora kuba basuzugura imyizerere yanyu ishingiye kuri Bibiliya. Urugero, umwarimu umwe yavuze ko inyigisho y’ubwihindurize ari iy’ukuri, na ho Bibiliya ikaba imigani. Icyakora, umubwiriza ukiri muto wo muri iryo shuri yaharaniye ukuri kwa Bibiliya mu budahemuka. Ingaruka yabaye iy’uko hatangijwe ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Bamwe mu baje gushimishwa batangiye kuza mu materaniro. Ukwizera kwanyu, bavandimwe namwe bashiki bacu mukiri bato, guciraho iteka iyi si itubaha Imana kandi gutuma abantu bafite imitima itaryarya baza mu kuri.—Gereranya n’Abaheburayo 11:7.
4 Mbese, mushobora gutera ab’urungano rwanyu bari mu itorero inkunga kugira ngo boye gukora ibibi? Mu gutanga urugero rwiza ku ishuri, imuhira no mu itorero, mushobora gutuma ukwizera kw’abandi babwiriza bakiri bato gukomera (Rom 1:12). Nimunezeze umutima wa Yehova mubera abandi urugero rwiza.
5 Binyuriye ku Myambarire n’Imisokoreze: Mushiki wacu umwe ukiri muto yaraneguwe ndetse agirwa urw’amenyo azira ko yambaye imyambaro iciriritse maze ahindurwa “uwahawe akato.” Ibyo nta bwo byamukanze maze ngo yigane amahame y’isi arangwamo kutubaha Imana. Ahubwo, yasobanuye ko we ari umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi ko agendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru agenga Abahamya ba Yehova. Mbese, nawe waba ufite bene ubwo butwari? Cyangwa se, wemerera isi ya Satani kugushora mu mitekerereze yayo n’imyifatire yayo? Mbega ukuntu bishimishije kubona benshi mu bakiri bato bita ku nyigisho ziva kuri Yehova kandi bakazibukira imibereho igayitse, n’imideri n’ibigirwamana by’isi n’inyigisho zayo hamwe n’abatware bayo, ari bo badayimoni!—1 Tim 4:1.
6 Binyuriye ku Guhitamo Imyidagaduro: Ababyeyi bagomba kuzirikana akamaro ko gufasha abana babo mu guhitamo imyidagaduro ikwiriye bakoresheje ubwenge. Umuvandimwe umwe yashimagije umuryango mwiza yari yarakunze cyane. Uwo muryango washishikariraga iby’umwuka, kandi ababyeyi batangaga ubuyobozi no ku bihereranye n’imyidagaduro. Uwo muvandimwe yawuvuzeho ati ‘nshimishwa n’ukuntu bakorera ibintu hamwe mu muryango. Abo babyeyi ntibafasha abana kwitegura kujya mu murimo wo kubwiriza gusa, ahubwo n’iyo igihe cyo kujya mu myidagaduro kigeze, bishimira kujya gutembera, kujya gusura inzu ndangamurage, cyangwa bakigumira mu rugo bakina cyangwa se bakora imishinga yabo. Urukundo bakundana hagati yabo n’urwo bakunda abandi rutuma umuntu yizera ko bazakomeza kugendera mu kuri mu gihe kizaza uko byamera kose.’
7 Birumvikana ko rimwe na rimwe hari ubwo bitashoboka ko umuryango wose wahurira hamwe mu byo kwidagadura. Rubyiruko, ibyo mukwiriye kubizirikana kandi mukamenya ko guhitamo uko muzakoresha igihe cyanyu cy’imyidagaduro ari ikintu cyo kwitonderwa cyane. Satani yiyemeje kuyobya abantu benshi cyane uko bishoboka kose. Abakiri bato kandi bagihuzagurika, ni bo ahanini uburiganya bwe hamwe n’uburyarya bwe bikunda kwibasira (2 Kor 11:3; Ef 6:11). Ku bw’ibyo, muri iki gihe Satani akoresha uburyo butandukanye kugira ngo abashuke abateshe inzira maze mugire imibereho ishingiye ku gushakashaka ibinezeza bishingiye ku bwikunde no kudakiranuka.
8 Televiziyo ni igikoresho kabuhariwe mu byo gushukana gituma abantu birundumurira mu mibereho ishingiye ku gushakashaka ubutunzi n’iyo kwiyandarika. Sinema na videwo bihora birata iby’urugomo n’iby’ubusambanyi. Umuzika ukundwa na rubanda urakomeza kugenda urushaho kononekara no kuba uteye isoni. Uburyo Satani akoresha mu kureshya abantu bushobora gusa n’aho nta cyo butwaye, nyamara kandi bwatumye urubyiruko rw’Abakristo rubarirwa mu bihumbi rugwa mu mutego wo kugira imitekerereze n’imyifatire mibi. Kugira ngo rushobore kunanira ibyo bishuko, rugomba kwihatira gukurikiza ibyo gukiranuka (2 Tim 2:22). Niba rugomba kugira ibyo rukosora ku mitekerereze cyangwa ku myifatire yarwo ku bihereranye n’imyidagaduro, rwabigenza rute? Umwanditsi wa Zaburi yatanze igisubizo agira ati “nagushakishije umutima wose; ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse.”—Zab 119:10.
9 Gusenga ibirangirire mu bya siporo no mu by’imyidagaduro birogeye. Gutinya Yehova bizagufasha mu kwirinda gusenga abantu badatunganye. Muri iki gihe, ubusambanyi na bwo buri mu bintu bisengwa n’abantu benshi. Ushobora kwirinda gukora ibyo bintu uca ukubiri n’umuzika wanduye ubyutsa irari ry’ubusambanyi. Ku bihereranye n’umuzika, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukuboza 1993 [mu Kinyarwanda], yagize iti “umuzika ni impano y’Imana. Icyakora, kuri benshi wabaye ububata bubi. . . . Ishyirireho intego yo guha umuzika umwanya uwukwiriye, kandi umurimo wa Yehova abe ari wo uhirimbanira mbere y’ibindi byose. Jya uhitamo umuzika wumva ubigiranye ubwitonzi. Bityo, uzashobora kudakoresha nabi iyo mpano y’Imana.”
10 Ihingemo kwanga ibibi mu buryo bwuzuye (Zab 97:10). Mu gihe wohejwe gukora ibibi, tekereza uko Yehova abona ibyo bintu, kandi banza usuzume ingaruka zabyo, ari zo gutwita inda y’indaro, indwara zifata mu myanya ndangagitsina, guhungabana mu byiyumvo, kwigaya no gutakaza inshingano mu itorero. Irinde kureba televiziyo, sinema, videwo, indirimbo cyangwa ibiganiro bishyigikira ibibi. Irinde kwifatanya n’abo Bibiliya yita “abapfu” (Imig 13:19). Jya utoranya; jya uhitamo kugirana imishyikirano ya bugufi n’abagize itorero bakunda Yehova n’amahame ye akiranuka.
11 Ni koko, urubyiruko rushaka kunezeza umutima wa Yehova by’ukuri ruzitondera iyi nama nziza iboneka mu Befeso 5:15, 16 igira iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi.” Ni iki kizagufasha gukomeza ‘kwirinda’ ku bihereranye n’amajyambere yawe muri iyi minsi y’imperuka?
12 Kwita ku byo Ukeneye mu by’Umwuka: Muri Matayo 5:3, Yesu yaravuze ati “hahirwa abakene mu mitima yabo.” Nawe ushobora kugira umunezero uramutse witaye ku byo ukeneye mu by’umwuka. Kubona iby’ukeneye hakubiyemo no kugira umwete wo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, kubera ko ibyo byubaka ukwizera kwacu mu byo twiga.—Rom 10:17.
13 Ukurikije ibyo wiboneye ubwawe, uzi ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza atari ibintu bikunze koroha. Ahanini, ibyo bishobora guterwa no kubura icyizere. Ku bw’ibyo, ugomba kubyiyemeza ushikamye. Mu kwifatanya mu murimo utadohoka, uzarushaho kongera ubuhanga bwo gutanga ubuhamya, kandi uzarushaho kugirira icyizere ubushobozi bwawe bwo kubwiriza.
14 Kora gahunda ituma ukorana n’ababwiriza b’inararibonye cyane mu itorero, nk’abapayiniya b’igihe cyose n’abasaza. Itegereze witonze uburyo bakoresha mu gutangiza ibiganiro n’uburyo batsinda imbogamirabiganiro. Koresha neza igitabo Comment raisonner n’ibitekerezo bikubiye mu Murimo Wacu w’Ubwami. Mu gihe gito, uwo murimo uzanawukuramo ibyishimo byinshi cyane bitewe n’uko uzaba uha Yehova ibyo ufite byose.—Ibyakozwe 20:35.
15 Bamwe bagiye bakoresha neza umwanya ubonetse kugira ngo batange ubuhamya ku ishuri, kandi bagiye bagira ingaruka nziza cyane mu guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Umukristo umwe ukiri muto yaravuze ati “mu bihe tutabaga twiga, nabaga mfite umwanya uhagije wo kubwiriza, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko. Iyo nasigaga ibitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya hejuru y’ameza yanjye aho abandi bashoboraga kubibona, abanyeshuri benshi bashimishijwe baranyegeraga.” Amaherezo, umubare runaka w’abanyeshuri, ndetse n’umwarimu, batangiye kujya mu materaniro ya Gikristo. Koko rero, uwo mwarimu yagize amajyambere ku buryo yaje kwitanga aba Umuhamya. Yehova arishima cyane iyo abamusenga bakiri bato nkawe batumye izina rye risingizwa.
16 Ubundi buryo bwo guhaza ibyo dukeneye, ni ukwiyigisha ku giti cyacu. Kugira ngo tunezeze umutima wa Yehova, tugomba kumumenya, tukamenya imigambi ye hamwe n’ibyo adushakaho. Mbese, ujya uteganya umwanya w’icyigisho cya bwite? Mbese, ujya wiyigisha buri gihe kimwe n’uko ufata igihe cyo kurya buri gihe (Yoh 17:3)? Mbese, ufite porogaramu yawe yo gusoma Bibiliya, ari na ko ugerageza gukurikiza gahunda yo gusoma Bibiliya y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Mbese, ujya utegura amateraniro yose neza? Mbese, ujya usoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! buri gihe? Mu buryo bw’umwihariko, mbese, ujya ufata igihe cyo gusoma buri ngingo isohoka ku mutwe uvuga ngo “Les jeunes s’interrogent . . . ,” urebana ubwitonzi buri murongo w’Ibyanditswe? Nanone kandi, ntuzigere na rimwe wibagirwa igitabo Les jeunes s’interrogent—Réponses pratiques Sosayiti yasohoye ku bihereranye n’ibyo ukeneye mu by’umwuka. Urubyiruko rw’Abakristo hamwe n’ababyeyi barwo mu isi yose banditse bavuga ukuntu icyo gitabo cyatumye bashobora kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova.
17 Iyo usoma Bibiliya n’ibitabo bya gitewokarasi by’imfashanyigisho za Bibiliya, bikubwira ibyerekeye Yehova, n’imitekerereze ye, n’imigambi ye. Jya wibaza ukuntu byakugirira umumaro. Huza ibyo urimo usoma n’ibyo wamaze gusoma. Ibyo bisaba kubitekerezaho. Gutekereza ku byo urimo wiga bituma ibitekerezo bikugera ku mutima maze bikaba byagutera umwete wo kugira icyo ukora.—Zab 77:13 (umurongo wa 12 muri Bibiliya Yera).
18 Tunezezwa no kubona abakiri bato bazi ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka bifatanya mu materaniro y’itorero. Mwebwe rubyiruko rw’Abakristo, mushobora gutera abandi inkunga mutanga buri gihe ibitekerezo bifite ireme mu materaniro. Bigire intego yo gusubiza nibura incuro imwe muri buri teraniro. Itoze gushyikirana n’abantu b’ikigero cy’imyaka yose bo mu itorero ugirana, na bo imishyikirano irangwamo igishyuhirane kandi yubaka, mbere na nyuma y’amateraniro (Heb 10:24, 25). Umuvandimwe umwe ukiri muto yavuze ko ababyeyi be bamuteraga inkunga yo kugirana ikiganiro nibura n’umuvandimwe umwe ukuze cyangwa mushiki wacu umuruta kuri buri teraniro. Muri iki gihe, yishimira kuba yarabaye inararibonye bitewe no kwifatanya n’abagize itorero bakuze kumuruta.
19 Kurikirana Intego z’Iby’Umwuka: Birababaje kubona urubyiruko rwinshi rutagira intego n’ubuyobozi mu mibereho yarwo. Nyamara se, si byiza kwishimira ibyiyumvo umuntu agira iyo intego za gitewokarasi yishyiriyeho azigezeho mu buryo bugira ingaruka nziza? Izo ntego uharanira kugeraho uyobowe n’inyigisho ziva ku Mana, zizakuzanira ibyishimo uhereye ubu kandi amaherezo zizakugeza ku buzima bw’iteka.—Umubw 12:1, 13.
20 Mu gihe wishyiriyeho intego, ujye ubishyira mu isengesho. Bibwire ababyeyi n’abasaza. Isuzume wowe ubwawe n’ubushobozi bwawe, hanyuma wishyirireho intego zikwiriye ukurikije ibyo ushobora gusohoza, aho kwigereranya n’abandi. Buri muntu atandukanye n’undi mu miterere—y’umubiri, iy’ubwenge, iy’ibyiyumvo, n’iy’iby’umwuka. Ku bw’ibyo, ntiwiringire ko ushobora kugera kuri buri kintu cyose abandi bagezeho.
21 Ni izihe ntego zimwe na zimwe ushobora kugeraho? Niba utaraba umubwiriza cyangwa ukaba utarabatizwa, ni kuki utabigira intego? Niba uri umubwiriza, buri cyumweru ushobora kwishyiriraho intego yo gukoresha amasaha runaka mu murimo. Kora uko ushoboye kugira ngo ube umwigisha w’umuhanga mu byo gusubira gusura, kandi wishyirireho intego yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Niba warabatijwe kandi ukaba uri umunyeshuri, ni kuki utakwishyiriraho intego yo kuba umupayiniya w’umufasha mu gihe cy’amezi y’ibiruhuko? Hari “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.”—1 Kor 15:58, MN.
22 Ubufasha bw’Ababyeyi Ni Ubw’Ingenzi: Urubyiruko rwo mu itorero nta na rimwe rwagombye kumva ko rutereranywe mu mihati rugira yo gusingira ubuzima. Binyuriye ku muteguro we, Yehova yatanze inama kugira ngo afashe abakiri bato mu gufata ibyemezo buri munsi no gutsinda imbogamizi bahura na zo mu buzima. Birumvikana ko inshingano y’ibanze y’ababyeyi bitanze ari iyo gufasha abana babo kugira ngo bafate imyanzuro ikwiriye. Mu 1 Abakorinto 11:3, Bibiliya ivuga ko umugabo ari we mutware w’urugo. Ku bw’ibyo, mu muryango wa Gikristo, umugabo ni we ufata iya mbere ku bihereranye no kwigisha abana amategeko y’Imana afatanije n’umugore we (Ef 6:4). Ibyo abikora igihe atangira kumenyereza abana ahereye mu buto bwabo abigiranye imihati idacogora. Kubera ko ubwonko bw’umwana bwikuba incuro eshatu mu mwaka wa mbere, ababyeyi ntibagombye na rimwe guha agaciro gake ubushobozi bw’abana babo bwo kwiga (2 Tim 3:15). Uko abana bagenda bakura, ababyeyi babo bakwiriye kubigisha buhoro buhoro gukunda Yehova no kugirana na we imishyikirano myiza.
23 Ikintu cy’ibanze ababyeyi bagomba gutangiriraho ni ugutanga urugero rwiza. Ibyo ni byo bizarushaho gufasha abana banyu mu buryo bw’umwuka kuruta kubabwira amagambo menshi ku bihereranye n’ibyo bagombye cyangwa batagombye gukora. Gutanga urugero rwiza kw’ababyeyi gukubiyemo kugaragaza imbuto z’umwuka mu rugo, ku wo mwashakanye no ku bana bawe (Gal 5:22, 23). Benshi biboneye ko umwuka w’Imana ari imbaraga ifite ububasha isunikira abantu ku gukora ibyiza. Ushobora kugufasha gutunganya ubwenge bw’abana bawe n’umutima wabo.
24 Nanone, ababyeyi bakwiriye gutanga urugero rwiza mu bihereranye n’icyigisho cyabo cya bwite, kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe uzaba uvugana igishyuhirane ibyerekeye ukuri mu rugo, ukagira umwete mu murimo wo kubwiriza kandi ugashishikarira icyigisho cyawe cya bwite, ibyo bizatera abana bawe inkunga yo kwishimira ibintu by’umwuka nta buryarya.
25 Iyo icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango gitegurwa mu buryo bunonosoye, kikagira gahunda idakuka kandi gifite ireme, gishobora gushimisha no kuba umwanya wo gukomeza imirunga ihuza abagize umuryango. Mujye mufata igihe cyo kugera ku mitima y’abana banyu (Imig 23:15). N’ubwo imiryango myinshi ikoresha uwo mwanya mu gutegura icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cya buri cyumweru, rimwe na rimwe ariko, bishobora kuba byatera inkunga gusuzuma ibyo umuryango ukeneye mu buryo bwihariye. Kubaza ibibazo bituma umuntu avuga icyo atekereza no gutega amatwi ibitekerezo bya buri wese mu bagize umuryango, bizagira icyo bihishura kandi bibe byaturuhura. Kuyobora icyigisho cyungura buri wese mu bagize umuryango ni ikibazo kitoroshye na mba ku mutware w’umuryango. Ariko se, mbega ukuntu biba ari ingororano [ikomeye] iyo bose bakuze mu buryo bw’umwuka! Nimukora ku buryo buri wese yumva ko bimureba, bizatuma umwuka w’ibyishimo urangwa mu muryango.
26 Kugira uburyo bwihariye kandi bwuje urukundo bwo gutoza urubyiruko rwawe uhereye ubu, ni ngombwa kugira ngo ukize ubuzima bwabo (Imig 22:6). Tuzirikanye ibyo, biroroshye kumva ko ibyo bishobora kuba ari byo nyigisho y’ingenzi cyane uzaba ugomba gutanga. Ntuzigere na rimwe utekereza ko uri wenyine muri uwo murimo wihariye kandi w’ingenzi. Iga kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye kugira ngo ubone ubuyobozi mu kwita ku nshingano z’umuryango wawe. Si ibyo gusa ariko. Hari n’abandi bashobora kuba babigufashamo cyane.
27 Icyo Abandi Bashobora Gukora Kugira ngo Bafashe: Mu bantu bo gukora umurimo wo gusukura Inzu y’Ubwami, abasaza bashobora gushyiramo n’abakiri bato bagakorana n’ababyeyi babo. Tera inkunga abana bari mu materaniro y’itorero. Mu gihe abasaza n’abakozi b’imirimo batanga inyigisho ku ngingo bahawe gutegura mu Iteraniro ry’Umurimo zisaba ko ababateze amatwi bakwifatanya, bagombye kureba amaboko y’abakiri bato yazamuwe. Jya ushaka umwanya wo gukoresha abakiri bato b’intangarugero mu byerekanwa bafatanyije n’ababyeyi babo. Bamwe bashobora kugira icyo babazwa kandi bagatanga ibitekerezo bihinnye.
28 Ntukirengagize imihati yabo. Abakiri bato bagaragaje ko ari abantu mu by’ukuri bazanira inyungu itorero. Imyifatire yabo myiza, ituma benshi ‘bizihiza inyigisho z’Imana, Umukiza wacu’ (Tito 2:6-10). Jya uzirikana ko ari ngombwa gushimira abakiri bato ndetse no mu tuntu duto. Ibyo bibatera inkunga yo gutegura no gushaka gukora ibirutaho mu gihe kizaza. Kubitaho muri ubwo buryo, nta cyo wabigereranya; nta n’igiciro wabibonera. Basaza namwe bakozi b’imirimo, ni kangahe mwegereye abagize itorero bakiri bato kugira ngo mubashimire mu gihe batanze disikuru cyangwa icyerekanwa mu materaniro?
29 Bapayiniya, mushobora gukora iki kugira ngo mubafashe? Ni kuki mutasubira muri porogaramu yanyu kugira ngo murebe ukuntu abana biga bagira uruhare muri gahunda zanyu za nyuma ya saa sita n’izo mu mpera z’ibyumweru. Mbese, ujya uvuga neza ibyo kuba warahisemo umurimo w’igihe cyose? Mbese, imimerere yawe igaragaza ko ubonera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza? Mbese, ujya wihutira kuwuvuga ibigwi uwushimira abandi, cyane cyane abakiri bato? Iyo uri mu murimo wo ku nzu n’inzu, mbese, uvuga amagambo yubaka kandi arangwamo icyizere? Niba ari ko biri, ubwo nawe mupayiniya wifatanya muri uwo murimo w’imena wo gutoza abakiri bato.
30 Abagize itorero bose bagombye kwita cyane kuri uwo murimo w’imena wo gutoza abakiri bato. Mbese, ushobora gukora gahunda ihamye kugira ngo ubwirizanye na bo? Mbese, ushobora kwifanya na bo mu kwitoza uburyo bwo gutangiza ibiganiro mwitegura umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu? Mbese, umenya igihe cyo kubatera inkunga yo gukora imishinga y’iby’umwuka igihe murimo mubwirizanya? Buri mubwiriza wese yagombye kumenya ko ndetse n’akantu k’ubusabusa avuze gashobora gutuma umuntu ukiri muto ashishikazwa n’intego z’iby’umwuka, zizamuzanira inyungu z’iteka ryose.
31 Abakiri Bato na Bo Bashobora Gushyirabo Akabo: Rubyiruko, turabatera inkunga umwe umwe yo gukomeza kwitondera inyigisho ziva kuri Yehova no kuzibukira ibyo iyi si ibashukisha. Mujye muhora mwisuzuma, musesengura imyifatire yanyu n’ibyiyumvo byanyu byimbitse. Mufite iyihe mimerere y’umutima ku bihereranye na Yehova, kandi se n’iki abategerejeho mu mibereho yanyu ya buri munsi? Mbese, uhatanira kurwanya ibitekerezo bya Satani kugira ngo bitagucengeramo (1 Tim 6:12)? Kubera ko ubusanzwe abantu, cyane cyane urubyiruko, bashaka kwemerwa n’ab’urungano rwabo, mbese, ujya ushaka gukurikiza benshi mu gukora ibibi (Kuva 23:2)? Intumwa Pawulo yari izi ko isi ihatira cyane abubaha Imana gukurikiza inzira zayo.—Rom 7:21-23.
32 Kugira ngo umuntu ananire rukuruzi y’isi, ye gukurikiza iby’ab’urungano rwe bo mu isi, no kugira ngo yitondere inyigisho ziva ku Mana, bisaba ubutwari. Abantu ba kera babigezeho mu buryo bwiza cyane. Tekereza ubutwari Nowa yagize. Yaciriyeho iteka isi yose binyuriye ku kwizera kwe no gukomeza kwitandukanya n’inkozi z’ibibi z’icyo gihe (Heb 11:7). Hatana cyane. Rwana intambara ikomeye kubera ko iyo mihati ikwiriye. Ntukigane abanyantegenke, ibigwari n’abanyabwoba bakurikiza benshi bayobowe na Satani. Ahubwo, jya wisunga abafite igikundiro mu maso ya Yehova (Fili 3:17). Girana umubano n’abo muzinjirana mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana (Fili 1:27). Komeza kuzirikana ko hariho inzira imwe rukumbi iganisha ku buzima bw’iteka.—Mat 7:13, 14.
33 Niba tunezezwa no kubona urubyiruko rusingiza kandi rukubaha Imana yacu, mbega ukuntu ibyo bigomba kuba biyinezeza kurushaho! Nta gushidikanya ko Yehova yishimira kubona abantu bakiri bato bifatanya byuzuye mu gutangaza imigambi ye ihebuje. Ni “umwandu” umuturukaho, kandi abifuriza kumererwa neza gusa (Zab 127:3-5; 128:3-6). Mu kugaragaza ibyo Se yishimira, Yesu Kristo yishimiye cyane kwifatanya n’abana bato, kandi yafashe igihe cyo kubatera inkunga kugira ngo bajye basenga Yehova. Yabagiriye ubwuzu bwinshi (Mar 9:36, 37; 10:13-16). Mbese, urubyiruko rwacu turubona nk’uko Yehova na Yesu Kristo barubona? Mbese, urubyiruko rwo mu matorero yacu ruzi uko Yehova n’abamarayika babona iby’ubudahemuka bwarwo n’urugero rwiza rutanga? Ni ngombwa ko rushimwa kandi rugaterwa inkunga kugira ngo runezeze Yehova rwishyiriraho intego z’iby’umwuka. Rubyiruko, nimukurikize intego zizatuma mubona imigisha uhereye ubu no mu gihe cy’iteka ryose.