Gukwirakwiza Inyungu z’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo
1 Igitabo Nyamwaka cyo mu wa 1993 (Annuaire 1993) cyatanze raporo ngufi ku ipaji ya 26 n’iya 27 ku bihereranye na gahunda yo gukwirakwiza mu bindi bihugu inyungu z’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Gusoma ibyerekeye ibihugu bitandukanye iryo shuri riherutse kuyoborerwamo, byari bishimishije cyane. Muri Mata [1993], ubwo amazu mashya y’ibiro by’ishami ryo muri Zambia yatahwaga, hatangajwe gahunda yo gutangiza iryo shuri muri icyo gihugu. Ku bw’ibyo, twishimiye cyane gutangaza ko bene izo nyungu zizaboneka no muri Kenya hamwe no mu tundi turere two muri Afurika y’i Burasirazuba. Itsinda rya mbere ry’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo rigenewe ifasi yacu rizayoborerwa i Nairobi. Itariki yo kwiyandikisha muri iryo tsinda rya mbere yari iya 3 Werurwe 1994.
2 Abasaza hamwe n’abakozi b’imirimo batarashaka bashimishijwe no kujya muri iryo shuri bashobora kugirana inama n’umugenzuzi w’akarere n’uw’intara mu gihe cy’ikoraniro ry’akarere. Icyo gihe, bamenyeshwa ku buryo buhagije ibyerekeye umugambi w’iryo shuri, nanone kandi, bamenyeshwa ibyo basabwa kuba bujuje kugira ngo bemererwe kwiyandikisha.
3 Kuva iryo shuri ryatangizwa kuva mu wa 1987, Igitabo Nyamwaka (Annuaire) cyo muri iyi myaka ya vuba aha cyagiye gitangaza raporo ngufi ku bihereranye n’iryo shuri. Izo raporo zagiye zerekana intambwe zagiye ziterwa mu kuyobora iryo shuri mu bihugu n’indimi bitandukanye, kandi zagiye zigaragaza uburyo iryo shuri rifasha abarirangijemo kwitegura kugira ngo barusheho kugira ubushobozi bwo kurangiza inshingano zabo n’imirimo bashinzwe. Muri iyi fasi yacu, dushobora kwiringira kuzabona inyungu z’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo uhereye ubu.