Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyacapwe ku mpapuro zihinduka umuhondo cyangwa zicuya, cyangwa icyo ari cyo cyose cyasohotse mbere y’uwa 1980. Amatorero adafite bene ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu. Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Kanama: Ufunuo—Upeo Wao Mtukufu U Karibu! Nzeri n’Ukwakira: Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kimwe n’agatabo ako ari ko kose (uretse agatabo Shule). Aho ugushimishwa kubonetse mu gusubira gusura, ushobora gukoresha abonema. ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi izakurikiraho. Ibitabo bya kera byo gukoresha muri kampeni y’ukwa Kamena biboneka ku biro by’ishami cyangwa muri za depo zitandukanye, icyakora amatorero yagombye gukoresha ibyo afite ubu mu bubiko.
◼ Ibitabo Bishya Biboneka:
Ikiamharic: Abahamya ba Yehova—Bunze Ubumwe mu Gukora Ubushake bw’Imana Ku Isi Hose. Icyongereza: Watch Tower Publications Index 1991-1992.
◼ Muri iki gihe, Sosayiti irimo irasohora imibumbe y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Icyongereza y’imyaka kuva mu wa 1960 kugeza mu wa 1969 izajya ikomeza kuboneka mu bubiko. Umuntu uwo ari we wese wishimiye gutunga iyo mibumbe yagombye kuyitumiza binyuriye ku itorero. Byaba byiza kuzirikana ko iyo mibumbe ari ibikoresho bitumizwa mu buryo bwihariye.