Bibiliya—Ni Cyo Gitabo cya Kera Cyane Kigezweho Ubu
1 Bibiliya ni cyo gitabo cyasakaye hirya no hino cyane kuruta ibindi byose byanditswe mu mateka yose. Nta kindi gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi cyane nka cyo.
Byongeye kandi, nta tsinda ry’abantu bigeze bagira ishyaka nk’iry’Abahamya ba Yehova mu gukwirakwiza Bibiliya no kuyitangaza mu ruhame ko ari Ijambo ry’Imana.
2 Kubera ko ari Ijambo ry’Imana, dushobora kuba twakwiringira ko ritanga ibisubizo by’ingirakamaro ku ngorane ziriho muri iki gihe. Kandi umuteguro wa Yehova utanga ubufasha bw’ingirakamaro bwo kubona ibyo bisubizo mu bitabo kimwe na za kasete videwo. Bityo rero, tukaba twishimiye kubatangariza ko kasete ya videwo iri mu rurimi rw’icyongereza ifite umutwe uvuga ngo The Bible—Mankind’s Oldest Modern Book (Bibiliya—Ni Cyo Gitabo cya Kera Cyane Kigezweho Ubu). Ikaba ari iya kabiri muri za kasete za videwo eshatu zikurikirana zigaragaza ko Bibiliya yahumetswe, uhereye ubu ishobora gutumizwa binyuriye mu itorero. Ni kasete imara igihe cy’iminota 40.
3 Kimwe na kasete ya mbere ya videwo yo muri urwo rukurikirane, iyo kasete ya kabiri nayo ituma icyizere cy’uko Bibiliya ari ubuyobozi bw’Imana kirushaho gushinga imizi. Ikoresha amashusho y’ahantu ho mu bihugu bya Bibiliya no mu mazu ndangamurage yo mu isi yose, kugira ngo idufashe gusobanukirwa neza ukuntu Yehova Imana yagiye arinda Bibiliya mu binyejana byinshi kugeza muri iki gihe. Uzabona ukuntu ukuri kwa Bibiliya kwakomeje kuba kwa kundi kabone n’iyo yagiye yandukurwa kandi igahindurwa mu zindi ndimi incuro nyinshi. Uzibonera ukuntu icyo gitabo cy’imana cyarinzwe mu gihe cyarwanywaga bikomeye, kugeza ubwo gikwirakwizwa. Nanone kandi, uzabona ibihamya bizima by’ukuntu Bibiliya yahinduye ubuzima bw’abantu bukarushaho kuba bwiza.
4 Iyo kasete videwo izaba iy’agaciro katagereranywa mu biganiro bya Bibiliya ku bagize umuryango no ku yindi migambi myinshi y’ingirakamaro—kimwe n’iya mbere. Twizeye ko Yehova azaha imigisha ugukoreshwa kwayo. Abatarayitumiza bashobora guhita babikora binyuriye ku bashinzwe ibitabo mu itorero. Za kasete za videwo zifite imitwe ivuga ngo The Bible—Accurate History, Reliable Prophecy na Les Témoins de Jéhovah, Un nom, une organisation nazo ziracyaboneka.