Shyigikira mu Buryo Bwuzuye Porogaramu y’Iteraniro ry’Abantu Bose y’Itorero Ryawe
1 Hashize imyaka runaka, umusore umwe abonye urupapuro rumutumira mu materaniro y’itorero ryo mu gace k’iwabo. Kubera ko yashakaga ukuri, yiyemeje guterana Iteraniro ry’Abantu Bose ryari kuba kuri icyo Cyumweru, agera ku nzu ryari kuberamo mbere y’igihe. Umubwiriza umwe yamwakiranye igishyuhirane, maze mu gihe barimo baganira, amugezaho igitekerezo cyo kuba yamuyoborera icyigisho cya Bibiliya, undi arabyanga. Icyakora, yashimishijwe cyane na disikuru y’abantu bose yari yateguwe neza ku buryo yahinduye ibitekerezo bye, maze nyuma y’iteraniro yemera icyo cyigisho. Uwo musore yagize amajyambere vuba vuba, maze nyuma y’amezi runaka arabatizwa. Dushobora nibura kuvana amasomo atatu y’ingirakamaro muri iyo nkuru.
2 Isomo rya mbere, ni uko iryo Teraniro ry’Abantu Bose ryari ryatangajwe. Mbese, ujya ukoresha impapuro z’itumira kugira ngo umenyekanishe porogaramu y’iteraniro ry’itorero ryawe? Igihe uhagarariye porogaramu y’amateraniro atangaje umutwe wa disikuru y’abantu bose izatangwa ku cyumweru gikurikiraho, tekereza ku bantu bo mu ifasi yawe bashobora by’umwihariko gushimishwa n’iyo ngingo, baba muri iki gihe basoma cyangwa badasoma ibitabo byacu. Abantu bamwe ntibakunda gusoma, cyangwa se gusoma bikaba bibagora cyane, ariko wenda bakaba bashobora kwishimira gutega amatwi disikuru ishingiye ku Byanditswe.
3 Irya kabiri, ni uko uwo mushyitsi yakiranywe igishyuhirane. Niba uteganya kugera aho duteranira hakiri kare cyane uko bishoboka kose, ushobora gusuhuza abavandimwe na bashiki bacu, kimwe n’abandi bantu bashimishijwe abo ari bo bose (Heb 10:24). Niba umushyitsi aje guterana ubwa mbere, ashobora kuba atazi ibiri bube. Musobanurire ko amateraniro yacu atangizwa n’indirimbo hamwe n’isengesho, kandi umubwire uko iteraniro riri buyoborwe. Niba bikwiriye, musabe ko yicarana nawe kugira ngo mushobore gukoresha Bibiliya yawe hamwe n’igitabo cy’indirimbo. Musabe kuganira nawe ibibazo ibyo ari byo byose ashobora kuba arimo yibaza iteraniro rimaze kurangira.
4 Irya gatatu, ni uko disikuru yari yateguwe neza. Abahawe igikundiro cyo guhagararira itorero batanga disikuru y’abantu bose, bamara amasaha menshi bategura kandi basubiramo ibyo bari buvuge kugira ngo batere ababiteze amatwi ishyaka ryo kugira urukundo rwinshi n’imirimo myiza. Muri iki gihe, twese turatsikamiwe, kandi ukuri kugarura ubuyanja ko mu Ijambo ry’Imana ni ko dukeneye kugira ngo kudufashe mu kwihangana. Icyakora, n’ubwo disikuru y’abantu bose yaba ishishikaje ite, turamutse ku giti cyacu tudashishikariye gutegera amatwi ibivugwa, nta nyungu igaragara yadusigira. Mbese, bijya bikugora gutega amatwi disikuru nta guhuga? Wenda byaba byiza ugiye wandika amagambo ahinnye, nk’uko dukunda kubigenza mu makoraniro yacu. Iyemeze gukurikira muri Bibiliya yawe ujyanirana n’utanga disikuru uko buri murongo w’Ibyanditswe usomwa kandi usobanurwa.
5 Sosayiti yagiye itegura za disikuru zikubiyemo inyigisho z’uburyo bunyuranye zishingiye ku Byanditswe. Binyuriye ku mugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa ku muvandimwe washyizweho na we, inama y’abasaza itegura porogaramu y’Iteraniro ry’Abantu Bose y’itorero, kugira ngo inyigisho zitangwa zibe zihuje n’ibikenewe iwanyu icyo gihe. Ntihakagire n’imwe muri izo ngingo z’ingenzi ucikanwaho, kandi ushyigikire mu buryo bwuzuye Iteraniro ry’Abantu Bose rya buri cyumweru ry’itorero ryawe.