ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/95 p. 1
  • Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Kubonera Inyungu mu Gusoma Bibiliya Buri Munsi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Icyo wakora kugira ngo gusoma Bibiliya bikugirire akamaro
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Gusoma Bibiliya—Ni iby’ingirakamaro kandi birashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Bonera ibyishimo mu Ijambo ry’Imana
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 4/95 p. 1

Ijambo ry’Imana Rifite Imbaraga

1 Bibiliya yagiye ihindura cyane ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni. Ibyo ivuga birashishikaza cyane kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose umuntu yashobora guhanga (Heb 4:12). Reba ibyo yadukoreye. Mu by’ukuri, agaciro kayo nta bwo kagereranywa.

2 Abahamya ba Yehova ni bo bigishwa ba Bibiliya, bakaba n’abayirwanirira b’imena. Gusoma Bibiliya bigomba kubonwa nk’igice cy’ingenzi kigize porogaramu yacu ya gitewokarasi ya buri gihe, bityo bigahabwa umwanya mbere yo kureba televiziyo no gukurikirana indi myidagaduro iyo ari yo yose.

3 Bigire Akamenyero ka Buri Gihe: Ubwoko bwa Yehova bwaje kwishimira ihinduka rikomeye uko gusoma Bibiliya buri gihe gushobora kubugiraho. Imwe mu mazu yacu y’uruganda i Brooklyn, imaze imyaka myinshi igaragaraho icyapa kinini gitera abahisi n’abagenzi inkunga yo ‘Gusoma Ijambo ry’Imana, Bibiliya Yera, Buri Munsi.’ Abashya baza mu muryango wa Beteli, basabwa gusoma Bibiliya yose uko yakabaye mu mwaka wabo wa mbere bamara mu murimo wo kuri Beteli.

4 N’ubwo porogaramu yawe yaba iteganyijwemo ibintu byinshi cyane byo gukorwa, mbese, ujya ukomeza kujyanirana n’umwihariko wo gusoma Bibiliya wateganyijwe buri cyumweru kuri Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Niba waragize ingorane yo kubigeraho, ni kuki utabinonosora muri uku kwezi kwa Mata? Umwihariko wo gusoma Bibiliya w’uku kwezi kose, ni mu Migani 15-20, bityo bikaba bigusaba ko wajya usoma nk’amapaji atatu cyangwa ane buri cyumweru. Bamwe bahitamo gusoma ahantu hato buri munsi, wenda nko mu gitondo cya kare cyangwa nijoro mbere yo kujya kuryama. Uko wabigenza kose, icy’ingenzi ni uko wasarura inyungu nyinshi zibonerwa mu gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe.

5 Tanga Bibiliya Muri Mata: Abantu benshi baracyubaha Bibiliya, kandi usanga biteguye gutega amatwi mu gihe tuyibasomera. Muri Mata tuzaba dutanga Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Ibyo bitanga uburyo bwiza cyane bwo kugaragariza ab’imitima iboneye agaciro k’Ijambo ry’Imana. Jya urangwa n’igishyuhirane mu gihe ukora ibyo.

6 Tegura ibitekerezo bikwiriye ku bihereranye n’ibintu byihariye bya Traduction du monde nouveau bizatuma abantu bashimishwa no kuyifata. Tsindagiriza agaciro kayo k’ingirakamaro. Ushobora kwerekana umwe mu mitwe yo mu gice kivuga ngo “Sujets de conversation bibliques (Imitwe y’Ibiganiro Bishingiye Kuri Bibiliya)” maze ukawuhuza n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Cyangwa ushobora kwerekana agaciro k’urutonde rw’amapaji 92 rw’amagambo ya Bibiliya ugaragaza ukuntu rushoboza umusomyi kubona imirongo y’Ibyanditswe izwi cyane. Wenda ababwiriza bamwe na bamwe bashaka gutsindagiriza, “Appendice (Umugereka)” cyangwa “Table des livres de la Bible (Imbonerahamwe y’Ibitabo bya Bibiliya)” mu kugaragaza agaciro kayo mu cyigisho cya Bibiliya.

7 Ntukabure kwerekana ko Traduction du monde nouveau ikoresha Igifaransa cyo muri iki gihe, ari cyo gituma iba yoroshye kuyisobanukirwa. Igereranya rimwe rishimishije muri La Bible de Jérusalem ni iryo mu 1 Abakorinto 16:22. Traduction du monde nouveau ikoresha izina ry’Imana, ari ryo Yehova, incuro 7.210.

8 Ni koko, Bibiliya ni Ijambo ry’Imana. Niturisoma, tukaryizera, kandi tugakurikiza inama zaryo mu mibereho yacu, tuzasarura inyungu nyinshi. Ryandikiwe kutwigisha no kuduhesha ibyiringiro (Rom 15:4). Ni iby’ingenzi ko twajya turyiyambaza buri munsi kandi tukaba twiteguye kurikoresha twigisha abandi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze