Mbese, Ni Uwuhe Mutima Ugaragaza?
1 Pawulo yashoje urwandiko yandikiye abagize itorero ry’i Filipi abatera iyi nkunga igira iti “ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu [“mugaragaza,” Traduction du monde nouveau]” (Fili 4:23). Yabashimiye ko bishimiraga by’ukuri kubwiriza ubutumwa bwiza, kimwe no kuba barahangayikishwaga n’uko buri wese muri bo yamererwa neza babigiranye igishyuhirane kirangwamo urukundo.—Fili 1:3-5; 4:15, 16.
2 Natwe twagombye kugira icyifuzo cyo kugaragaza bene uwo mutima mu itorero ryacu. Mu gihe twese turangwaho umwete, tukagira neza, kandi tugacumbikira abashyitsi, bitera kugira umutima ugaragarira ababireba. Kugira umutima urangwamo icyizere kandi wuje urukundo, bituma habaho ubumwe n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (1 Kor 1:10). Umutima utarangwamo icyizere uca intege kandi ugatuma umuntu agira imitima ibiri.—Ibyah 3:15, 16.
3 Basaza, Nimufate Iya Mbere: Abasaza bafite inshingano yo gutuma hagati yabo no hagati y’abagize itorero ryabo hakomeza kurangwa umwuka mwiza, w’icyizere. Kubera iki? Kubera ko itorero rishobora gutora imyifatire n’imigendere yabo. Twishimira kugira abasaza bagira umwete mu murimo wo kubwiriza, badusuhuza bamwenyura babigiranye igishyuhirane n’ijambo ry’ineza, kandi bakatugira inama zirangwamo icyizere kandi zubaka, zaba zitanzwe mu ibanga cyangwa kuri platifomu.—Heb 13:7.
4 Nta gushidikanya ko twese tugomba gushyiraho akacu kugira ngo dutume abagize itorero bagirana ubucuti, bakira kandi bagacumbikira abashyitsi, bagira umwete, kandi bakita ku bintu by’umwuka. Twese, buri muntu umwe umwe, dushobora kugaragaza igishyuhirane n’urukundo mu mishyikirano tugirana n’abandi (1 Kor 16:14). Muri twe ntihagomba kubamo ivangura rishingiye ku myaka, amoko, amashuri, cyangwa imimerere y’iby’ubukungu. (Gereranya n’Abefeso 2:21.) Kubera ibyiringiro dufite, dushobora kugaragaza umwuka w’ibyishimo, kwakira no gucumbikira abashyitsi mu buryo burangwamo ubuntu, no kugira umwete mu murimo.—Rom 12:13; Kolo 3:22, 23.
5 Abo tugirana imishyikirano bose, ushyizemo n’abakiri bashya, bagomba kumva ko bahawe ikaze kandi bakibonera urukundo no kwitanga bya kivandimwe. Binyuriye ku murimo wacu no mu kugaragaza imico myiza ya Gikristo, dutanga igihamya cy’uko itorero ari “inkingi y’ukuri igushyigikiye” (1 Tim 3:15). Nanone kandi, tugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku ‘mahoro y’Imana’ arinda imitima yacu n’imbaraga z’ubwenge (Fili 4:6, 7). Nimucyo twese twihatire kurangwaho umutima uzaduhamiriza ko twishimira ubuntu bwa Yehova binyuriye ku Mwami Yesu Kristo.—2 Tim 4:22.