Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Gicurasi: Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’uwa 1982 itorero rishobora kuba rifite mu bubiko. Amatorero adafite ibitabo bya kera mu bubiko azatanga igitabo Amani na Usalama wa Kweli—Wewe Unaweza Kuupataje? Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo ni cyo kizakoreshwa. Gutanga icyo gitabo bigomba gukurikirwa no gusubira gusura, kandi imihati igomba gukorwa kugira ngo ibyigisho bya Bibiliya bitangizwe Kanama: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!. ICYITONDERWA: Amatorero ataratumiza ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubikora akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho. Ibitabo byasohotse mbere y’uwa 1982 ntibiboneka i Brooklyn.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa se undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Kamena, cyangwa se akabikora vuba uko bishobotse kose nyuma y’aho gato. Nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.
◼ Urwibutso rwo mu wa 1996 ruzaba ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, izuba rirenze. Iri tangazo ryo kwizihiza Urwibutso rwo mu wa 1996 ritanzwe mbere y’igihe, kugira ngo abavandimwe bazashobore guteganya cyangwa kureba aho babona amazu yo guteraniramo nko mu gihe haba hari amatorero menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe kandi akaba agomba gushaka ahandi ateranira.
◼ Urwandiko rwa Sosayiti rwo ku itariki ya 1 Kanama 1993, rwandikiwe inama z’abasaza zose, rwerekezaga ku migereka ibiri ivuga ibihereranye n’ibibazo byihutirwa by’ubuvuzi, yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Ugushyingo 1990 n’uwo muri Nzeri 1992, zigomba kuboneka kugira ngo zihabwe buri muntu mushya ubatijwe. Abasaza bazakurikize ayo mabwiriza.