Ikintu cy’Ingenzi Cyane Kurusha Ibindi Byose mu Mateka ya Kimuntu
1 Yesu yaje ku isi ku bw’ubuyobozi bwa Se kugira ngo atange ubuhamya bw’ukuri bwari kutuyobora ku buzima bw’iteka (Yoh 18:37). Ubudahemuka bwe kugeza ku gupfa, bwahesheje Yehova icyubahiro, butuma izina rye ryezwa, kandi butuma haboneka incungu (Yoh 17:4, 6). Ibyo ni byo byatumye urupfu rwa Yesu ruba ikintu cy’ingenzi cyane, kurusha ibindi byose mu mateka yose ya kimuntu.
2 Kuva ku iremwa rya Adamu, ku isi habayeho abantu batunganye babiri gusa. Adamu yashoboraga guhesha imigisha y’igitangaza urubyaro rwe rwari kuzamukomokaho. Ibinyuranye n’ibyo ariko, yarigometse abigiranye ubwikunde, maze atuma bokamwa n’imibereho yuzuyemo ibyago kugeza ku gupfa. Igihe Yesu yazaga, yagaragaje mu buryo butunganye ubudahemuka no kumvira, bityo akingura inzira yo kubona ubuzima bw’iteka ku bafite ukwizera bose.—Yoh 3:16; Rom 5:12.
3 Nta kindi kintu cyagereranywa n’urupfu rw’igitambo cya Yesu. Rwahinduye amateka ya kimuntu. Rwatumye haboneka urufatiro rwo kuzuka kw’abantu babarirwa muri za mariyari. Rwashyiriyeho urufatiro Ubwami bw’iteka buzavanaho ububi kandi bugahindura isi paradizo. Hanyuma, ruzagobotora abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kubakandamiza no kubagira imbata.—Zab 37:11; Ibyak 24:15; Rom 8:21, 22.
4 Ibyo byose bidufasha gufatana uburemere impamvu Yesu yigishije abigishwa be kwibuka urupfu rwe binyuriye mu muhango w’Urwibuto buri mwaka (Luka 22:19). Mu gufatana uburemere icyo urwo rupfu rushushanya, dutegerezanyije amatsiko kuzaterana n’amatorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose ku wa kabiri, tariki ya 2 Mata izuba rirenze. Mbere y’icyo gihe, byaba byiza gusomera hamwe mu muryango inkuru za Bibiliya zihereranye n’iminsi ya nyuma y’imibereho ya Yesu ari hano ku isi, hamwe n’ukuntu yaharaniye ukuri abigiranye ubutwari. (Imirongo yateganijwe gusomwa yagaragajwe kuri Calendrier de 1996, guhera ku itariki ya 28 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata, cyangwa mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1996.) Yadushyiriyeho icyitegererezo ku bihereranye no kwiyegurira Umuremyi wacu (1 Pet 2:21). Nimucyo dukore uko dushoboye kugira ngo dutumire incuti zacu n’umuryango hamwe n’ibyigisho bya Bibiliya ndetse n’abandi bantu bashimishijwe, muri iryo teraniro ry’ingenzi. Sobanura mbere y’igihe ibizakorwa n’icyo ibigereranyo bisobanura.—1 Kor 11:23-26.
5 Abasaza bagomba gukora gahunda ikwiriye mbere y’igihe kugira ngo biringira ko Inzu y’Ubwami icyeye kandi isukuye. Hagomba gukorwa imyiteguro kugira ngo hagire umuntu runaka ushingwa ibihereranye no gushaka ibigereranyo. Guhereza ibigereranyo bigomba gutegurwa neza. Ibitekerezo by’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu dushobora kubahiriza umuhago w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 19 (mu Gifaransa). Byaba bikiwiriye rwose ko amatorero akora gahunda yo kwagura umurimo mu minsi myinshi ibanziriza uwo muhango, ndetse no mu minsi mike nyuma y’aho.
6 Mu mwaka ushize, hateranye abantu bagera kuri 13.147.201 kugira ngo bibuke icyo gikorwa cy’ingenzi. Kubera ko uwo ari umunsi w’ingenzi kurusha iyindi yose kuri kalendari yacu, twese twagombye kuba duhari.