ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/95 p. 4
  • Babwiriza b’Ubwami Dukunda:

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babwiriza b’Ubwami Dukunda:
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 3/95 p. 4

Babwiriza b’Ubwami Dukunda:

Iki gishushnyo mbonera gikurikira, cyerekana aho umushinga wo kubaka amazu yose akomatanyije agize ibiro bishya by’ishami uherereye. Nta gushidikanya ko ushobora kumenya bitakugoye inzu y’Ubwami, Ububiko, n’Igaraji. Inzu y’amacumbi yerekeza ku macumbi ya Beteli. Inzu y’Imirimo y’Amacumbi izaba ikubiyemo igikoni, aho kurira, aho kumesera, n’ivuriro. Inzu y’Ubuyobozi ni ahantu ibiro by’ubuhinduzi hamwe n’ibindi biro bizaba bira. Inzu izubakwa mbere y’izindi mu zagenwe, ni inzu y’Ubwamu, kandi hateganyijwe ko igihe cy’ikoraniro imirimo yo kuyubaka izaba yarangiye. Uwo mushinga wose uteganyijwe kuba warangiye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Bitewe n’imihati yanyu irangwamo umwete mu kubwiriza, hamwe n’umugisha wa Yehova, umubare w’ababwiriza b’Ubwami muri Afurika y’I Burasirazuba wariyongereye uva ku 5.493 mu wa 1979 ubwo kwagura amazu Beteli ikoreramo ubu byarangiraga, usaga 22.000 muri iki gihe. Mu by’ukuri ibyo birerekana ko hakenewe amazu yagutse kurushaho.

Hateganyijwe ko imirimo y’ubwubatsi yazakorwa n’abitangira gukora imirimo bo muri aka karere babifashijwemo n’Abakozi Mpuzamahanga Bitangira Gukora Imirimo y’Ubwubatsi. Mu gihe gikwiriye,amotorero azagezwaho ubusobanuro burambuye ku bihereranye n’ukuntu iyo porogaramu y’abitangira gukora Imirimo ikorwa. Nanone kandi, hakurikijwe ibyitegererezo byashyizweho mu bihe bya Bibiliya no mu bindi bice by’isi, imfashanyo zitanzwe ku bushake zizatuma haboneka amafaranga azakoreshwa muri uwo mushinga. (Reba Kuva 36:4-7.) Izo mfashanyo zitanzwe n’umuntu ku giti cye cyangwa itorero , zishobora kohererezwa ibiro by’ishami, kandi zigomba guherekezwa n’inyandiko ivuga ngo”Imfashanyo y’Imirimo y’Ubwubatsi ya Beteli.” Turasaba Yehova guha umugisha uwo mushinga ku bw’ikuzo n’icyubahiro by’izina Rye ry’agaciro kenshi.

Abavandimwe banyu,

Ibiro by’ishami bya Nairobi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze