Dukwiriye kuba abantu bameze bate?
1 Igihe cyo kubaza ibyo umuntu yakoze kiregereje ku bantu bose. Bibiliya icyita “umunsi w’Imana.” Ni igihe urubanza rw’Imana ruzasohorezwa ku babi; nanone ni igihe cyo kurokora abakiranutsi. Abantu bose rero bazaba bariho bazabazwa uburyo bakoresheje ubuzima bwabo. Mu kuzirikana ibyo, Petero yazamuye ikibazo cyasabaga gutekerezwaho: “Dukwiriye kuba abantu [bameze bate?]” Yatsindagirije akamaro ko ‘kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, dutebutsa umunsi w’Imana,’ kandi tugaharanira ‘kuzasangwa mu mahoro tutagira ikizinga, tutariho umugayo.’—2 Pet 3:11-14.
2 Ibikorwa Byera ku Bihereranye n’Imyifatire yo Kubaha Imana: Imyifatire yera ikubiyemo ibikorwa by’intangarugero byubahisha amahame ya Bibiliya (Tito 2:7, 8). Umukristo agomba kwirinda imyifatire y’isi iterwa inkunga na kamere yo kwikunda, n’irari ry’umubiri.—Rom 13:11, 14.
3 ‘Kubaha Imana’ bivugwaho kuba ari “ukwiyegurira Imana kwihariye bivuye ku mutima w’umuntu kandi abitewe no gushaka gushimira mu buryo bwimbitse, ku bw’imico yayo ikurura [abantu].” Umuhati wacu mu murimo wo kubwiriza ni uburyo bwihariye tugaragarizamo uwo muco. Ikidutera kubwiriza si uko ari itegeko; ahubwo tubiterwa n’urukundo rwimbitse dukunda Yehova (Mar 12:29, 30). Urwo rukundo rutuma tubona ko umurimo wacu ari uburyo bukomeye bugaragaza ukubaha Imana kwacu. Kubera ko ukwitanga kwacu kugomba kuba gushikamye, uruhare rwacu mu murimo wo kubwiriza rwagombye guhoraho nta gucogora. Rwagombye kuba igice cy’ingenzi cy’umurimo wacu wa buri cyumweru.—Heb 13:15.
4 Gukomeza “gutebutsa” umunsi wa Yehova bisobanura kuwuha umwanya wa mbere mu bitekerezo byacu bya buri munsi, nta bwo ari ukuwuha utagira shinge na rugero, umwanya wa nyuma. Ibyo bisobanura gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu.—Mat 6:33.
5 Nta Kizinga, nta Mugayo, Kandi mu Mahoro: Kubera ko turi mu bagize imbaga y’abantu benshi, ‘twameshe ibishura byacu kandi tubyejesha amaraso y’umwana w’intama’ (Ibyah 7:14). ‘Kutabaho ikizinga’ bisobanura rero ko tugomba gukomeza kurinda isuku y’ubuzima bwacu tweguriye Imana kugira ngo butanduzwa n’umwanda w’isi. Tugakomeza kuba abantu batariho “umugayo” twamagana igikorwa cyo gukurikirana iby’ubutunzi mu buryo budahesha Imana icyubahiro, ku buryo byatesha agaciro kamere yacu ya Gikristo (Yak 1:27; 1 Yoh 2:15-17). Tuzerekana ko tubaho “mu mahoro” nitugaragaza “amahoro y’Imana” mu mishyikirano yacu yose tugirana n’abavandimwe bacu.—Fili 4:7; Rom 12:18; 14:19.
6 Niba tubashije kwirinda kwanduzwa n’isi, ntituzigera ‘twishushanya n’iyi gahunda y’ibintu, MN’ yaciriweho iteka na Yehova. Ahubwo ibikorwa byacu byiza bishobora gufasha abandi kumenya gutandukanya “abakorera Imana n’abatayikorera.”—Rom 12:2; Mal 3:18.
7 Muri uku kwezi tuzaterana Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abasingiza Yehova Bishimye,” kandi n’amafunguro y’umwuka agera ku mutima azahaza icyifuzo cyacu cyo kwerekana ukubaha Imana kwacu nta gushidikanya. Hari abashya benshi bagira icyo cyifuzo. Dushobora kwironkera imigisha binyuriye mu kubafasha kugira ngo bifatanye mu murimo wo mu murima mu kwezi kwa Mutarama.
8 Izina ry’Imana rirasingizwa, itorero rirakomezwa, n’abandi bantu bakungukirwa igihe dukomeje gukora “imirimo myiza” tubivanye ku mutima (1 Pet 2:12). Nimucyo dukomeze kuba umuntu umeze atyo buri gihe.