Jya Usingiza Yehova Buri Munsi
1 Imana yacu, Yehova, iratangaje, ni Umuremyi wuje urukundo, ni Isoko y’ubuzima bwose n’ibyishimo byose. Kubera ubukuru bwe, mu by’ukuri akwiriye gusingizwa n’ibiremwa bye byose. Buri muntu ku giti cye, twifuza kunga mu ry’umwanditsi wa Zaburi, we wagize ati “nziyongeranya iteka kugushima. Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, n’agakiza kawe umunsi wire” (Zab 71:14, 15). Kugira ngo tubigenze dutyo, tugomba gushaka uburyo bwo gusingiza Yehova buri munsi, no gusunikirwa kumuvuga neza, kuvuga ugukiranuka kwe, hamwe n’ibyo yaringanije kugira ngo tuzabone agakiza.
2 Abakristo ba mbere batanze urugero rwiza ku bihereranye no gusingiza Yehova. Ku byerekeye abantu 3.000 babatijwe ku munsi wa Pentekote, dusoma mu Byakozwe 2:46, 47 ngo “iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, . . . bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose; kandi . . . Umwami Imana ikabongerera abakizwa.” Barimo biga ukuri gutangaje guhereranye na Yehova hamwe na Mesiya we. Ibyishimo byabo byageraga no ku bandi kandi banabateraga inkunga yo gutega amatwi, kwiga, ndetse no gusingiza Yehova.
3 Buri Munsi Haboneka Uburyo: Muri iki gihe, abantu benshi babona ko bashobora gusingiza Yehova buri munsi binyuriye mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Gukora gahunda mbere y’igihe bibafasha kugira ingaruka nziza kurushaho. Mushiki wacu wari wariyemeje kuzajya yifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, igihe kimwe yaje gusanga ko umuntu atazi yamennye ibirahuri bibiri by’imodoka ye maze akayinjiramo ahatanye. Yitabaje abantu bo kuyimukorera, hanyuma yitegura kubabwiriza. Imyiteguro ye yari ikubiyemo no gusaba Yehova ubuyobozi. Ingaruka yabaye iy’uko yabwirije uwo muntu wamukoreye imodoka isaha yose kandi akamuha igitabo Kubaho Iteka.
4 Undi mushiki wacu yari akunze guhura n’umuturanyi we bombi batembereza imbwa zabo. Igihe kimwe bahuye, bagiranye ibiganiro byimbitse ku bihereranye n’ibibazo by’ubuzima, kandi ibyo byatumye haba ibiganiro birambuye nyuma y’aho. Nyuma y’igihe runaka, hatangijwe icyigisho cya Bibiliya. Igishimishije ni uko nyuma y’aho, uwo muturanyi yaje kuvuga ko atari gutegera amatwi Abahamya ba Yehova iyo baza kumutemberera mu rugo rwe, kuko atemerega Imana cyangwa Bibiliya.
5 Bamwe babona ko bishoboka gutanga ubuhamya igihe abantu bagurisha ibintu baje iwabo cyangwa hari abandi bantu babasuye. Mushiki wacu umwe wo muri Irilande yasuwe n’umugabo wagurishaga ubwishingizi bw’ubuzima. Yamusobanuriye ko we yari yiringiye kuzishimira ubuzima bw’iteka. Icyo mu by’ukuri cyari igitekerezo gishya kuri uwo mugabo wakuriye muri Kiliziya Gatolika y’i Roma. Yemeye igitabo Kubaho Iteka, aterana amateraniro mu cyumweru cyakurikiyeho, kandi yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ubu uwo mugabo w’umucuruzi ni umuvandimwe wabatijwe.
6 Twese twagombye kuba maso kugira ngo dutahure uburyo bwo gusingiza Yehova buri munsi. Birafasha cyane gushyira amagazeti cyangwa inkuru z’Ubwami aho bishobora kugaragara no kuba byahabwa abashyitsi mu buryo bworoshye. Mu duce tumwe na tumwe, igihe gito gikoreshwa mu busitani gishobora kuguha uburyo bwo gutanga ubuhamya ku bandi baba bahagaze kugira ngo birangaze mu minota mike. Urubyiruko rumwe rw’Abahamya, rushyira igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya ku meza yabo ku ishuri bityo bikaba uburyo bwo gutangiza ibiganiro ku muntu ukibonye kandi akabaza ibibazo. Ibuka umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri ushobora kwifashisha. Saba Yehova kugira ngo agufashe. Nubigenza utyo bizaguhesha imigisha.—1 Yoh 5:14.