ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/96 p. 1
  • Gutangaza Ukuri Buri Munsi Twigana Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gutangaza Ukuri Buri Munsi Twigana Yesu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Dutange Ubuhamya mu Buryo Bwagutse Kurushaho Uko Imperuka Igenda Yegereza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Abasaruzi barakenewe mu bulyo bwihutirwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
  • Mube abasaruzi barangwa n’ibyishimo!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imirima ireze kugira ngo isarurwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 7/96 p. 1

Gutangaza Ukuri Buri Munsi Twigana Yesu

1 Ubwo Yesu yazaga ku isi, yari afite umurimo wihariye yagombaga gusohoza. Uko bigaragara, wari usobanutse: wari uwo ‘guhamya ukuri’ (Yoh 18:37). Yatangaje ukuri guhereranye n’imico ya Se ihebuje, hamwe n’imigambi ye. Uwo murimo wari nk’ibyo kurya bye; imibereho ye yose yari ishingiye kuri wo (Yoh 4:34). Luka yavuze ko Yesu “yigishiriza[ga] mu rusengero iminsi yose.” (Luka 19:47, ayo magambo yanditse mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Yesu yakoresheje mu buryo bwuzuye igihe yabaga afite (Yoh 9:4). Mbere gato y’urupfu rwe, yashoboye kubwira Se ati “nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.”—Yoh 17:4.

2 Mu gihe imitima yacu yuzuye ugushimira ku bw’ibyo Yehova yakoze byose, natwe twumva dusunikiwe kuvuga ibimwerekeyeho buri munsi. Duhinduka neza nk’abigishwa ba Yesu bavuze bashize amanga bati ‘ntitubasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise’ (Ibyak 4:20). Bavugaga ibyerekeye Yehova nta gucogora, kubera ko inkuru igira iti “ntizasiba . . . iminsi yose.” (Ibyak 5:42, ayo magambo yanditse mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Twagombye kwibaza tuti ‘nigana Umwigisha wanjye, Yesu?’

3 Kubwiriza Tuzirikana ko Byihutirwa: Yesu yari yarahanuye ko igihe ubutumwa bw’Ubwami buzaba bwabwirijwe ku isi hose, “[ari] bwo imperuka izaherako ize” (Mat 24:14). Ibyo byagombye kutwumvisha agaciro k’umurimo wacu n’uburyo wihutirwa. Kubera ko ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni nyamiriyoni buri mu kaga, nta kindi kintu cy’ingenzi cyangwa cy’ingirakamaro kurushaho dushobora gukora. Kubera ko iyi gahunda y’ibintu irushaho kwegereza irangira ryayo, igihe gisigaye cyo kurangiza uwo murimo kiragabanuka!

4 Za raporo zerekana ko Yehova yihutisha ikorakoranywa ry’abagereranywa n’intama (Yes 60:22). Mu bice byinshi by’isi, abantu bisukiranya nyakwisukiranya mu kuri, bavuga bishimye mu by’ukuri bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zek 8:23)! Amagambo ya Yesu agira ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye,” ararushaho kuba ay’ukuri kuruta ikindi gihe cyose cyahise (Mat 9:37, 38). Mbese, ibyo ntibyadusunikira kugira umwete nk’abigishwa ba Yesu ‘bagumye mu rusengero iteka, bashima Imana’?—Luka 24:53, ayo magambo yanditswe mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

5 Menyekanisha Ukuri Buri Munsi: Buri munsi, twagombye gushakisha uburyo bwo kugeza ukuri ku bandi. Uburyo burahari. Mbese, ushobora gufata iminota mike kugira ngo utelefone incuti cyangwa umuntu muziranye, utekereza ko yakumva? Cyangwa se, bite ku bihereranye no kwandikira ibarwa umuntu utashoboye gusanga imuhira? Waba warigeze kugira igitekerezo cyo guha umucuruzi inkuru y’Ubwami mu gihe urimo ugura ibintu? Wenda, ushobora gutekereza ku bundi buryo waba ufite bwo kugeza ibyiringiro byawe ku bandi buri munsi. Mu gihe ushyizeho imihati, kandi ukagaragaza ubushizi bw’amanga mu rugero runaka, Yehova azagufasha.—1 Tes 2:2.

6 Bityo, mu gihe dutangiye imirimo ya buri munsi, twagombye kwibaza tuti ‘mbese ndibufate iya mbere mu kugira uwo ngezaho ibyiringiro byanjye mu gihe uburyo buri buze kuba bubonetse uyu munsi?’ Igana imyifatire ya Yesu, we wasobanuye impamvu yatumwe ku isi agira ati “nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana.” (Luka 4:43, ayo magambo yanditse mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Niba dushaka kumera nk’Umwigisha wacu, tuzabigenza dutyo.—Luka 6:40.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze