ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/96 p. 8
  • Kwakira Abagenzuzi b’Akarere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwakira Abagenzuzi b’Akarere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 11/96 p. 8

Kwakira Abagenzuzi b’Akarere

Dushimira cyane abavandimwe bacu bakora umurimo w’igihe cyose ari abagenzuzi basura amatorero, si byo? Mu gihe imimerere yacu ibitwemerera, dushobora kubaha ubufasha bw’umubiri mu buryo butaziguye. Urugero, mu gihe umugenzuzi w’akarere yasuye itorero ryanyu, ushobora kumuha icumbi, amafunguro, cyangwa ukaba wamuha amafaranga y’urugendo. Bene ubwo buntu ntibwisoba Data wa twese wo mu ijuru, ushaka ko abagaragu be bakwitabwaho (Zab 37:25). Mu gihe cy’imyaka mike ishize, umuvandimwe umwe yigeze gutumira umugenzuzi usura amatorero n’umugore we iwe mu rugo kugira ngo abahe icyo kunywa cyoroheje. Mu gihe uwo mugabo n’umugore we bari batashye bagiye kujya mu murimo wo kubwiriza wa nimugoroba, wa muvandimwe yahaye abo bashyitsi be ibahasha. Muri iyo bahasha harimo inoti (iflte agaciro kangana n’idolari rimwe ry’Irinyamerika) hamwe n’agapapuro kandikishijweho intoki kagira kati “murigure igikombe cy’icyayi cyangwa akadomoro ka lisansi.” Mbega ukuntu yagaragaje ugushimira gukwiriye muri ubwo buryo bworoheje! Twagombye kwishimira kwakira mu buryo bukwiriye abagenzuzi bacu basura amatorero. Biragaragara ko bitoroshye mu turere tumwe na tumwe, bityo tukaba twifuza kubyerekezaho ibitekerezo.​—Reba br4-YW ku ipaji ya 32, paragarafu ya 19.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze