Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa mu Ukuboza: Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? Mutarama: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyanditswe mbere y’umwaka wa 1984 itorero rishobora kuba rifite mu bubiko, kizatangirwa kimwe cya kabiri cy’igiciro gisanzwe gifatirwaho. Ibitabo byanditse ku mpapuro zidacuyuka cyangwa zidahindura ibara, ntibirebwa n’iryo gabanywa ry’ibiciro. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga igitabo Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre cyangwa Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de Paix.” Gashyantare: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
◼ Amatariki y’Amakoraniro y’Intara muri Uganda yahindutse mu buryo bukurikira:
MbaleUkuboza 27-29, 1996
Kampala (Icyongereza)Mutarama 3-5, 1997
Kampala (Luganda)Mutarama 10-12, 1997
◼ Isomo ry’Umwaka wa 1997 rizaba ari “Unyigishe Gukora Ibyo Ushaka.”—Zaburi 143:10. Byazaba byiza kurishyira mu Mazu yacu y’Ubwami mu gihe gikwiriye.
◼ Amatorero yagombye gutangira gutumiza imibumbe y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yo mu mwaka wa 1996, akoresheje fomu yayo itumirizwaho ibitabo y’ukwezi k’Ukuboza. (Reba Urupapuro rw’Ibiciro.) Iyo mibumbe izaboneka mu Gishinwa, mu Cyongereza, no mu Gifaransa. Imibumbe ni ibitabo bitumizwa mu buryo bwihariye.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ubisabwe na we, agomba kugenzura imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Ukuboza, cyangwa se nyuma y’aho vuba uko bishobotse kose. Mubitangarize itorero mu gihe bimaze gukorwa.
◼ Urwibutso rwo mu mwaka wa 1998 ruzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata, izuba rirenze. Iri tangazo ryo kwizihiza Urwibutso rwo mu mwaka wa 1998 ritanzwe mbere y’igihe, kugira ngo abavandimwe bazashobore guteganya cyangwa kureba aho babona amazu yo guteraniramo, nko mu gihe haba hari amatorero menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe kandi akaba agomba gushaka ahandi ateranira.
◼ Amakaseti Mashya Aboneka:
◼ Kubera ko icyo gikorwa ari icy’ingenzi, mu kugena uzatanga disikuru y’Urwibutso, inteko y’abasaza yagombye guhitamo umusaza umwe muri benshi bashoboye, aho gusimburana gusa cyangwa gukoresha umuvandimwe umwe buri mwaka.
Singing Kingdom Songs (kaseti imwe)—Icyongereza
◼ Za Disike Zitsitse Nshya Ziboneka:
Singing Kingdom Songs—Icyongereza