Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
ISUBIRAMO RY’ISJHURI RY’UMURIMO WA GITEWOKARASI
Isubiramo ry’ingingo zaganiriweho mu masomo y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi mu byumweru byo kuva ku itariki ya 2 Nzeri kugeza ku ya 23 Ukuboza 1996, rikorwe nta gitabo kibumbuye. Koresha urundi rupapuro rwo kwandikaho mu gusubiza ibibazo byinshi uko bishoboka kose ukurikije igihe cyatanzwe.
[Icyitonderwa: Mu gihe cy’isubiramo ryo kwandika, ni Bibiliya yonyine ishobora gukoreshwa mu gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose. Amashakiro agaragazwa nyuma y’ibibazo ni ayo kwikorera ubushakashatsi bwa bwite. Imibare iranga amapaji n’amaparagarafu by’Umunara w’Umurinzi, ishobora kutahaboneka hose.]
Koresha Ni byo cyangwa Si byo mu gusubiza ibi bikurikira:
1. “Inyamaswa” ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi ivugwa mu Byahishuwe 13:1, nta yindi itari Satani Umwanzi. [uw-YW p. 63 par. 4]
2. Nta ‘rufi runini’ rushobora kumira umuntu uko yakabaye rubaho rwose. (Yona 2:1 [1:17 muri Biblia Yera]) [si-F p. 145 par. 4]
3. Ibitekerezo bitangwa na Bibiliya ku byerekeye ibitsina, byahimbwe n’abantu babayeho mu myaka myinshi yashize. [rs-F p. 373 par. 2]
4. Ubuhanuzi bwo muri Mika 3:12 bwerekezaga ku kurimburwa no guhindurwa umusaka kwa Yerusalemu, kwabayeho mu wa 607 M.I.C. [si-F p. 147 par. 4]
5. Umuntu utunganye ntiyashoboraga gukora ibibi. [rs-F p. 279 par. 1]
6. Ubwo Satani aflte ubushobozi bwo kwihindura nka marayika w’umucyo, ntitwagombye gushukwa mu gihe bimwe mu bikorwa bishingiye ku bupfumu byaba bisa n’aho biflte umumaro mu gihe runaka. [rs-F p. 383- par. 1]
7. Ubuhanuzi bwa Hoseya bwari bwerekeye cyane cyane ku bwami bwa Yuda bwari bugizwe n’amoko abiri. [si-F p. 136 par. 8]
8. Abashaka kugirana ubucuti na Yehova no kurindwa na we, bagomba guca ukubiri n’icyitwa amateraniro yose ashingiye ku bupfumu, kandi bagakurikiza urugero ruvugwa mu Byakozwe 19:19. [rs-F p. 386 par. 2]
9. Dukurikije ibivugwa muri Zefaniya 3:9, ubwoko bw’Imana buzunga ubumwe mu isi nshya bitewe n’uko bose bazavuga ururimi rumwe—ari rwo rw’Igiheburayo. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-F 1/6/89 p. 30.]
10. Mu gusohoza ibivugwa muri Daniel 12:1, Mikayeli ‘yahagurutse’ kuva mu wa 1914 igihe yabaga Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru; vuba aha akaba “azahaguruka” mu izina rya Yehova ari Umwami w’Intwari ku rugamba, arimbure iyi gahunda mbi. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-YW 1/7/94 p. 16 par. 23.]
Subiza ibibazo bikurikira:
11. “Ibyifuzwa n’amahanga yose” bivugwa muri Hagayi 2:7 bigizwe na ba nde, kandi se ni mu buhe buryo ‘biza’? [Gusoma Bibiliya buri, cyumweru; reba w-F 1/6/89 p. 31 par. 5.]
12. Ni ayahe magambo ashingiye ku Byanditswe yavuzwe n’Abaheburayo batatu, agaragaza ko ukumvira kwabo kutari gushingiye ku burinzi bw’Imana no kubohorwa na yo? (Dan 3:16-18) [si-F p. 134 par. 20]
13. Ni mu kihe gitabo, mu kihe gice no mu wuhe murongo muri Bibiliya hari harahanuye aho Mesiya yari kuvukira? [si-F p. 148 par. 6]
14. Ni gute amagambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 6:9-11 agaragaza neza ko abantu bigeze kuba ibyomanzi by’akahebwe bashoboraga guhinduka bakagira igihagararo cyiza imbere y’lmana? [rs-F p. 372 par. 5]
15. Ni mu buhe buryo mu 1 Abakorinto 15:45 hashyigikira icyo Ibyanditswe bya Giheburayo bivuga ku bihereranye n’ubugingo? [rs-F p. 28 par. 2]
16. Igihe Yesu yabwiraga Se mu ijwi rirenga ati “mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye,” ni iki yerekezagaho? (Luka 23:46) [rs-F p. 139 par. 2]
17. Muri Zaburi 146:4 hakoresha iyihe mvugo mu kugaragaza ko imbaraga y’ubuzima iba mu muntu itongera gukora iyo apfuye? [rs-F p. 382 par. 2]
18. Ni nde wahimbye igitekerezo cy’uko aba-ntu badapfa rwose, kandi ni hehe muri Bibiliya hari ikinyoma cya mbere gifltanye isano n’iyo nyigisho y’ikinyoma? [rs-F p. 382 par. 5]
19. Muri Hagayi 2:9, urusengero rwari ‘inzu [yo] hanyuma’ n’urw’‘[iya] mbere’ rwari uruhe, kandi se kuki ubwiza bw’‘inzu [yo] hanyuma’ bwari kuruta ubw’‘[iya] mbere’? [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-F 1/6/89 30.]
20. Muri Hoseya 14:2 hateye Abisirayeli inkunga yo gukora kandi ni gute Abahamya ba Yehova basohoza ubwo buhanuzi muri iki, gihe? (Heb 13:15) [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-F 15/9/94 p. 10 par. 1-2.]
Uzurisha ijambo cyangwa interuro aha hakurikira:
21. Umuhanuzi ․․․․․․․․ yise ․․․․․․․․ umurwa uvusha amaraso hashize imyaka igera kuri 200 nyuma y’abo ․․․․․․․․ arangirije kuhakorera umurimo yari yarashinzwe n’Imana. [si-F p. 146 par. 10, p. 151 par. 10]
22. Satani akoresheje uburiganya, atuma abantu bahaza ibyifuzo ․․․․․․․․ by’umubiri mu buryo ․․․․․․․․. [uw-YW p. 65 par. 9]
23. Kugira ngo turindwe mu buryo bw’umwuka, ntitugomba kwirengagiza kwambara igice icyo ari cyo cyose mu bigize intwaro zitangwa n’lmana, ari zo ․․․․․․․․, ․․․․․․․․ nk’icyuma gikingira igituza,” ‘inkweto, ari zo ․․․․․․․․ bw’amahoro,’ ․․․․․․․․ nk’ingabo,” “ingofero” ari yo ․․․․․․․․, n’․․․․․․․․ y’[u]mwuka.” [uw-Yw p. 68 par. 14]
24. Abihambira ku madini ya gihanga, haba muri Kristendomu cyangwa se hanze yayo, batekereza ko bafite ubugingo, ․․․․․․․․, bityo ibyo bikaba bituma ․․․․․․․․ uba utakiri ngombwa. [uw-YW p. 71 par. 3]
25. Nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu mu wa ․․․․․․․․, ubwoko bw’․․․․․․․․ muri rusange, bwazimanganye mu mateka nk’uko Obadiya yari yarabihanuye. [si-F p. 144 par. 12]
Hitamo igisubizo cy’ukuri muri ibi bikurikira:
26. Gusobanukirwa ibivugwa muri Amosi (8:11; 9:2, 3; 9:11, 12) byafashije inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere gusobanukirwa ko Imana yashakaga ko abatari Abisirayeli bakoranirizwa mu itorero rya Gikristo. (Ibyakozwe 15:13-19) [si-F p. 142 par. 16]
27. Igihe (Amosi; Yoweli; Habakuki) yahamagarwaga na Yehova, nta bwo yari umuhanuzi cyangwa umwana w’umuhanuzi, ahubwo yari umworozi w’intama n’umuhinzi w’ibiti by’ (imikindo; imitini; imyelayo). [si-F p. 140 par. 1]
28. Kugira ngo ibisobanuro bitangwa ku byerekeye umwuka wera bibe ari iby’ukuri, bigomba kuba bihuje (n’imyizerere y’idini; imigenzo ya Kristendomu; imirongo yose y’lbyanditswe) yerekeye kuri uwo mwuka, kandi ibyo bikagusha ku mwanzuro uhuje n’ubwenge w’uko umwuka wera ari (umuntu [umuperisona]; igice kimwe mu bigize ubutatu; imbaraga rukozi z’lmana). [rs-F p. 136 par. 3]
29. Muri Yoweli 3:5 (2:32 muri Biblia Yera) handukuwe na (Petero; Yohana; Pawulo) mu (Byakozwe 2:40; Abaroma 10:13; 1 Timoteyo 2:4), aho yatsindagirije akamaro ko kwambaza izina rya Yehova. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-YW 1/4/96 p. 23 par. 16.]
30. Tugaragaza ko duflte umwuka w’lmana binyuriye mu (kugira ishyaka mu by’idini mu buryo bukabije; guhinda imishyitsi no kwigaragura hasi; kugira ishyaka mu gutanga ubuhamya) no_kugaragaza.imbuto z’umwuka (eshanu; zirindwi; icyenda). [rs-F p. 137 par. 4, 5]
Huza iyi mirongo y’lbyanditswe n’ibi bikurikira: Guteg 18:10-12; Hos 10:12; Zef 2:3; Gal 6:7, 8; 1 Yoh 3:4, 8
31. Icyorezo cy’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, ingo zisenyuka, n’ibindi n’ibindi, ni ibihamya bigaragaza ukuri kw’ibyo Bibiliya ivuga ku byerekeye icyaha n’ingaruka zacyo. [rs-F p. 280 par. 3]
32. Nidukora ibyo gukiranuka mu mibereho yacu ya buri munsi, tuzasarura ineza ya Yehova. [Gusoma Bibiliya buri cyumweru; reba w-F 15/3/96 p. 23 par. 2-3.]
33. Ubupfumu bw’uburyo bwose, ni uburyo bwo kuturarikira gushyikirana cyangwa kubatwa n’imyuka mibi, kandi gukora ibyo, byaba ari ubuhemu bukomeye kuri Yehova. [rs-F p. 384 par. 4]
34. Abahitamo gukora icyaha nkana, bakabigira akamenyero, Imana ibona ko ari inkozi ztibibi. [rs-F p. 281 par. 3]
35. Ntidushobora gukerensa imbabazi z’lmana. [si-E, umwandiko wa 1990 p. 165 par. 11]