Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Nyakanga na Kanama: Agatabo kabonetse kose muri utu dukurikira tw’amapaji 32: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!, Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, Mbese Imana Itwitaho Koko?, Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, Quel est le but de la vie?—Comment le découvrir?, hamwe na Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo. Nzeri: Le secret du bonheur familial. Ukwakira: Gusaba abantu gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema zidakoreshejwe, hatangwe ayo magazeti yombi, ku mafaranga asanzwe ayatangwaho. Guhera mu mpera z’uko kwezi, hazatangwa Inkuru y’Ubwami No. 35.
◼ Kubera ko ukwezi kwa Kanama gufite impera z’ibyumweru eshanu, uko kwezi gushobora kuba igihe cyiza ku bantu benshi, cyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha.
◼ Guhera muri Nzeri, abagenzuzi b’akarere bazatanga disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Iringire Imbaraga Zikiza za Yehova.”
◼ Tuributsa ko ibarura ry’ibitabo rya buri mwaka ritazongera gukorwa ku itariki ya 1 Nzeri buri mwaka. Ibyo bizajya bikorwa ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka. Fomu S-AB-18 Zibarurirwaho Ibitabo, zizohererezwa amatorero mu Ugushyingo.
◼ Agatabo kitwa Traditions ntikakiboneka mu bubiko, kandi ntikagicapwa. Impapuro zose zo kugatumirizaho zaba zaroherejwe, ntizizahihibikanirwa.