ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/97 p. 7
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 8/97 p. 7

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Kanama: Agatabo kabonetse kose muri utu dukurikira tw’amapaji 32: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!, Mbese Birakwiriye Kwemera Ubutatu?, Mbese Imana Itwitaho Koko?, Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, Quel est le but de la vie?​—Comment le découvrir?, hamwe na Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo.

Nzeri: Le secret du bonheur familial. Ukwakira: Gusaba gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mafaranga asanzwe ayatangwaho. Guhera mu mpera z’ukwezi, hazatangwa Inkuru y’Ubwami No. 35. Ugushyingo: Gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35, bizakomeza. Amatorero arangije kugeza Inkuru y’Ubwami No. 35 kuri ba nyir’inzu, muri buri rugo cyangwa aho baba mu ifasi yayo, ashobora kuzatanga igitabo Ubumenyi.

◼ Ikoraniro ry’Intara ryo mu karere ka Mont Kenya, rizabera i Nyeri, aho kuba i Nanyuki nk’uko byari byatangajwe mbere mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gicurasi 1997.

◼ Ababwiriza bateganya gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose ku itariki ya 1 Nzeri 1997, bagomba kubisaba badatinze.

◼ Mu bihe bitandukanye by’umwaka, muri buri muryango habamo iminsi mikuru yo mu rwego rw’isi yose, ituma abana babona ikiruhuko ntibajye ku ishuri, kandi igatuma abantu baruhuka ntibajye ku mirimo yabo. Iyo minsi mikuru, ituma itorero ribona uburyo bwiza bwo kwifatanya mu murimo wo mu murima mu rugero rwagutse. Abasaza bagombye guteganya igihe iyo minsi izabera, kandi bakamenyesha itorero mbere y’igihe gahunda zirimo zikorwa, zo kuzatanga ubuhamya mu matsinda mu gihe cy’iminsi mikuru.

◼ Fomu zihagije zo kuzakoresha mu mwaka w’umurimo wa 1998, zirimo zirohererezwa buri torero. Musabwe gukoresha izo fomu muzirondereza. Zigomba gukoreshwa mu byo zagenewe gusa.

◼ Amatorero yagombye gutangira gutumiza Calendrier des Témoins de Jéhovah 1998, akoresheje fomu azatumirizaho ibitabo muri Nzeri. Kalendari zizaboneka mu Cyongereza, mu Gifaransa no mu Gishinwa.

◼ Guhera ku itariki ya 28 Kanama 1997 kugeza ku itariki ya 30 Kanama 1997, Sosayiti izaba irimo ibarura ibitabo byose ifite mu bubiko ku ishami. Ku bw’iryo barura, nta fomu zitumirizwaho ibitabo by’itorero zizahihibikanirwa, kugira ngo ibitabo byoherezwe cyangwa bipakirwe muri iyo minsi.

◼ Umwanditsi w’itorero azakusanya raporo z’umurimo, kugira ngo azandike kuri fomu Ikusanyirizwaho Raporo y’Itorero (S-10-SW). Ibyo kandi azabyigisha umusaza cyangwa umukozi w’imirimo uwo ari we wese abigiranye ubwitonzi, kugira ngo abe yamufasha gukusanya izo raporo. Ibyo bizatuma umuntu yizera ko imibare y’ibikenewe byose, yakusanyirijwe mu mbonerahamwe mu buryo buboneye. Fomu Ikusanyirizwaho Raporo y’Itorero (S-10-SW) igomba kuzuzwaho mu buryo buboneye kandi busobanutse neza, komite y’umurimo ikayigenzurana ubwitonzi. Musabwe koherereza Sosayiti iyo fomu y’umwimerere mwujuje, bitarenze tariki ya 6 Nzeri.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze