Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Mutarama: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192, cyasohotse mbere y’umwaka wa 1985, itorero rishobora kuba rifite mu bubiko, gishobora gutangwa kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro cyacyo ku babwiriza, abapayiniya na bo bakagifatira kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro basanzwe bagifatiraho. Mwibuke kwerekana kuri S-20 umubare w’ibitabo byatanzwe kuri kimwe cya kabiri cy’igiciro cy’ababwiriza n’icy’abapayiniya, kugira ngo itorero rishobore kugabanyirizwa ideni. Ibitabo byacapwe ku mpapuro zidacuyuka ntibigomba kubarirwa muri iryo gabanywa ry’ibiciro, uretse igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko, ashobora gutanga igitabo Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de Paix.” Gashyantare: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! Werurwe: Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ibande ku gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Mata: Abonema z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Aho abonema idakoreshejwe, tanga ayo magazeti yombi ku mpano isanzwe iyatangwaho, cyangwa utange agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
◼ Ababwiriza bose babatijwe bazaba bari mu Materaniro y’Umurimo yo ku itariki ya 5 Mutarama, bazahabwa Impapuro Zirebana n’Iby’Ubuvuzi, hamwe n’Amakarita y’Ibiranga Umuntu y’abana babo.
◼ Guhera muri Gashyantare, kandi bitarenze ku itariki ya 1 Werurwe, disikuru nshya y’abagenzuzi b’akarere izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ubona Ubuzima nk’Uko Imana Ibubona?”
◼ Amatorero yagombye gukora imyiteguro ikwiriye, yo kuzizihiza Urwibutso uyu mwaka ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata, izuba rirenze. N’ubwo disikuru ishobora gutangira mbere y’aho, gutambagiza ibigereranyo by’Urwibutso ntibyagombye gutangira izuba ritararenga. Musuzume neza mu gace kanyu, kugira ngo mumenye igihe izuba rirengera. N’ubwo buri torero ryifuza kwizihiza Urwibutso ukwaryo, ibyo bishobora kudashoboka buri gihe. Aho amatorero menshi yari asanzwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, wenda itorero rimwe cyangwa arenzeho, ashobora kubona ahandi hantu yakoresha uwo mugoroba. Urwibutso ntirugomba gutangira rukererewe cyane ku buryo bituma abantu bashya bashimishijwe babona ko guterana bibabangamiye. Ndetse nta n’ubwo porogaramu yagombye kuba icucitse cyane ku buryo bituma hataboneka igihe, mbere cyangwa nyuma y’uwo muhango, cyo gusuhuza abashyitsi, gukora gahunda yo kuzakomeza gufasha mu buryo bw’umwuka abashya bashimishijwe, cyangwa guterana inkunga muri rusange. Nyuma yo gusuzuma ibintu byose mu buryo bunonosoye, abasaza bagombye kwemeza gahunda zizarushaho gufasha abateranye ku Rwibutso, kugira ngo bungukirwe n’icyo gikorwa mu buryo bwuzuye.
◼ Disikuru y’abantu bose yihariye yo mu gihe cy’Urwibutso rwo mu mwaka wa 1998, izatangwa ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe. Iyo disikuru izoherezwa. Amatorero azaba asurwa n’umugenzuzi w’akarere, ari mu ikoraniro ry’akarere, cyangwa afite umunsi w’ikoraniro ryihariye mu mpera z’icyo cyumweru, azabona disikuru yihariye mu cyumweru gikurikiraho. Nta torero rigomba kubona disikuru yihariye mbere y’itariki ya 29 Werurwe 1998.
◼ Isomo ry’Umwaka wa 1998 rizaba ari “Umuntu Wese Uzambaza Izina ry’Umwami, Azakizwa.” Hagomba gukorwa gahunda zo kurigaragaza mu Mazu yacu y’Ubwami
◼ Guhera mu cyumweru gitangira ku itariki ya 4 Gicurasi 1998, kugeza mu cyumweru gitangira ku itariki ya 14 Nzeri, 1998, igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes?, kizasuzumwa mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero.
◼ Za Disiki Zitsitse Ziboneka:
Mélodies du Royaume Umubumbe wa 7
◼ Ibitabo Bishya Biboneka mu Nyandiko y’Impumyi:
Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi—1998 (imibumbe ine)—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri
Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka (imibumbe itatu)—Igifaransa cyo mu rwego rwa mbere
Le plus grand homme de tous les temps (imibumbe itanu)—Igifaransa cyo mu rwego rwa mbere
Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu Mwaka wa 1998 (umubumbe umwe)—Icyongereza cyo mu rwego rwa kabiri
Le secret du bonheur familial (imibumbe ibiri)—Igifaransa cyo mu rwego rwa kabiri
Le secret du bonheur familial (imibumbe itatu)—Igifaransa cyo mu rwego rwa mbere
Ni Iki Imana Idusaba? (Umubumbe umwe)—Igifaransa cyo mu rwego rwa mbere, Igifaransa cyo mu rwego rwa kabiri
Musabwe kwandika kuri fomu itumirizwaho ibitabo byo mu Nyandiko y’Impumyi ngo: ICYITONDERWA: BIGENEWE URWEGO RUSHINZWE INYANDIKO Z’IMPUMYI. Shyiramo izina n’aderesi y’umuntu uzakoresha igitabo cy’impumyi.