ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/99 p. 1
  • Babyeyi—Nimuhe Abana Banyu Urugero Rwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Babyeyi—Nimuhe Abana Banyu Urugero Rwiza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ibisa na byo
  • Twubake umuryango ukomeye mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Imyifatire Myiza—Umuco Uranga Ubwoko Bwubaha Imana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Babyeyi, mufashe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Babyeyi, mwigishe abana banyu gukunda Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 9/99 p. 1

Babyeyi—Nimuhe Abana Banyu Urugero Rwiza

1 Ijambo ry’Imana ritubwira ko “se [na nyina] w’umukiranutsi azishima cyane” (Imig 23:24, 25). Mbega imigisha ibonwa n’ababyeyi bahaye urubyaro rwabo urugero rwiza! Umwe mu bagize Komite y’Ishami yavuze ibihereranye n’ababyeyi be agira ati “imibereho yabo yose yari ishingiye ku kuri, kandi nanjye nifuzaga ko imibereho yanjye yose yamera ityo.” Ni iki abana bagombye kwigira ku babyeyi babo?

2 Imico Myiza no Kubaha Cyane: Ababyeyi bafite inshingano yo gucengeza imico myiza mu bana babo. Imico myiza yigwa binyuriye mu kwitegereza no kwigana; ntiyigishwa binyuriye mu magambo gusa. Ku bw’ibyo se, ni iyihe mico mugaragaza? Mbese, abana banyu bajya babumva muvuga muti “mbabarira,” “ndakwinginze,” na “urakoze?” Mbese, mu muryango wanyu, murubahana cyane? Mujya mutega amatwi igihe abandi barimo bavuga? Mutega amatwi se igihe abana banyu babavugisha? Mbese, iyo mico myiza muyigaragaza ku Nzu y’Ubwami n’igihe mwiherereye muri iwanyu mu rugo?

3 Gukomera mu Buryo bw’Umwuka no Gukorana Umurimo Umwete: Umuvandimwe wamaze imyaka isaga 50 mu murimo w’igihe cyose yagize ati “mama na papa bari ingero zitangaje mu buryo bwabo bwo gufatana uburemere amateraniro no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.” Ni gute mwereka abana banyu ko muhangayikishijwe no kubungabunga imimerere yo mu buryo bw’umwuka y’abo mu rugo rwanyu? Mbese, musuzumira hamwe isomo ry’umunsi? Mugira icyigisho cy’umuryango cya buri gihe? Abana banyu bajya bababona musoma Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho bya Sosayiti? Ni iki bumva mu masengesho yanyu igihe musenga musabira umuryango wanyu? Mbese, mujya mugirana n’abana banyu ibiganiro byubaka byo mu buryo bw’umwuka, muganira ku bintu byiza bihereranye n’ukuri hamwe n’itorero? Mushishikarira kujya mu materaniro yose no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu rwego rw’umuryango?

4 Babyeyi, nimutekereze cyane ku rugero muha abana banyu. Nimubahe urugero rwiza cyane, na bo bazarukurikiza mu mibereho yabo yose. Umugore w’umugenzuzi usura amatorero, ubu akaba ageze mu myaka ibarirwa muri za 70, yagize ati “ndacyungukirwa n’urugero rwiza rw’ababyeyi banjye nkunda b’Abakristo. Kandi ndifuza cyane kuzagaragaza ko mfatana uburemere uwo murage mu buryo bwuzuye, nywukoresha neza mu myaka yose iri imbere.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze