Jya ukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira icyo bugeraho
1. Ni irihe somo twavana ku buryo butandukanye bwo gutangiza ibiganiro bwakoreshwaga n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere?
1 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babwiraga ubutumwa bwiza abantu bo mu mico itandukanye no mu madini atandukanye (Kolo 1:23). Nubwo babwirizaga ubutumwa bumwe buhereranye n’Ubwami bw’Imana, bakoreshaga uburyo bwo gutangiza ibiganiro bunyuranye bitewe n’abo babwiriza. Urugero, igihe Petero yabwirizaga Abayahudi bubahaga cyane Ibyanditswe, yatangiye asubira mu magambo y’umuhanuzi Yoweli (Ibyak 2:14-17). Ariko nanone, reba inkuru iri mu Byakozwe n’Intumwa 17:22-31, igaragaza uko Pawulo yafashije Abagiriki gutekereza. Muri iki gihe, abantu bo mu mafasi amwe n’amwe bubaha Ibyanditswe kandi tuba dushobora gukoresha Bibiliya igihe tubwiriza ku nzu n’inzu. Icyakora, tuba tugomba kugira amakenga igihe tuganira n’abantu badashishikazwa na Bibiliya cyangwa idini, cyangwa se abari mu madini atari aya gikristo.
2. Twakoresha dute ibitabo biba bitangwa kugira ngo dufashe abantu bashishikazwa na Bibiliya kimwe n’abo idashishikaza?
2 Jya ukoresha neza ibitabo biba bitangwa: Muri uyu mwaka w’umurimo, ibitabo bitangwa bizajya bihinduka buri mezi abiri, kandi muri byo hazajya habamo amagazeti, inkuru z’ubwami n’udutabo. Nubwo muri rusange abantu bo mu ifasi yacu baba badashishikazwa na Bibiliya, tuzajya tubaha ibitabo birimo ingingo zibashishikaza. Hari igihe twabasura ku ncuro ya mbere ntitubasomere umurongo w’Ibyanditswe cyangwa ngo tugire icyo tuvuga kuri Bibiliya. Icyakora, dushobora gusubira gusura abashimishijwe dufite intego yo kubafasha kwizera Umuremyi n’Ijambo rye ryahumetswe. Ariko kandi, igihe tubwiriza mu gace karimo abantu bashishikazwa na Bibiliya, dushobora gukoresha ibitabo n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwibanda kuri Bibiliya. Dushobora kubaha igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka, niyo byaba atari byo bitangwa muri uko kwezi. Ikintu cy’ingenzi ni ugukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira icyo bugeraho.
3. Ni mu buhe buryo imitima y’abantu bo mu ifasi yacu yagereranywa n’ubutaka?
3 Jya utegura ubutaka: Umutima w’umuntu ushobora kugereranywa n’ubutaka (Luka 8:15). Hari ubutaka buba bukeneye gutegurwa cyane mbere y’uko imbuto z’ukuri ko muri Bibiliya zishobora gushinga imizi no gukura. Ababwiriza bo mu kinyejana cya mbere bateraga imbuto mu butaka bw’uburyo bwose kandi zigakura. Ibyo byatumaga bagira ibyishimo kandi bakanyurwa (Ibyak 13:48, 52). Natwe dushobora kugira icyo tugeraho turamutse twitaye ku buryo bwo kubwiriza dukoresha.