Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utoza abigishwa ba Bibiliya kugira gahunda nziza yo kwiyigisha
Impamvu ari iby’ingenzi: Kugira ngo abigishwa ba Bibiliya bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, bagomba kwiga ibintu birenze inyigisho z’ibanze zo mu Ijambo ry’Imana (Heb 5:12–6:1). Kwiyigisha bisaba gushyiraho imihati. Bikubiyemo gufata ibintu bishya tumenye tukabihuza n’ibyo dusanzwe tuzi maze tugatahura akamaro bidufitiye (Imig 2:1-6). Abigishwa ba Bibiliya nibitoza kwikorera ubushakashatsi bizabafasha kujya babona ibisubizo by’ibibazo bibaza bifashishije ibitabo byacu. Imihati yose bashyiraho kugira ngo bakurikize ibyo biga, izatuma bagira ibikenewe byose kugira ngo bahangane n’ibigeragezo bazahura na byo mu mibereho yabo ya gikristo.—Luka 6:47, 48.
Gerageza gukora ibi muri uku kwezi:
Igihe murangije gusuzuma agatwe gato cyangwa igice, ujye usaba umwigishwa wa Bibiliya kuvuga muri make ibyo yungutse. Niba udafite umwigishwa wa Bibiliya, uzitoze kuvuga muri make umurongo wo muri Bibiliya cyangwa uvuge ibikubiye muri paragarafu y’Umunara w’Umurinzi mu magambo make kugira ngo unoze uburyo bwawe bwo gusobanukirwa ibyo usoma.