IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mugere ikirenge mu cya Kristo
Yesu yadusigiye urugero rwiza twakwigana, cyanecyane mu gihe dutotezwa cyangwa duhanganye n’ibigeragezo (1Pt 2:21-23). Nubwo Yesu yatutswe, akababazwa, ntiyigeze yihorera (Mr 15:29-32). Ni iki cyamufashije kwihangana? Yari yariyemeje gukora ibyo Yehova ashaka (Yh 6:38). Nanone yakomezaga gutekereza ku ‘byishimo byamushyizwe imbere.’—Hb 12:2.
Twifata dute mu gihe dutotejwe tuzira ukwizera kwacu? Abakristo b’ukuri ‘ntibitura umuntu wese inabi yabagiriye’ (Rm 12:14, 17). Iyo twihanganye nk’uko Kristo yihanganye, tugira ibyishimo kuko tuba tuzi ko Imana itwemera.—Mt 5:10-12; 1Pt 4:12-14.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “IZINA RYA YEHOVA RIRAKOMEYE,” MAZE MUSUBIZE IBI BIBAZO:
Ni mu buhe buryo mushiki wacu Pötzingera yakoreshaga neza igihe ke igihe yari afunzwe?
Ni ibihe bibazo umuvandimwe Pötzinger n’umugore we bahuye na byo igihe bari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa?
Ni iki cyabafashije kwihangana?
Mu gihe uhanganye n’imibabaro, jya ugera ikirenge mu cya Kristo
a Nanone ushobora kwandika Poetzinger.