ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb19 Kamena p. 8
  • Uko wakwiyigisha bikakugirira akamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwiyigisha bikakugirira akamaro
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Ibisa na byo
  • Kwiyigisha bihesha ingororano
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kwiyigisha—Bihesha ingororano kandi bigashimisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Kurikiza urugero rw’abami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Girana na Yehova imishyikirano yimbitse
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
mwb19 Kamena p. 8

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko wakwiyigisha bikakugirira akamaro

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bidufasha “kwiyumvisha neza . . . , ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” by’ukuri (Ef 3:18). Nanone bituma dukomeza kuba abantu batariho umugayo kandi batagira inenge hagati y’abantu babi bo muri iyi si kandi tugakomeza “kugundira ijambo ry’ubuzima” (Fp 2:15, 16). Kwiyigisha Ijambo ry’Imana bituma buri wese ahitamo ibyo akeneye kwiyigisha. Twakora iki ngo igihe tumara dusoma kandi twiyigisha Bibiliya kitadupfira ubusa?

UKO WABIGENZA:

  • Jya utegura kandi ugire ibyo wandika muri Bibiliya ukoresha wiyigisha, yaba icapye cyangwa iyo mu gikoresho cya eregitoroniki

  • Mu gihe usoma Ijambo ry’Imana, jya wibaza ibibazo nk’ibi: “Nde? Iki? Ryari? Hehe? Kuki? Gute?”

  • Shaka ibihamya bikwemeza ko ibyo wiga ari ukuri. Jya ukora ubushakashatsi ku ngingo runaka cyangwa umurongo wo muri Bibiliya wifashishije ibikoresho ushobora kubona

  • Jya utekereza ku byo usoma kugira ngo urebe icyo ibyo umaze kumenya bikurebaho

  • Jya ukurikiza ibyo wiga mu buzima bwawe bwa buri munsi.​—Lk 6:47, 48

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “KOMEZA ‘KURIGUNDIRA’ WIYIGISHA MU BURYO BUFITE IREME,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Bamwe bavuze ko kwiyigisha ari iki?

  • Kuki twagombye kubanza gusenga mbere yo kwiyigisha?

  • Ni iki cyadufasha gusobanukirwa neza umurongo w’Ibyanditswe?

  • Ni ibihe bimenyetso twashyira muri Bibiliya twiyigishirizamo?

  • Kuki mu gihe twiga Ijambo ry’Imana twagombye gutekereza ku byo twiga?

  • Twakoresha dute ibyo tumaze kumenya?

Mushiki wacu wiyigisha; umuvandimwe uca imirongo muri Bibiliya ye; mushiki wacu wereka abagabo babiri ibyo yanditse muri Bibiliya; umuvandimwe urimo asenga

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.”​—Zb 119:97

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze