UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 6-8
“Abigenza atyo”
Tekereza imirimo ihambaye Nowa n’umuryango we bagombaga gukora kandi nta bikoresho by’ubwubatsi bafite ndetse n’ubuhanga bwo kubaka nk’ibiriho muri iki gihe.
Inkuge yari nini cyane. Yari ifite metero 133 z’uburebure, metero 22 z’ubugari na metero 13 z’ubuhagarike
Bagombaga gutema ibiti, bakabisaturamo imbaho kandi bakabigeza aho bagombaga kubaka inkuge
Nanone bagombaga guhoma inkuge imbere n’inyuma bakoresheje godoro
Bagombaga no guhunika ibyokurya byari kubatunga bo n’inyamaswa mu gihe cy’umwaka wose
Uwo mushinga wamaze imyaka iri hagati ya 40 na 50
Ni mu buhe buryo iyi nkuru ishobora kudufasha mu gihe twumva ko gukora ibyo Yehova ashaka bigoye?