ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb22 Nyakanga p. 15
  • Ese ujya wibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ujya wibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe?
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
  • Ibisa na byo
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Yehova asubiza ate amasengesho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ese Yehova asubiza amasengesho yacu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2022
mwb22 Nyakanga p. 15
Mushiki wacu urimo gusenga, imbere ye hari Bibiliya iri ku meza.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ese ujya wibonera ukuntu Yehova asubiza amasengesho yawe?

Muri Bibiliya harimo amasengesho menshi Yehova yagiye asubiza. Iyo abagaragu ba Yehova biboneraga ukuntu Yehova yasubizaga amasengesho yabo kandi akabafasha, byatumaga bagira ukwizera gukomeye. Ubwo rero, byaba byiza tubwiye Yehova ibibazo dufite tugusha ku ngingo kandi tukagerageza kumenya igihe yadushubije. Tuge tuzirikana ko Yehova ashobora gusubiza amasengesho yacu mu buryo tutari twiteze, cyangwa akadukorera ibirenze ibyo twamusabye (2Kr 12:7-9; Ef 3:20). Yehova ashobora gusubiza ate amasengesho yacu?

  • Ashobora kuduha imbaraga zo kwihanganira ikibazo dufite, akadufasha gutuza kandi tukagira ukwizera.​—Fp 4:13

  • Ashobora kuduha ubwenge tugafata imyanzuro myiza.​—Yk 1:5

  • Ashobora gutuma tugira imbaraga n’ubushake tukagira icyo dukora.​—Fp 2:13

  • Ashobora kudufasha gutuza igihe duhangayitse.​—Fp 4:6, 7

  • Ashobora gutuma abandi badufasha kandi bakaduhumuriza.​—1Yh 3:17, 18

  • Ashobora gufasha abantu dusengera.​—Ibk 12:5, 11

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “YEHOVA NI WE ‘WUMVA AMASENGESHO,’” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Shimizu byadutera inkunga igihe tudashobora gukora byinshi bitewe n’uburwayi?

  • Twakwigana dute umuvandimwe Shimizu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze