ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 1/11 pp. 3-4
  • Kuki abizihiza Noheli bagenda biyongera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki abizihiza Noheli bagenda biyongera?
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Imigenzo ya Noheli—Mbese, ni iya gikristo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ukuri ku byerekeye Noheli
    Nimukanguke!—2011
  • Noheli—Kuki yizihizwa no mu burasirazuba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Nimukanguke!—2011
g 1/11 pp. 3-4

Kuki abizihiza Noheli bagenda biyongera?

ESE utegerezanya ibyishimo umunsi mukuru wa Noheli? Cyangwa uwo munsi uraguhangayikisha? Abantu babarirwa muri za miriyoni baribaza bati “ni nde nzaha impano? Ni iyihe mpano nzagura? Ese nzabona amafaranga yo kuyigura? Umwenda nzaba nafashe se, nzawishyura mu gihe kingana iki?”

Nubwo impungenge nk’izo zitabura, abantu benshi bakomeje kwizihiza Noheli. Kandi koko, uwo munsi mukuru usigaye wizihizwa no mu bihugu bitiganjemo Abakristo. Ubu imiryango myinshi yo mu Buyapani isigaye yizihiza Noheli, atari mu rwego rw’idini, ahubwo ari ukugira ngo bikorere ibirori gusa. Hari ikinyamakuru cyavuze ko mu “migi minini [yo mu Bushinwa], baba batatse ku madirishya y’amaduka amashusho akeye ya Père Noël, yiganjemo ibara ry’umutuku.” Icyo kinyamakuru cyunzemo kiti “mu migi itandukanye haragenda haboneka Abashinwa bo mu rwego ruciriritse, basigaye bizihiza Noheli kugira ngo bibonere uko bihahira utuntu dutandukanye, barye, ubundi bajye mu birori.”​—⁠The Wall Street Journal.

Ibikorwa byo kwizihiza Noheli byagiye bizamura ubukungu mu duce twinshi tw’isi. Ibyo byabaye cyane cyane mu Bushinwa, aho cya kinyamakuru cyavuze ko ubu icyo gihugu “gisigaye cyohereza mu mahanga ibicuruzwa byinshi birimo ibiti bya plasitiki, udupapuro turabagirana, udutara tumyasa n’indi mitako yagenewe umunsi wa Noheli.”

Nanone, ibihugu byiganjemo Abayisilamu biteza imbere ibirori bimeze nk’ibiba kuri Noheli, nubwo ibyo birori bitaba byanze bikunze ku itariki ya 25 Ukuboza. Urugero, mu mugi wa Ankara wo muri Turukiya n’uwa Beyiruti muri Libani, kubona amadirishya y’amaduka atatsweho ibiti bitohagiye biriho udupapuro turabagirana n’impano zipfunyitse mu dukarito, ni ibintu bisanzwe. Muri Indoneziya, amahoteli n’amaduka manini ategura ibirori, maze abantu bagasangira na Père Noël cyangwa bakifotozanya na we.

Hari ikinyamakuru cyo muri Kanada cyavuze ko mu bihugu byinshi, Noheli isigaye yarabaye umunsi mukuru usanzwe kandi ugamije guteza imbere abacuruzi, urangwa n’amatangazo menshi yamamaza ibicuruzwa “bigenewe abana” (Royal Bank Letter). Ni iby’ukuri ko hari abantu bakijya kwizihiriza Noheli mu nsengero. Ariko kandi, usanga mu maduka manini aho baba bacuranga indirimbo za Noheli, ari ho hahindutse insengero. Kuki habayeho iryo hinduka? Ese aho ntibyaba bifitanye isano n’inkomoko ya Noheli? Ubundi se uwo munsi wakomotse he?

Mbere yo kuganira kuri ibyo bibazo, byaba byiza tubanje gusoma inkuru za Bibiliya abantu bavuga ko bashingiraho bizihiza Noheli n’indi mihango ijyana na yo.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 4]

ICYO ABANDITSI B’AMAVANJIRI BABIVUZEHO

Intumwa Matayo: “Yesu amaze kuvukira i Betelehemu y’i Yudaya ku ngoma y’umwami Herode, abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba baje i Yerusalemu, barabaza bati ‘umwami w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumuramya.’ Umwami Herode abyumvise bimubuza amahwemo.” Ibyo byatumye Herode abaza “abakuru b’abatambyi . . . aho Kristo yagombaga kuvukira.” Herode amaze kumenya ko yari kuzavukira “i Betelehemu,” yabwiye abo bantu baragurishaga inyenyeri ati “nimugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe.”

“Baragenda. Ya nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, maze igeze hejuru y’aho uwo mwana yari ari irahagarara. . . . Nuko binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na nyina Mariya.” Bamaze guha Yesu impano, ‘Imana yarababuriye mu nzozi ngo be gusubira kwa Herode, [maze] basubira mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.’

‘Bamaze kugenda umumarayika wa Yehova abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati “haguruka ufate umwana na nyina muhungire muri Egiputa, . . . ” Nuko arahaguruka afata umwana na nyina muri iryo joro, barahunga . . . Hanyuma Herode abonye ko ba bantu baragurisha inyenyeri bamubeshye, azabiranywa n’uburakari maze yohereza abantu bajya kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho.’​​—⁠Matayo 2:​1-16.

Umwigishwa Luka: Yozefu ‘yavuye i Galilaya mu mugi wa Nazareti, ajya i Yudaya mu mugi wa Dawidi witwa Betelehemu, . . . kugira ngo ajye kwiyandikishanya na Mariya, . . . Bariyo, . . . abyara umwana w’umuhungu, ari we mfura ye, maze amufureba mu bitambaro amuryamisha aho amatungo arira, kubera ko batari babonye umwanya mu icumbi.’

“Nanone muri ako karere hari abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose. Nuko mu buryo butunguranye umumarayika wa Yehova ahagarara hafi yabo, . . . maze bagira ubwoba bwinshi. Ariko uwo mumarayika arababwira ati ‘mwitinya, kuko nje kubabwira ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi abantu bose bazagira, kuko uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami.’ ” Nuko abashumba “bagenda bihuta babona Mariya na Yozefu, hamwe n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira.”​​—⁠Luka 2:​4-16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze