Ukwizera n’urukundo byarigaragaje mu gihe cy’umutingito wo muri Hayiti
Hari kuwa kabiri ku itariki ya 12 Mutarama 2010, saa kumi n’iminota mirongo itanu n’itatu za nimugoroba. Evelyn yagize atya yumva urusaku rwinshi rumeze nk’urw’indege ya rutura ihagurutse, maze ubutaka butangira gutigita. Hafi aho, inkuta za beto zatangiye gukaka, n’amazu atangira gusenyuka. Igihe umutingito wari urangiye, Evelyn yagiye ahantu hirengeye, maze yitegereza neza ibyabaye. Hirya no hino yumvaga abantu bataka. Ikirere cy’umurwa mukuru wa Hayiti ari wo Port-au-Prince, cyari cyuzuye ivumbi ryari ryatewe n’ibyari byasenyutse.
MU MASEGONDA make, amazu abantu babagamo, aya leta, amabanki, ibitaro n’ibigo by’amashuri byari bimaze gusenyuka. Hapfuye abantu b’ingeri zose barenga 220.000, abagera ku 300.000 barakomereka.
Abenshi mu barokotse bari bicaye iruhande rw’amatongo y’amazu yabo, ariko ubona bashobewe. Abandi bo bapfaga gutaburura amatongo nta n’igikoresho na kimwe bafite, kugira ngo barebe ko barokora bene wabo n’abaturanyi. Umuriro w’amashanyarazi warabuze maze hahita hacura umwijima, ku buryo byabaye ngombwa ko abatabazi bakoresha amatoroshi na za buji.
Mu mugi wa Jacmel, umwana witwa Ralphendy w’imyaka 11 yari yaheze munsi y’igice cy’inzu cyari cyaguye. Itsinda ry’abatabazi bo muri uwo mugi ryamaze amasaha menshi rikora ubutaruhuka kugira ngo rimukuremo. Ariko imitingito yoroheje yakomeje kubaho nyuma yaho yatumye barekeraho, kuko batinyaga ko igice cyo hejuru cy’iyo nzu cyari cyasadutse cyabagwira. Icyakora, umumisiyonari w’Umuhamya wa Yehova witwa Philippe we yakomeje gushaka uko yamuvanamo. Yaravuze ati “sinashoboraga kwihanganira ko Ralphendy yasigara aho ngo ahapfire.”
Philippe n’abandi bantu batatu bari kumwe baseseye munsi y’iyo nzu yari yaguye, maze bagenda buhoro buhoro kugeza igihe bagereye aho Ralphendy yari, amaguru ye yagwiriwe n’ibisigazwa by’inzu. Bahereye saa sita z’ijoro bamuvanaho ibyo bisigazwa, ariko bakabikora bitonze cyane. Uko ya mitingito yoroheje yabaga, bumvaga igice cy’inzu cyari hejuru yabo gikatse maze kikajya gisaduka. Saa kumi n’imwe za mu gitondo, nyuma y’amasaha 12 umutingito ubaye, ni bwo bashoboye kuvana Ralphendy aho hantu akiri muzima.
Ikibabaje, ni uko imihati yashyizweho kugira ngo abantu barokoke atari ko yose yagize icyo igeraho. Uwitwa Roger n’umuhungu we w’imfura witwa Clid bo mugi wa Léogâne washegeshwe n’uwo mutingito, bashoboye kuva mu nzu yabo yarimo ihirima. Icyakora, umuhungu we wa bucura witwa Clarence yahasize ubuzima. Umugore wa Roger witwa Clana yari akiri muzima kandi agishobora kuvuga, ariko umutwe we wari waheze mu gisenge cyari cyamugwiriye. Roger n’incuti ye bakoze ibishoboka byose kugira ngo bamutabare. Yababwiraga ari munsi y’ayo matongo ati “nimugire vuba. Ndumva imbaraga zigenda zishira, umwuka uri hafi guhera!” Hashize amasaha atatu, itsinda ry’abatabazi ryarahageze, ariko bamukuyemo yarangije gupfa.
Ibyabaye kuwa gatatu, tariki ya 13 Mutarama, ku munsi wa 2
Bumaze gucya, ni bwo umuntu yashoboraga kubona ko uwo mutingito wari wangije byinshi. Igice kinini cy’umugi wa Port-au-Prince, cyari cyabaye amatongo. Inkuru y’uwo mutingito imaze kuba kimomo, imiryango y’ubutabazi n’abantu benshi b’abagiraneza bo hirya no hino ku isi, bahise bitegura gufasha. Abakozi bitangiye gukora imirimo bo ku Biro by’Ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri République Dominicaine, biri ku birometero bigera kuri 300 uvuye aho, na bo bari bumvise uwo mutingito. Abahamya bo muri République Dominicaine bamaze kumenya ko uwo mutingito wari wibasiye umugi wa Port-au-Prince, bahise bitegura gutabara. Uwo mugi utuwe n’abaturage bagera hafi kuri kimwe cya gatatu cy’abaturage bose ba Hayiti bagera kuri miriyoni icyenda.
Hari hashize imyaka 150 nta mutingito ukomeye uba muri Hayiti. Ku bw’iyo mpamvu, abaturage bo muri Hayiti bari bararetse ibyo kubaka amazu aberanye n’uduce twibasirwa n’imitingito, ahubwo bubaka amazu abarinda inkubi y’imiyaga n’imyuzure. Ku bw’ibyo, inkuta nyinshi z’amazu hamwe n’ibisenge bya beto biremereye cyane, ntibyashoboraga guhangana n’umutingito wari ufite ubukana buri ku gipimo cya 7. Icyakora, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Hayiti byubatswe mu mwaka wa 1987, kandi byari byubatswe mu buryo buhuje n’amategeko agenga imyubakire yo mu duce dukunze kwibasirwa n’imitingito. Nubwo byubatse ku nkengero z’igice cy’iburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Port-au-Prince, urebye nta cyo byigeze biba.
Mu gihe gito cyane, ibiro by’ishami byo muri Hayiti byari bimaze guhinduka ikigo cy’ubutabazi. Kubera ko nta washoboraga guterefona mu mahanga, cyangwa ngo yohereze ubutumwa kuri interineti, abakozi bajyanaga raporo incuro ebyiri ku mupaka w’igihugu cyabo na République Dominicaine. Hagati aho, abantu babarirwa mu magana barokotse, abenshi muri bo bakaba bari bakomeretse cyane, bazaga kuri ibyo biro bisukiranya. Abandi benshi bajyanwaga mu bitaro bike byo muri ako gace byari bagikora, ku buryo bahise barenga ubushobozi bwabyo.
Mu bitaro byose, inkomere zabaga zirambaraye hasi, zitaba cyane kandi zivirirana. Muri izo nkomere harimo Marla, wari wamaze amasaha umunani yagwiriwe n’inzu. Amaguru ye yari yabaye ikinya kandi ntiyakoraga. Abaturanyi be ni bo bari bamutaburuye maze bamujyana ku bitaro, ariko nta wari uzi ibyo bitaro ibyo ari byo. Umuhamya w’umuganga witwa Evan wari waje aturutse muri République Dominicaine, yagiye kumushakisha amuzi izina gusa.
Icyo gihe hari hashize umunsi urenga umutingito ubaye, kandi bwari bwongeye kwira. Evan yagendaga asimbuka imirambo y’abantu yari irambaraye ku bitaro, ari na ko asenga bucece, akagenda ahamagara Marla. Amaherezo, yagiye kumva yumva umuntu aramwitabye ati “karame!” Marla yamwitegerezaga amwenyura. Ibyo byatangaje Evan maze aramubaza ati “ko useka se?” Yaramushubije ati “ni ukubera ko ubu ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye duhuje ukwizera.” Evan yananiwe kwifata, maze araturika ararira.
Ibyabaye kuwa kane, tariki ya 14 Mutarama, ku munsi wa 3
Ibiro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byakoranye n’ibiro by’ishami byo muri Kanada, République Dominicaine, u Bufaransa, u Budage, Guadeloupe, Martinique n’ahandi, kugira ngo byige uko byakoresha neza imfashanyo yari imaze kuboneka. Nanone ibyo biro byagombaga gukorana, kugira ngo bimenye uburyo buhendutse bwo gutwara imfashanyo n’ubw’itumanaho, bimenye uko byakoresha neza amafaranga, kandi bimenye umubare w’abatabazi bashoboraga kuboneka n’uko bari gukoreshwa. Abaganga 78 b’Abahamya ba Yehova bagiye gufasha bari kumwe n’abandi batabazi benshi. Saa munani n’igice z’ijoro, ni bwo ikamyo ya mbere ivanye imfashanyo ku biro by’ishami byo muri République Dominicaine izijyanye muri Hayiti yahagurutse, yikoreye toni 6 n’ibiro 804 by’ibiribwa, amazi, imiti n’ibindi bikoresho.
Igihe iyo kamyo yari imaze kuhagera muri icyo gitondo, ibiro by’ishami byo muri Hayiti byahise bishyiraho gahunda yo gutanga imfashanyo. Abatabazi bapakiye ibiribwa ku buryo umuntu atamenya ko ari byo, kugira ngo bajijishe abajura batabyiba bakajya kubigurisha. Abitangiye gukora imirimo bakoraga amanywa n’ijoro bapakira ibiribwa n’ibindi bintu mu dufuka duto two guha umuryango umwe umwe n’umuntu ku giti cye. Mu mezi yakurikiyeho, Abahamya ba Yehova batanze imfashanyo zirenga toni 450, hakubiyemo ibyokurya by’abantu 400.000.
Ibyabaye kuwa gatanu, tariki ya 15 Mutarama, ku munsi wa 4
Mu ma saa sita z’amanywa, Abahamya 19 barimo abaganga, abaforomo n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bari baturutse muri République Dominicaine no muri Guadeloupe, bari bamaze kugera muri Hayiti. Bahise bashinga ivuriro ritanga ubutabazi bw’ibanze. Mu bavurirwaga aho, harimo inkomere nyinshi z’abana bo mu kigo cy’imfubyi. Nanone kandi, Abahamya bahaye icyo kigo ibyokurya n’amahema yo kwikingamo. Umuyobozi w’icyo kigo witwa Étienne yaravuze ati “ndashimira cyane Abahamya ba Yehova. Sinzi uko twari kubigenza iyo tutabagira.”
Umwana wazimiye akaza kuboneka
Igihe umutingito wabaga, umwana witwa Islande w’imyaka irindwi yari iwabo arebera mu idirishya ukuntu insinga z’amashanyarazi zaturagurikaga zigata ibishashi byinshi by’umuriro. Imbere mu nzu, inkuta zaragwiriranye maze ibisigazwa byikubita hasi, ku buryo byamwikubiseho bikamuvuna akaguru, agakomereka cyane. Se wa Islande witwa Johnny amaze kumuvana muri ibyo bisigazwa, yamwambukije umupaka ajya kumuvuriza mu bitaro byo muri République Dominicaine. Ahageze, yajyanywe mu ndege ajya kuvurizwa mu bitaro byo mu murwa mukuru ari wo Santo Domingo. Ariko igihe Johnny yaterefonaga kuri ibyo bitaro, bamubwiye ko Islande nta wuhari.
Johnny yamaze iminsi ibiri ashakishiriza Islande ahantu hose, ariko ntiyamubona. Yari yajyanywe mu bindi bitaro, aho umukozi w’ibitaro yamwumvise asenga Yehova (Zaburi 83:18). Uwo mukozi yaramubajije ati “ese ukunda Yehova?” Islande yamushubije arira ati “yego.” Uwo mukozi yaramubwiye ati “noneho rero humura, Yehova azagufasha.”
Johnny yasabye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri République Dominicaine kumufasha gushakisha Islande, maze Umuhamya witwa Melanie yemera kumumushakira. Igihe yarimo amushakishiriza ku bitaro bimwe, wa mukozi wari wumvise Islande asenga yaramwumvise, maze amwereka uwo mwana w’umukobwa. Bidatinze, Islande yongeye guhuzwa n’umuryango we.
Ibikorwa byo kubaga abarwayi no kubondora
Igihe abari bakomeretse bageraga kuri rya vuriro ryari ryashyizwe ku biro by’ishami by’Abahamya muri Hayiti, abenshi muri bo ntibari bavuwe neza, ndetse hari n’abatari barigeze bavurwa. Ku bw’ibyo ibikomere bari bafite ku maguru no ku maboko byari byabaye ibisebe by’imifunzo. Akenshi, nta kindi babakoreraga uretse kubaca ingingo z’umubiri. Mu minsi ya mbere yakurikiye umutingito, ibikoresho byo kubaga, imiti n’ibinya byari bike cyane. Byari biteye ubwoba, ku buryo byahungabanyije n’abaganga. Hari uwagize ati “iyaba Imana yamfashaga nkibagirwa ibyo nabonye n’amajwi y’abantu numvise.”
Mu cyumweru cya kabiri umutingito ubaye, abaganga b’inararibonye b’Abahamya bari baturutse mu Burayi batangiye kuhagera, bafite ibikoresho bya ngombwa byo kubaga abantu bari bakomeretse cyane, kandi bari bakeneye kubagwa byihutirwa. Abo baganga babaze abantu 53, bakora n’ibindi bikorwa byo kuvura bibarirwa mu bihumbi. Umuhamya ufite imyaka 23 witwa Wideline yari yageze i Port-au-Prince, buri bucye umutingito ukaba. Igihe wabaga, ukuboko kwe kw’iburyo kwaravunaguritse, ku buryo byabaye ngombwa ko bagucira mu bitaro byo muri ako gace. Bene wabo baje kumujyana mu bitaro byo hafi y’iwabo i Port-de-Paix, hari urugendo rw’amasaha arindwi. Icyakora Wideline yakomeje kuremba, ku buryo abakozi b’ibitaro bacitse intege maze bakamureka ngo yipfire.
Igihe ba baganga b’Abahamya bamenyaga uko Wideline yari amerewe, bavuye mu mugi wa Port-au-Prince, bajya kumuvura maze bamuvanayo kugira ngo bakomeze kumwitaho. Abandi barwayi bamaze kubona abavandimwe be bahuje ukwizera baje kumureba, bakomye amashyi. Ubu Wideline arimo aroroherwa abifashijwemo n’abagize umuryango we ndetse n’abagize itorero.
Abahamya ba Yehova bo muri République Dominicaine bakodesheje amazu, bayahinduramo ibigo byo kondoreramo abarwayi boherejwe muri icyo gihugu. Abahamya bari bitangiye gutabara, ni bo bakoraga muri ayo mazu bakagenda basimburana. Muri bo harimo abaganga, abaforomo, abagorora ingingo z’umubiri n’abandi. Bishimiye kwita barwayi kugira ngo boroherwe.
Bafashije abandi kugira ukwizera n’ibyiringiro kandi babagaragariza urukundo
Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova 6 ni yo yangiritse cyane muri 56 yubatse mu karere ko muri Hayiti kibasiwe n’umutingito. Abenshi mu Bahamya bari bavanywe mu byabo n’uwo mutingito, bagiye kuba muri ayo mazu atarangiritse, abandi baba hanze. Kubera ko Abahamya bamenyereye guteranira hamwe, bahise bishyira kuri gahunda nk’uko bajya babigenza iyo habaye amakoraniro.
Umugenzuzi wo mu Bahamya ba Yehova uba muri ako gace witwa Jean-Claude yaravuze ati “twakomeje kugira gahunda y’iby’umwuka isanzwe iba mu itorero, maze ibyo bituma abato n’abakuru bakomeza gushikama.” Ibyo byagize akahe kamaro? Hari umugabo wagize ati “nshimishwa no kubona Abahamya bakijya kubwiriza hirya no hino. Iyo tutababona, twari kumenya ko ibintu byadogereye.”
Abahamya bahumurizaga abantu. Hari Umuhamya wagize ati “abantu twahuye na bo hafi ya bose, bumvaga ko uwo mutingito ari igihano cy’Imana. Twabijeje ko wari impanuka kamere, kandi ko Imana atari yo yawuteje. Twabasomeraga umurongo wo mu Ntangiriro 18:25. Uwo murongo ugaragaza ko Aburahamu yavuze ko bidashoboka ko Imana yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Nanone twaberekaga amagambo ari muri Luka 21:11. Aho ngaho, Yesu yahanuye ko muri iki gihe hari kuzabaho imitingito ikomeye. Twabasobanuriraga ko vuba aha Yesu azazura abantu bacu twakundaga bapfuye, kandi akavanaho imibabaro yose. Abantu benshi bamaze kumenya ibyo, barabyishimiye cyane.”a
Ibibazo ntibyashize. Umuganga w’Umuhamya witwa Jean-Emmanuel yaravuze ati “twabanje kwibasirwa n’umutingito, ariko ubu tugomba guhangana n’ingaruka zawo. Uretse kuba twugarijwe n’ibyorezo by’indwara bitandukanye bishobora gutera mu nkambi zicucitse, zirimo umwanda kandi zuzuyemo ibyondo, hari ikibazo cy’ihungabana abantu bagerageza kwirengagiza ariko bagifite.”
Nyuma y’ibyumweru runaka umutingito urangiye, hari Umuhamya waje kwivuza ataka umutwe udakira, kandi avuga ko adasinzira, ibyo akaba ari ibintu bisanzwe ku bantu baba bamaze guhura n’impanuka kamere. Umuforomo w’Umuhamya yaramubajije ati “ese hari ikintu cyakwikubise ku mutwe?” Yamushubije ubona nta kibazo afite agira ati “nta cyo. Umugore wanjye twari tumaranye imyaka 17 yarapfuye. Ariko twari twiteze ko ibintu nk’ibi bigomba kuba, kuko Yesu yari yarabivuze.”
Uwo muganga yahise amenya umuzi w’ikibazo, maze aramubwira ati “ariko umenye ko wapfushije umufasha wawe. Icyo rero si ikintu cyoroshye. Ufite impamvu zo kubabara no kurira, kuko Yesu na we yarize igihe incuti ye Lazaro yapfaga.” Uwo mugabo wari warishwe n’agahinda amaze kumva ayo magambo, yaraturitse ararira.
Mu Bahamya barenga 10.000 bari muri ako gace, abagera ku 154 bapfuye bazize umutingito. Abaturage barenga 92 ku ijana b’i Port-au-Prince batakaje umuntu umwe cyangwa benshi, bazize uwo mutingito. Kugira ngo Abahamya ba Yehova bafashe abantu bose bari bafite agahinda ko kubura ababo, basuye kenshi abibasiwe n’uwo mutingito ukanabahungabanya, ibyo bikaba byarahaye abibasiwe n’umutingito uburyo bwo gusuka ibibari ku mutima, bakabibwira umuntu bizeye. Abahamya bapfushije ababo bari basanzwe bazi isezerano Bibiliya itanga ry’uko hazabaho umuzuko kandi ko isi izahinduka paradizo. Ariko kandi, bari banakeneye kubwira Abakristo bagenzi babo ibibari ku mutima, kuko bashoboraga kubumva, bakanabahumuriza.
Biteguye guhangana n’imimerere barimo ubu n’iyo mu gihe kizaza
Intumwa Pawulo yaranditse ati “icyakora, ubu hasigaye ukwizera, ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu; ariko ikiruta byose muri ibyo ni urukundo” (1 Abakorinto 13:13). Iyo mico ituma Abahamya benshi bo muri Hayiti bihanganira imimerere barimo muri iki gihe, bagahumuriza abandi kandi bakabafasha kudatinya igihe kizaza. Biragaragara neza ko ukwizera nyakuri, ubumwe ndetse n’urukundo, ari byo bituma ibyo bikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi birimo bikorwa bigira icyo bigeraho. Petra, umuganga w’Umuhamya waturutse mu Budage aje gufasha, yaravuze ati “sinari narigeze mbona urukundo rugaragazwa mu buryo bwagutse bigeze aha. Nararize cyane, ariko ahanini narizwaga n’ibyishimo kuruta uko narizwaga n’akababaro.”
Hari ikinyamakuru cyagize icyo kivuga ku birebana n’umutingito wo muri Hayiti wabaye mu mwaka wa 2010, kigira kiti “ugereranyije, ni yo mpanuka kamere yangije byinshi kurusha izindi zose zabayeho, ugiye ufata buri gihugu ukwacyo” (The Wall Street Journal). Ariko kandi, kuva uwo mutingito wabaho, isi yagiye ihura n’ibindi byago bikaze, bimwe bikaza ari impanuka kamere, ibindi bitewe n’abantu. Ese izo ngorane zose zizashira? Abahamya ba Yehova bo muri Hayiti no hirya no hino ku isi, biringiye ko vuba aha Imana igiye gusohoza isezerano ryayo riri muri Bibiliya, rigira riti “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ku gice cya 11 gifite umutwe uvuga ngo “Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]
“Sinashoboraga kwihanganira ko Ralphendy yasigara aho ngo ahapfire”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]
“Nshimishwa no kubona Abahamya bakijya kubwiriza hirya no hino”
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 13]
ABAGWIRIRIWE N’AMAKUBA BUBAKIWE AMAZU
Nyuma y’ukwezi umutingito ubaye, abubatsi b’Abahamya batangiye gushakisha amazu yasigaye ari mazima, ku buryo imiryango yayasubiramo. Abenshi mu bari basenyewe n’umutingito bari bakeneye amazu yo kuba bikinzemo, kugeza igihe bari kuzabonera amazu akomeye yo kubamo.
Uwitwa John ukora ku biro by’ishami byo muri Hayiti, yaravuze ati “twashingiye ku byakozwe n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi, maze dukora igishushanyo mbonera cy’inzu ihendutse, yoroshye kuyubaka kandi ingana n’amazu abenshi bari basanzwe babamo. Inzu imeze ityo yari kurinda imvura n’imiyaga abari kuzayibamo, kandi nta cyo bari kuba mu gihe hari kuba hongeye kuba imitingito.” Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa umutingito ubaye, itsinda ry’abubatsi mpuzamahanga n’abandi bo muri Hayiti, ryahise ritangira kubaka amazu abagwiririwe n’amakuba bari kuba bikinzemo.
Iyo abantu babaga bari ku mihanda babonaga amakamyo yikoreye ibikoresho babaga babanje guteranya byo kubaka ayo mazu, baramwenyuraga. Igihe umukozi wo ku biro bya gasutamo byo muri Hayiti yarimo atanga uburenganzira bwo kwinjiza ibikoresho by’ubwubatsi mu gihugu, yaravuze ati “Abahamya ba Yehova bari mu bantu ba mbere bambutse umupaka baje gufasha abantu. Ntibizeza abantu kubafasha gusa, ahubwo baranabikora.” Nyuma y’amezi make umutingito ubaye, Abahamya bari bamaze kubaka amazu 1.500, bayubakira abari basenyewe.
[Ikarita yo ku ipaji ya 10]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)
HAYITI
PORT-AU-PRINCE
Léogâne
Aho umutingito wabereye
Jacmel
RÉPUBLIQUE DOMINICAINE
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Marla
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Islande
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Wideline
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Itsinda ry’Abahamya ba Yehova bo muri Hayiti, bagiye guhumuriza abagwiririwe n’amakuba
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Umuganga avura umwana w’umuhungu mu ivuriro ryari ryashyizweho n’Abahamya ba Yehova