Icyo Bibiliya ibivugaho
Ese siyansi ihuza na Bibiliya?
“Mu bushakashatsi nkora ku birebana na siyansi, ndushaho kumva nyuzwe kandi ngize ibyishimo, iyo ngize ikintu gishya mvumbura maze nkavuga nti ‘uku ni ko Imana yabikoze!’ ”
—HENRY SCHAEFER, UMWARIMU MURI KAMINUZA WIGISHA SHIMI.
SIYANSI idufasha gusobanukirwa ibyaremwe, ikatwereka ukuntu bikorera kuri gahunda, ko bigendera ku mategeko adahinduka kandi ko bihambaye. Ibyo bituma abantu benshi babona ko hariho Imana ifite ubwenge n’imbaraga bitagira akagero. Abo bantu bumva ko siyansi igaragaza imiterere y’ibyaremwe kandi ikatumenyesha imwe mu mitekerereze y’Imana.
Icyo gitekerezo gishyigikiwe cyane na Bibiliya. Mu Baroma 1:20, hagira hati “imico y’[Imana] itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa.” Muri Zaburi 19:1, 2, na ho hagira hati “ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana, n’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo. Uko iminsi ikurikirana, buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka; kandi uko amajoro akurikirana, buri joro rihishura ubumenyi.” Icyakora nubwo ibyaremwe bitangaje cyane, biduhishurira bike mu biranga Umuremyi wacu.
Ibyo siyansi idashobora kuduhishurira
Hari inyigisho nyinshi zivuga ibyerekeye Imana, siyansi idashobora kudusobanurira. Reka dufate urugero: ese nubwo umuhanga ashobora kumenya uduce duto cyane tugize umugati, ashobora kudusobanurira impamvu wakozwe n’uwo wakorewe? Kugira ngo amenye ibisubizo by’ibibazo nk’ibyo, ari na byo abantu benshi babona ko ari iby’ingenzi, aba agomba kujya kubaza uwakoze uwo mugati.
Umuhanga muri fiziki wo muri Otirishiya witwa Erwin Schrödinger, akaba yaranahawe igihembo cyitiriwe Nobeli, yaranditse ati “nubwo siyansi itumenyesha ibintu biri aho gusa, nta kintu gifatika idusobanurira . . . ku bidushishikaza, ni ukuvuga ibyo tubona ko bifite agaciro.” Yavuze ko muri ibyo bintu harimo “Imana hamwe n’igihe cy’iteka.” Urugero, Imana ni yo yonyine ishobora kudusubiza ibibazo nk’ibi bigira biti: kuki hariho isanzure ry’ikirere? Kuki uyu mubumbe wacu uriho ibinyabuzima byinshi, harimo n’ibifite ubwenge? Niba koko Imana ishoborabyose, kuki ireka ibibi n’imibabaro bigakomeza kubaho? Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?
Ese Imana yaba yarashubije ibyo bibazo? Yego rwose. Bibiliya isubiza ibyo bibazo (2 Timoteyo 3:16). Ariko ushobora kwibaza uti “nabwirwa n’iki ko Bibiliya yaturutse ku Mana?” Dukurikije siyansi, ibyo Bibiliya ivuga ku bidukikije, byagombye guhuza na siyansi, kuko Imana itivuguruza. None se Bibiliya ihuza na siyansi? Reka dusuzume ingero nke.
Bibiliya yavuze ibintu siyansi itarabivumbura
Igihe Bibiliya yandikwaga, abantu benshi bizeraga ko hari imana zitandukanye ziba mu isi, kandi ko izo mana ari zo zagengaga izuba, ukwezi, imiterere y’ikirere, uburumbuke n’ibindi, aho kuba amategeko kamere. Ariko ibyo si ko byari bimeze ku bahanuzi ba kera b’Imana b’Abaheburayo. Birumvikana ko bari bazi ko Imana ifite ubushobozi bwo kugira icyo ihindura ku mikorere y’ibyaremwe, kandi ko yajyaga ibigenza ityo mu bihe byihariye (Yosuwa 10:12-14; 2 Abami 20:9-11). Ariko kandi, umwarimu witwa John Lennox wigisha imibare muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yavuze ko abo bahanuzi “batahakanaga ko izo mana ari zo zigenga ibibera mu isanzure . . . , bitewe gusa n’uko batari basanzwe bazemera. Icyatumye batagendera kuri iyo miziririzo, ni uko bemeraga Imana imwe y’Ukuri, ari yo Muremyi w’ijuru n’isi.”
Ni mu buhe buryo iyo myizerere yabo yabarinze kugendera ku miziririzo? Imwe mu mpamvu yabiteye ni uko Imana y’ukuri yabahishuriye ko ari yo iyobora isanzure ikoresheje amategeko cyangwa amahame adahinduka. Urugero, Yehova Imana yabajije umugaragu we Yobu, ubu hakaba hashize imyaka irenga 3.500, ati “ese wigeze umenya amategeko agenga ijuru” (Yobu 38:33)? Mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yeremiya yanditse ibirebana n’ ‘amategeko agenga ijuru n’isi.’—Yeremiya 33:25.
Ku bw’ibyo, abantu bose babayeho kera kandi bizeraga ibyo abahanuzi bo muri Bibiliya bandikaga, bashoboraga kumenya ko ijuru n’isi bitayoborwa n’imana zitandukanye, ahubwo ko biyoborwa n’amategeko asobanutse neza. Ni yo mpamvu abo bantu batinyaga Imana batasengaga ibyo bintu byaremwe na yo, urugero nk’izuba, ukwezi n’inyenyeri, cyangwa ngo bagire imigenzo ifitanye isano na byo bakurikiza (Gutegeka kwa Kabiri 4:15-19). Ahubwo iyo bitegerezaga ibyo Imana yaremye, byabigishaga ko ifite ubwenge, imbaraga n’indi mico myinshi.—Zaburi 8:3-9; Imigani 3:19, 20.
Abaheburayo ba kera bemeraga ko isanzure ryagize intangiriro, nk’uko n’abahanga mu bya siyansi benshi bo muri iki gihe babyemera. Mu Ntangiriro 1:1, haravuga hati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.” Nanone mu myaka igera ku 3.500 ishize, Imana yahishuriye umugaragu wayo Yobu ko isi ‘itendetse hejuru y’ubusa’ cyangwa ko itendetse ku busa (Yobu 26:7). Byongeye kandi, hashize imyaka irenga 2.500 umuhanuzi Yesaya yanditse ko isi ari uruziga.—Yesaya 40:22.a
Koko rero, ibikubiye muri Bibiliya bihuza n’ibyo siyansi ivuga ku birebana n’ibyaremwe. Uretse kuba Bibiliya na siyansi bihuza, ahubwo biranuzuzanya mu buryo butangaje. Uramutse wirengagije kimwe muri byo, waba wirengagije kimwe mu bintu byagufasha kumenya Imana.—Zaburi 119:105; Yesaya 40:26.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza ibisobanuro birambuye bigaragaza ko Imana ibaho kandi ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, soma agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?
● Ni iki ibyaremwe byatwigisha ku byerekeye Imana?—Abaroma 1:20.
● Ni ukuhe kuri ku byerekeye Imana siyansi idashobora kutumenyesha?—2 Timoteyo 3:16.
● Kuki abahanuzi b’Imana y’ukuri ba kera batemeraga imiziririzo ifitanye isano n’ibyaremwe?—Yeremiya 33:25.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 23]
Isanzure ry’ikirere rigengwa n’amategeko adahinduka, ni ukuvuga ‘amategeko agenga ijuru n’isi.’—YEREMIYA 33:25