ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/11 pp. 17-18
  • “Kugishyira hasi byarananiye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Kugishyira hasi byarananiye”
  • Nimukanguke!—2011
  • Ibisa na byo
  • Igikoresho cyo gufasha abakiri bato kwibuka Umuremyi wabo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Babyeyi—Nimurinde Abana Banyu!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 7/11 pp. 17-18

“Kugishyira hasi byarananiye”

● Urubyiruko rwo hirya no hino ku isi, rwanditse amagambo yo gushimira abanditse igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2.a Reka turebe ibyo bamwe muri bo bavuze:

“Nkunda icyo gitabo kuko kidutera inkunga yo kuganira n’ababyeyi bacu. Nashyize mu bikorwa inama zivugwamo, none ubu nsigaye nshyikirana neza n’ababyeyi banjye.”—Roberto wo muri Megizike.

“Igihe natangiraga gusoma icyo gitabo, kugishyira hasi byarananiye. Nakunze ingingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Icyo niyemeje gukora’ iboneka ku mpera za buri gice, n’indi igira iti ‘Aho nandika’ iboneka ku mpera za buri mutwe. Icyo gitabo cyamfashije kuvuganira imyizerere yanjye ku ishuri.”—Joelah wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

“Uko nagendaga ngisoma, ni ko narushagaho kumva ngikunze. Nashimishijwe n’amagambo abasore n’inkumi benshi bavuze, hamwe n’ingingo ifite umutwe ugira uti ‘Ese wari ubizi?,’ n’indi igira iti ‘Inama.’ Icyo gitabo kingaragariza neza ko Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yita ku rubyiruko.”—Hui-won wo muri Koreya y’Epfo.

“Mu bitabo byose Abahamya ba Yehova banditse, iki ni cyo cyanshimishije cyane kuruta ibindi. Iyo umuntu asomye icyo gitabo, ahita amenya neza ibyo abakiri bato batekereza n’ibibazo bahura na byo mu muryango, ku ishuri n’ibyo bagirana n’incuti zabo.”—Shana wo muri Kanada.

“Buri gihe iyo ababyeyi banjye batonganaga, najyaga mu cyumba nkarira. Ariko maze gusoma igice cya 24, gifite umutwe uvuga ngo ‘Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batonganye?,’ nabiganiriyeho na data na mama. Batangajwe no kumenya ko intonganya zabo zambabazaga cyane. Na bo basomye icyo gice, none ubu bazi neza uko mba merewe, kandi ntibagikunda gutongana.”—Mariana wo muri Repubulika ya Tchèque.

“Ingingo zifite umutwe uvuga ngo ‘Uwo wafatiraho urugero,’ zankoze ku mutima, kandi zamfashije kwikosora. Urugero, kumenyerana n’abantu ntazi duteranira hamwe birangora. Ariko ku ipaji ya 97, icyo gitabo kitubwira inkuru y’ukuntu Lidiya yakiriye Pawulo na bagenzi be bigatuma bamenyana neza. Ubu ngerageza kwigana urugero rwe.”—Mónika wo muri Hongiriya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 18]

“IMPAMVU KURYAMANA MBERE YO GUSHYINGIRANWA ARI BIBI”

Umukobwa w’imyaka 16 witwa Katrina uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yahawe umukoro wo guhitamo ingingo ashatse, maze akayigeza ku bandi banyeshuri. Yakoresheje igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, maze ahitamo ingingo igira iti “Impamvu kuryamana mbere yo gushyingiranwa ari bibi.” Ababyeyi be baravuze bati “mu kiganiro Katrina yatanze, yasobanuye ijambo ‘kwifata,’ avuga ingaruka abaryamana mbere yo gushyingiranwa bashobora guhura na zo, kandi agaragaza neza ingaruka zo kwica amahame y’Imana agenga umuco. Nanone kandi, Katrina yasomye amwe mu magambo ari muri icyo gitabo yavuzwe n’abandi, agaragaza ukuntu bamwe mu bakiri bato bumvise bameze igihe bicaga amahame y’Imana. Hanyuma yagiranye ikiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo n’abanyeshuri bagenzi be, asubiza ibibazo bamubazaga. Katrina amaze gutanga ikiganiro cye, mwarimu yamwandikiye ibaruwa irimo amagambo agira ati ‘wakoze cyane kuvugisha ukuri no gutanga umucyo muri iyi si y’umwijima. Komera ku kwizera kwawe.’”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze