ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 12/12 pp. 16-18
  • Umugabo nyawe aba ameze ate?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umugabo nyawe aba ameze ate?
  • Nimukanguke!—2012
  • Ibisa na byo
  • ‘Kujya Mbere Kwawe Nikugaragare’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Abagabo bakora iki ngo bakomeze kugirana ubucuti n’abahungu babo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese ubu bucuti ni gusa?, Igice cya 2
    Nimukanguke!—2012
  • Ese uyu ni we dukwiranye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Reba ibindi
Nimukanguke!—2012
g 12/12 pp. 16-18

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Umugabo nyawe aba ameze ate?

“Papa yapfuye mfite imyaka itatu. Hari igihe numva ngiriye ishyari abana b’abahungu bafite ba se. Abo bana usanga bigirira icyizere kundusha.”—Alex.a

“Kubera ko ntajya nshyikirana cyane na papa, kugira ngo menye uko umugabo nyawe aba ameze narirwarije.”—Jonathan.

ESE nawe wumva umeze nk’abasore bavuzwe haruguru? Ese wumva ufite impungenge z’uko utazigera umenya icyo kuba umugabo nyawe bisobanura, wenda bitewe n’impamvu runaka? Niba ari uko bimeze, humura.

Suzuma uko wanesha izi nzitizi ebyiri zikunda kubaho.

INZITIZI YA 1: Abantu benshi ntibazi uko umugabo nyawe aba ameze

Uko bamwe babibona:

  • Umugabo nyawe aba ari igitsire; ntarira.

  • Umugabo nyawe ntiyemera ko hagira umubwiriza icyo agomba gukora.

  • Umugabo nyawe aba azi byinshi kurusha umugore.

Aho ukuri kuri: Ubundi umugabo ni umuntu utakiri umwana. Iyo waretse imico nk’iy’abana uba wabaye umugabo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nkiri uruhinja, navugaga nk’uruhinja, ngatekereza nk’uruhinja, nkibwira nk’uruhinja. Ariko ubu ubwo namaze kuba umugabo, nikuyemo imico nk’iy’uruhinja” (1 Abakorinto 13:11). Ibyo bishatse kuvuga ko iyo utagitekereza nk’abana, utakivuga nka bo ahubwo ugatekereza nk’abantu bakuze, ukavuga nka bo kandi ukitwara nka bo, uba ugaragaza ko uri umugabo nyawe.b

Umwitozo: Fata urupapuro wandikeho ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  1. Ngeze he nitoza kutagaragaza “imico nk’iy’uruhinja”?

  2. Ni he nkeneye kunonosora?

Imirongo y’Ibyanditswe wasoma: Luka 7:36-50. Reba uko Yesu yagaragaje ko yari umugabo nyawe (1) avuganira ukuri kandi (2) akubaha abandi, hakubiyemo n’abagore.

“Nkunda incuti yanjye yitwa Ken. Ni umugabo nyawe rwose, haba ku isura, ibyo atekereza no mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone, agwa neza. Urugero rwe rwanyigishije ko umugabo nyawe adatesha abandi agaciro kugira ngo bamwemere.”—Jonathan.

INZITIZI YA 2: Kuba so atarakubereye urugero rwiza

Uko bamwe babibona:

  • Niba utararezwe na so, ntuzigera umenya uko umugabo nyawe aba ameze.

  • Niba so yari umugabo mubi, nawe uzamera nka we.

Aho ukuri kuri: Kuba utarabonye uburere bwiza, ntibivuga ko nta cyo uzageraho. Ushobora kuzavamo umugabo mwiza rwose (2 Abakorinto 10:4). Ushobora gukurikiza inama Umwami Dawidi yagiriye umuhungu we Salomo, igira iti “komera kandi ube umugabo nyamugabo.”—1 Abami 2:2.

Niba so atarakwitagaho cyangwa nta n’uwo wigeze ubona, bishobora kukugora. Alex twigeze kuvuga, yaravuze ati “iyo ukuze utazi so uba ubuze ikintu gikomeye mu buzima. Ubu mfite imyaka 25, ariko hari ibintu ngenda menya nagombye kuba naramenye nkiri muto.” Wakora iki niba wumva umeze nka Alex?

Umwitozo: Reba umugabo wumva wafatiraho urugero, maze umugire umujyanama wawe.c Mubaze imico myiza yumva umugabo nyawe yagombye kugira, hanyuma umubaze uko wakwitoza kugira iyo mico.—Imigani 1:5.

Imirongo y’Ibyanditswe wasoma: Imigani igice cya 1-9. Ibyo bice birimo inama za kibyeyi zafasha umwana w’umuhungu kuvamo umugabo w’umunyabwenge kandi ukuze mu buryo bw’umwuka.

“Nterwa ishema no kuba ndimo mvamo umugabo mwiza. Nubwo nari gushimishwa n’uko data abimfashamo, numva nifitiye icyizere. Nzi neza ko ibyo bitambuza kuba umugabo nyawe.”—Jonathan.

Nyuma ya Nimukanguke! yo mu Kuboza 2012, ingingo zivuga ibyerekeye “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” zizajya zisohoka kuri interineti gusa, ku rubuga

a Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Aho umwana atandukaniye n’umugabo.”

c Abasaza bo mu itorero rya gikristo bashobora kukubera abajyanama beza.

Ian—Kuba umugabo si ukwitwara kigabo gusa. Ahubwo ni ukuba umunyamwete, ukamenya kwifata kandi ukamenya kwirengera ibyo ukora.

AHO UMWANA ATANDUKANIYE N’UMUGABO

Akenshi umwana . . .

  • ntagira ikinyabupfura.

  • arikunda.

  • aba ashaka kwishimisha.

  • ategekwa n’ibyiyumvo.

Umugabo nyawe . . .

  • arubaha.—Abaroma 12:10.

  • arigomwa.—1 Abakorinto 10:24.

  • yirengera ingaruka z’ibyo akora.—Abagalatiya 6:5.

  • ntategekwa n’ibyiyumvo.—Imigani 16:32.

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Mutekereza ko umugabo nyawe aba ameze ate? Ubu se mubona nzaba we?

INAMA TWAGIRA ABABYEYI

MUGABO—

Ahanini kugira ngo umwana wawe w’umuhungu amenye uko umugabo agomba kwitwara, bizaterwa nawe. Iyo wubaha umugore wawe, uba wigisha umwana wawe w’umuhungu kubaha abagore. Iyo ukorana umwete kugira ngo utunge umuryango wawe, kabone nubwo byaba bigusaba gukora akazi gasuzuguritse cyangwa kavunanye, uba wigisha umwana wawe gukorana umwete no gusohoza inshingano zimureba.—1 Timoteyo 5:8.

Birashoboka ko utari ubanye neza na so. Wenda so na we yabikuye kuri se. Ariko ujye wibuka ko ari wowe ugomba kugira ibyo uhindura. Ntukiteshe ubwo buryo uba ubonye. Jya uba hafi y’umuhungu wawe kandi umuhe urugero rwiza.d Ibyo bishobora kuzatuma avamo umugabo nyamugabo, ku buryo uzajya uterwa ishema no kumwita umuhungu wawe.—Imigani 23:24.

MUGORE—

Wakora iki ngo umuhungu wawe azabe umugabo nyawe? Jya wirinda kumugereranya na se mu bintu bibi. Urugero, tuvuge ko umuhungu wawe akoze ikosa rikakwibutsa ibyo umugabo wawe yigeze gukora. Ushobora guhubuka, ukamubwira uti “have se dore ko wigize nka so!” Ni iby’ukuri ko gukosora umuhungu wawe atari bibi. Ariko kandi, ujye wibuka ko niba amagambo uvuga n’ibyo ukora bigaragaza ko ibyo umugabo wawe akora byose ari bibi, bishobora kuzagira ingaruka ku muhungu wawe, bigatuma abona ibyo kuba umugabo nyawe mu buryo budakwiriye.

Jya ushyigikira umugabo wawe mu burere bw’umuhungu we. Jya ubatera inkunga yo kumarana igihe, maze ubonereho umwanya wo kuvuga imico myiza y’umugabo wawe n’ibyiza akora. Ese umugabo wawe akorana umwete kugira ngo atunge umuryango? Ese amarana igihe n’abana be? Ese yubaha abandi? Jya wereka umuhungu wawe ko ibyo bigushimisha cyane. Ibyo bizamufasha kwitoza imico myiza ya se.

d Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abagabo bakora iki ngo bakomeze kugirana ubucuti n’abahungu babo?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2011, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze