ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/14 p. 7
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isi
  • U Bwongereza
  • U Burusiya
  • Afurika
  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  • Umwuka
    Nimukanguke!—2023
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2013
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 8/14 p. 7

HIRYA NO HINO KU ISI

Isi

Uruhinja

Buri mwaka, abana b’impinja bagera hafi kuri miriyoni 3 bapfa bataramara ukwezi, bishwe n’ibintu byashoboraga kwirindwa. Abarenga kimwe cya gatatu muri bo bapfa bakivuka.​—Save the Children International.

U Bwongereza

Umugabo urimo gushyira mazutu mu modoka

Ishami rya Minisiteri y’Ubuzima mu Bwongereza Ryita ku Buzima Rusange ryavuze ko mu wa 2011, abantu bapfa bazira umwuka uhumanye biyongereye mu duce 15 two mu mugi wa Londres. Igitangaje, ni uko abantu bari barashishikarijwe gukoresha mazutu kuko ngo itangiza ikirere, bitewe n’uko iyo ikoreshejwe idashira vuba kandi ikaba isohora gazi karubonike nke. Nyamara 91 ku ijana by’umwuka uhumanye uboneka muri ako karere, uturuka ku binyabiziga bikoresha mazutu.

U Burusiya

Ubushakashatsi bwakozwe mu wa 2013 n’Ikigo cy’u Burusiya Gishinzwe Gukusanya Ibitekerezo by’Abaturage, bwagaragaje ko Abarusiya b’Aborutodogisi bagera hafi kuri 52 ku ijana bavuze ko batigeze basoma agace na kamwe ko muri Bibiliya, naho abagera kuri 28 ku ijana bavuga ko basenga incuro nke cyane.

Afurika

Umuhinzi wo muri Afurika

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ikibazo cyo kutamenya ba nyir’ubutaka gituma umusaruro uturuka ku buhinzi uba muke, kandi kigatuma ubukene bwiyongera. Kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwo ku isi budahingwa kandi bwagombye gutanga umusaruro, ni ukuvuga hegitari miriyoni 202, kiba muri Afurika, aho umusaruro uboneka ungana na kimwe cya kane cy’umusaruro wagombye kuboneka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Tabuleti n’ibitabo bigerekeranye

Hari ibigo by’amashuri na za kaminuza bigenda bireka gukoresha ibitabo bicapye, bikabisimbuza za tabuleti. Muri izo tabuleti hashyirwamo amafayili y’ibitabo by’ishuri, porogaramu zitandukanye, n’ibindi. Icyakora hari abibaza niba ibyo ari byo bihendutse.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze