ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/14 pp. 8-9
  • Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • AHO IKIBAZO KIRI
  • Kurera Abana Uhereye mu Buto Bwabo
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Uko watoza umwana kumvira
    Nimukanguke!—2015
  • Akamaro ko Guhana mu Rukundo
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Kumenya kwifata
    Nimukanguke!—2019
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 8/14 pp. 8-9
Umwana ushaka gufata igikinisho mu iduka ariko se akamwangira

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI

Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe

AHO IKIBAZO KIRI

Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo uba ufite ingingimira.

Iyo ngeso yokamye umwana wawe ushobora kuyimucaho. Icyakora hari ibintu bimwe na bimwe ugomba kubanza kumenya ku birebana no guhakanira umwana.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Guhakanira umwana wawe si ubugome. Hari ababyeyi bumva ko kugira icyo bima umwana ari ubugome, bakavuga ko wenda umubyeyi yagombye kungurana ibitekerezo n’umwana we, akisobanura byaba na ngombwa bakajya mu mishyikirano. Nanone, bumva ko ababyeyi batagombye kugira icyo bima umwana wabo kugira ngo atazabarakarira.

Ni iby’ukuri ko mu mizo ya mbere, guhakanira umwana wawe bishobora kumubabaza. Icyakora bimwigisha isomo ry’ingenzi ry’uko mu buzima hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Ariko iyo ugamburuye ukamuha ibyo agusaba byose, uba upfobeje ububasha bwawe, bityo ukaba urimo umwereka ko niyikunguza, azajya agukoresha icyo ashaka cyose. Nyuma y’igihe ibyo bishobora kuzatuma agusuzugura. Ubundi se umwana yakubaha ate umubyeyi nk’uwo akoresha icyo ashatse bitamugoye?

Guhakanira umwana bimutegurira kuzitwara neza mu gihe cy’amabyiruka n’igihe azaba amaze kuba mukuru. Bimutoza kugira ibyo yiyima. Ibyo bituma iyo ageze mu gihe cy’amabyiruka adapfa gushukwa n’urungano, ngo yemere gusambana cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Nanone guhakanira umwana bimutegurira kuba umuntu mukuru. Dogiteri David Walsh yaravuze ati “mu buzima, [abantu bakuru] ntitubona buri gihe ibyo dushaka byose. Ubwo rero iyo twigishije abana bacu ko isi izabashyirira ku isahani icyo basabye cyose, tuba tubahemukira.”a

ICYO WAKORA

Jya wibanda ku ntego yawe. Icyo wifuza ni uko umwana wawe yazavamo umuntu ushoboye, udategekwa n’ibyiyumvo kandi akazagira icyo ageraho amaze gukura. Ariko iyo umuha icyo asabye cyose, bishobora gutuma iyo ntego utayigeraho. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu ‘ateteshejwe kuva akiri muto, amaherezo aba indashima’ (Imigani 29:​21). Ku bw’ibyo, guhana umwana wawe bikubiyemo no kugira ibyo umuhakanira. Iyo myitozo izamugirira akamaro, aho kumubabaza.​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 19:​18.

Mu gihe umuhakaniye, ntukisubireho. Jya uzirikana ko utangana n’umwana wawe. Ubwo rero nta mpamvu yo gushyogoranya na we nk’aho ukeneye ko aguha uburenganzira bwo kumuhakanira. Birumvikana ko uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha” (Abaheburayo 5:​14). Ku bw’ibyo, kungurana ibitekerezo n’umwana si bibi. Icyakora, ntukagwe mu mutego wo kujya na we impaka z’urudaca umusobanurira impamvu zatumye umwima ikintu runaka. Uko ujya impaka na we, ni ko agenda abona ko mu gihe ufashe umwanzuro, uba ushobora kwisubiraho.​—Ihame rya Bibiliya: Abefeso 6:​1.

Komera ku mwanzuro wawe. Umwana wawe ashobora kwiriza cyangwa akakwinginga kugira ngo arebe ko wakwisubiraho. Mu gihe ibyo bikubayeho wabyifatamo ute? Hari igitabo cyatanze inama igira iti “jya witandukanya n’umwana wawe. Mubwire uti ‘niba ushaka kwiriza, nakubwira iki. Ariko umenye ko atari byo biri butume nkumva. Jya mu cyumba cyawe urire, nurangiza ugaruke’ ” (Loving Without Spoiling). Mu mizo ya mbere, gufata umwanzuro nk’uwo utajenjetse bishobora kukugora, kandi umwana wawe na we kubyakira bikamugora. Ariko nabona ko iyo wavuze uba wavuze, azagabanya amarere.​—Ihame rya Bibiliya: Yakobo 5:​12.

Jya ushyira mu gaciro. Ku rundi ruhande ariko, ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha. Ahubwo ‘gushyira mu gaciro kwawe bimenywe n’abantu bose’ (Abafilipi 4:​5). Hari ibintu uba ushobora kwemerera umwana wawe, cyane cyane mu gihe utabitewe n’uko yagutitirije, kandi ibyo agusaba bikaba bikwiriye.​—Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:​21.

a Byavuye mu gitabo No: Why Kids​—of All Ages​—Need to Hear It and Ways Parents Can Say It.

Ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha

IMIRONGO Y’INGENZI

  • “Hana umwana wawe atararenga ihaniro.”​—Imigani 19:​18.

  • “Bana, mwumvire ababyeyi banyu.”​—Abefeso 6:​1.

  • “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”​—Yakobo 5:​12.

  • “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”​—Abakolosayi 3:​21.

AKAMARO KO GUHAKANA

“Ubusanzwe twese tuba twifuza ko abana bacu bahora bishimye kandi baseka. Ariko hari icyo utari uzi! Niba abana bawe batajya bakurakarira, ngo bumve ko wabababaje cyangwa ko wabatengushye, icyo ni ikimenyetso cy’uko ubarera bajeyi. None se abana bawe bazitwara neza bate mu gihe hari ikibababaje cyangwa mu gihe batengushywe, niba utajya ubibatoza? Bazamenya bate kwicyaha niba utabibigisha? Ni wowe ugomba kubigisha ayo masomo y’ingenzi, kandi uzabigeraho ari uko ugiye ugira ibyo ubahakanira.”​—Dogiteri David Walsh.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze