ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 8/14 pp. 12-13
  • William Whiston

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • William Whiston
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMYIZERERE YE
  • “UWARI UMUHANGA UKOMEYE YABAYE IGICIBWA”
  • Ibirimo
    Nimukanguke!—2014
  • Ese koko ni Josèphe wabyanditse?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Thomas Emlyn—Ese yari umuntu utuka Imana cyangwa yarwaniriraga ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ku isi byongera kumenyekana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Nimukanguke!—2014
g 8/14 pp. 12-13
William Whiston

ABANTU BA KERA

William Whiston

William Whiston yari umuhanga mu bya siyansi no mu mibare, akaba n’umwe mu bayobozi b’idini. Yanditse ibitabo byinshi kandi yakoranye n’umuhanga mu mibare na fiziki w’Umwongereza witwa Isaac Newton. Mu mwaka wa 1702, Whiston yahawe umwanya wo kuba Porofeseri w’icyubahiro w’imibare muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, asimbuye Newton. Uwo mwanya w’icyubahiro wagiye usimburanwaho na bamwe mu bahanga mu bya siyansi n’ikoranabuhanga bakomeye.

BY’UMWIHARIKO, abigishwa ba Bibiliya bamuziho kuba yarahinduye mu cyongereza inyandiko z’umuhanga mu mateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwa Flavius Josèphe. Igitabo gikubiyemo inyandiko za Josèphe (The Works of Josephus), cyagize uruhare runini mu kumenyekanisha amateka y’Abayahudi n’ay’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

IMYIZERERE YE

Whiston yari umuhanga cyane kandi yakoze ubushakashatsi ku ngingo nyinshi, cyane cyane izirebana na siyansi n’idini. Yizeraga ko inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema ihuje n’ukuri, kandi ko imiterere y’ibyaremwe, ubwiza bwabyo na gahunda bigenderaho, bigaragaza ko byahanzwe n’Imana.

Nanone kandi, Whiston yemeraga ko amadini yiyita aya gikristo yiciyemo ibice bitewe n’uko abayobozi bayo batandukiriye inyigisho za Bibiliya, bakazisimbuza inyigisho n’imigenzo byahimbwe na konsili za kiliziya hamwe n’abitwaga ko ari Ababyeyi ba Kiliziya.

Whiston yamaganye inyigisho ivuga ko abantu bababarizwa mu muriro w’iteka, kuko yemeraga ko Bibiliya ari igitabo kivuga ukuri ku birebana n’Imana. Yumvaga ko iyo nyigisho idafututse, ko irangwa n’ubugome kandi ko itukisha Imana. Icyakora, ahanini icyatumye agirana amakimbirane n’abayobozi ba kiliziya ni uko yarwanyije inyigisho y’Ubutatu. Iyo nyigisho ivuga ko Data, Umwana n’Umwuka Wera ari abaperisona batatu bagize Imana imwe, ko bangana kandi ko bose bahoraho iteka. Nyamara iyo nyigisho ivuga ko hatariho imana eshatu, ahubwo ko hariho imana imwe.

“UWARI UMUHANGA UKOMEYE YABAYE IGICIBWA”

Whiston amaze gukora ubushakashatsi abyitondeye, yafashe umwanzuro w’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batigeze bigisha inyigisho y’Ubutatu, ahubwo ko yadutse igihe filozofiya y’abapagani yinjizwaga rwihishwa mu nyigisho za gikristo.a Incuti ze zaramuburiye, zimubwira ko ibintu yari amaze kuvumbura byari biteje akaga gakomeye. Ariko Whiston ntiyashoboraga kwihanganira ibitekerezo bigoreka inyigisho igaragaza uwo Yesu ari we, ni ukuvuga Umwana w’Imana waremwe.

Iyo umuntu uwo ari we wese yigishaga inyigisho zihabanye n’iz’idini ry’Abangilikani, Kaminuza ya Cambridge yamuhagarikaga ku mirimo. Ibyo byumvikanisha ko Whiston yashoboraga kwamburwa wa mwanya w’icyubahiro yari afite. Icyakora, ntiyicecekeye nk’uko Newton yabigenje, kuko na we yemeraga ko Ubutatu ari inyigisho y’ikinyoma ariko akaryumaho. Whiston yaranditse ati “nta mpamvu n’imwe . . . ishobora gutuma mva ku izima.”

Whiston ‘wari umuhanga ukomeye yabaye igicibwa’ kuko yanze kwihakana ukwizera kwe

Mu mwaka wa 1710, Whiston yirukanywe muri kaminuza ya Cambridge bitewe n’uko yanze kwihakana ukwizera kwe. Icyo gihe “uwari umuhanga ukomeye yabaye igicibwa.” Ibyo na byo ntibyigeze bimutera ubwoba. Nubwo yashinjwaga ubuhakanyi, yanditse ibitabo byinshi bivuga ibirebana n’inyigisho z’Abakristo ba “kera,” ni ukuvuga inyigisho z’umwimerere zakurikizwaga n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere (Primitive Christianity Revived). Nyuma yaho yashinze isosiyete yari igamije guteza imbere Ubukristo bwo mu kinyejana cya mbere, ikaba yarakoreraga mu rugo rwe i Londres.

Nubwo Whiston yatakaje umwanya we wo kuba Porofeseri w’icyubahiro kandi akamara igihe runaka ari umukene, yakomeje kwandika no kwigishiriza mu mazu y’i Londres abantu bakundaga kunyweramo ikawa. Kugira ngo afashe abantu gusobanukirwa amateka y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, yahinduye inyandiko za Josèphe azisohora mu mwaka wa 1737, maze zihita zitangira gucapwa.

Umwanditsi witwa James E. Force yavuze ko abantu benshi babona ko Whiston yari “intagondwa,” bitewe n’uko yashyigikiraga ibitekerezo bye abigiranye ubutwari nubwo abandi babirwanyaga. Icyakora hari abandi bamushimagiza bavuga ko yari intiti mu bya Bibiliya, akaba umushakashatsi mu birebana n’ukuri ko muri Bibiliya kandi akaba yari akomeye ku myizerere ye.

a Bibiliya isobanura neza uko Imana iteye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri jw.org/rw. Kanda ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.

AMAKURU Y’IBANZE

  • William Whiston (1667-​1752) yari mu bantu bari baziranye na Isaac Newton, kandi bombi bari bahuriye ku myizerere myinshi.

  • Newton yamaze igihe runaka afasha Whiston mu byo yakoraga. Ariko nyuma yaho, Newton yamuhaye akato.

  • Whiston yashinjwe ubuhakanyi ariko ntiyigeze ahamwa n’icyo cyaha.

  • “Umwe mu mico y’ingenzi yarangaga Whiston ni uko yari inyangamugayo.”​—English Versions of the Bible.

Umushakashatsi utarakurikiye benshi

Inyandiko za Flavius Josèphe zahinduwe na William Whiston

“Nubwo abo mu gihe cya Whiston babonaga ko kuba yaraharaniraga imyizerere ye kugeza n’aho yemeye guhara umwanya we byari ugukabya, na we yabonaga ko abo bantu bari biteguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose no kurenga ku mahame ayo ari yo yose, kugira ngo bahabwe imyanya ikomeye [cyangwa bagere ku nyungu zabo bwite].”​—William​—Honest Newtonian.

“Whiston yakoresheje ubuhanga yari afite mu bya siyansi akora ubushakashatsi ku nyigisho zo mu rwego rw’idini, azitekerezaho maze afata imyanzuro. Kuba yararwanyaga inyigisho y’Ubutatu kandi akaba yaremeraga inyigisho z’Abakristo ba kera, byatewe n’ibintu byinshi yasomye kandi akabitekerezaho.”​—Robert Bruen, PhD.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze