ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 5/15 p. 3
  • Ibivugwa kuri Aziya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibivugwa kuri Aziya
  • Nimukanguke!—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwigisha abana birabarinda.
  • Abantu bapfuye nyuma y’inkubi y’umuyaga.
  • Muri Koreya y’Epfo abageze mu za bukuru bariyahura.
  • Niboneye ukuntu umukumbi w’Imana wagiye wiyongera muri Koreya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Kwita ku bageze mu za bukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
Reba ibindi
Nimukanguke!—2015
g 5/15 p. 3
Umubyeyi n’akana ke k’agakobwa

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa kuri Aziya

Umugabane wa Aziya ni wo utuwe cyane ku isi. U Bushinwa n’u Buhindi byonyine bituwe n’abaturage barenga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bose. Ni ibihe bibazo ibihugu byo muri Aziya bihanganye na byo ku birebana n’uburezi no kurinda abaturage babyo?

Kwigisha abana birabarinda.

Impuguke mu by’amategeko zo mu Bushinwa zavuze ko iyo ababyeyi batigishije abana babo ibirebana n’ibitsina bakiri bato, abo bana baba bafite ibyago byo kuzahohoterwa. Mu myaka ine ishize, abashinjacyaha bo mu Bushinwa basuzumye ibirego bigera ku 8.000 birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana. Umwarimu wigisha iby’amategeko muri Kaminuza ya Beijing yavuze ko abana ari bo “bakunze kwibasirwa kubera ko batabasha kwirwanaho.” Yunzemo ati “kwigisha abana ni cyo kintu cy’ibanze kibarinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. Ababyeyi b’abanyabwenge bigisha abana babo uko bakwirinda “abantu bavuga ibigoramye.”​—Imigani 2:1, 10-12.

Abantu bapfuye nyuma y’inkubi y’umuyaga.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ugereranyije, umubare w’abana b’abakobwa bapfuye muri Filipine mu mwaka wakurikiye inkubi y’umuyaga, ukubye incuro cumi n’eshanu uw’abishwe n’uwo muyaga ubwawo. Mu bishobora kuba byaratumye uwo mubare wiyongera, harimo ibura ry’akazi nyuma y’iyo nkubi, ikiguzi cyo gusana ibyangiritse n’uburyo abana b’abakobwa bafashwamo, hakubiyemo kubagaburira no kubavuza.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. ‘Gabana umugati wawe n’ushonje, uzane imbabare itagira aho iba uyishyire mu nzu yawe kandi nubona umuntu wambaye ubusa umuhe icyo kwambara.’​—Yesaya 58:7.

Muri Koreya y’Epfo abageze mu za bukuru bariyahura.

Mu mwaka wa 2011 abarenga kimwe cya kane cy’abantu bose biyahuye muri Koreya y’Epfo, bari mu kigero cy’imyaka 65 kuzamura. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko byatewe n’ibibazo by’ubukungu n’uko abageze mu za bukuru bafatwa. Abageze mu za bukuru bagera hafi kuri 50 ku ijana bo muri Koreya y’Epfo usanga ari abakene. Abaturage batageze no kuri kimwe cya kabiri ni bo bumva ko abana bagombye kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Wubahe so na nyoko.”​—Abefeso 6:2.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze