ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g18 No. 2 p. 14
  • 11 Kugira umwete

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 11 Kugira umwete
  • Nimukanguke!—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO BISOBANURA
  • IMPAMVU ARI IBY’INGENZI
  • ICYO WAKORA
  • Uko washimishwa n’akazi ukorana umwete
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Akazi
    Nimukanguke!—2015
  • Ujye ubonera ibyiza mu murimo ukorana umwete
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Jya wishimira akazi ukora
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Nimukanguke!—2018
g18 No. 2 p. 14
Umukobwa urimo kwiruka

Kwitoza gukorana umwete ni nko gukora siporo, kuko bikugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza

IBIREBA URUBYIRUKO

11 Kugira umwete

ICYO BISOBANURA

Abantu b’abanyamwete bakunda akazi. Bakorana umwete kugira ngo babone ikibatunga kandi bafashe abandi, kabone n’iyo baba bakora akazi gasuzuguritse.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Uko byagenda kose nta muntu wabaho adakora. Gukorana umwete bigira akamaro nubwo muri iki gihe abantu benshi badashaka gukora.—Umubwiriza 3:13.

“Naje kubona ko iyo ukorana umwete wigirira ikizere kandi ukumva unyuzwe. Narushijeho gukunda akazi kubera ko gatuma numva nyuzwe. Gukunda akazi bizatuma uvugwa neza.”​—Reyon.

IHAME RYA BIBILIYA: “Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu.”​—Imigani 14:23.

ICYO WAKORA

Ibintu bikurikira bishobora gutuma ukunda akazi.

Jya witoza gukora ibintu neza. Mu gihe ukora imirimo yo mu rugo, imikoro yo ku ishuri cyangwa akandi kazi, uge ubikora neza kandi ubikorane umwete. Niba hari ibintu umaze kumenya gukora, uge ureba uko warushaho kubikora neza kandi vuba. Iyo umaze kugira ubuhanga mu kazi urushaho kugakunda.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara; ntazahagarara imbere ya rubanda rugufi.”​—Imigani 22:29.

Jya uzirikana abandi. Akenshi iyo wita ku nshingano zawe bigirira abandi akamaro. Urugero, iyo ukorana umwete imirimo yo mu rugo, worohereza abandi bagize umuryango.

IHAME RYA BIBILIYA: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”​—Ibyakozwe 20:35.

Jya ukora n’ibyo batagusabye. Aho kugira ngo ukore utuntu duke gusa, jya wihatira gukora byinshi ndetse n’ibyo batakubwiye. Ibyo bizagaragaza ko udakora ibintu ari uko babiguhatiye gusa, ahubwo ko ubikora ubishaka.—Matayo 5:41.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ntugakore igikorwa cyiza bitewe n’agahato, ahubwo uge ugikora ubyishakiye.’​—Filemoni 14.

Jya ushyira mu gaciro. Abantu bakorana umwete bakunda akazi ariko ntibabatwa na ko. Bakorana umwete ariko bakagira n’igihe cyo kuruhuka.

IHAME RYA BIBILIYA: “Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”​—Umubwiriza 4:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze