ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g20 No. 3 pp. 6-7
  • Jya wishyira mu mwanya w’abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wishyira mu mwanya w’abandi
  • Nimukanguke!—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Aho ikibazo kiri
  • Ihame rya Bibiliya
  • Akamaro ko kwishyira mu mwanya w’abandi
  • Icyo wakora
  • Kwishyira mu mwanya w’abandi—Urufunguzo rwo kugira ineza n’impuhwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ugaragaza ko wishyira mu mwanya w’abandi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ese Imana yishyira mu mwanya wawe?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Umuryango mwiza n’inshuti
    Nimukanguke!—2019
Reba ibindi
Nimukanguke!—2020
g20 No. 3 pp. 6-7
Umugabo w’umukokaze n’umusiki bicaranye mu ndege, barimo kuganira.

Jya wishyira mu mwanya w’abandi

Aho ikibazo kiri

Iyo twibanze ku bintu dutandukaniyeho n’abandi, dushobora kumva ko abatameze nkatwe bafite ikibazo. Ibyo bishobora gutuma dusuzugura abo tutameze kimwe. Iyo dusuzugura abandi, kwishyira mu mwanya wabo bishobora kutugora kandi bigaragaza ko dufite ivangura.

Ihame rya Bibiliya

“Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.”​—ABAROMA 12:15.

Icyo bisobanura: Uwo murongo utwigisha ko tugomba kwishyira mu mwanya w’abandi. Iyo umuntu yishyira mu mwanya w’abandi abagirira impuhwe, akiyumvisha uko bamerewe.

Akamaro ko kwishyira mu mwanya w’abandi

Iyo twishyira mu mwanya w’abandi, bituma tubona ko hari ibyo duhuriyeho. Nanone bituma twumva ko ibiba ku bandi natwe byatubaho. Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tubona ko umuntu ari nk’undi, aho yaba akomoka hose. Iyo tubonye ko turi bamwe turushaho gukundana.

Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tububaha. Urugero, hari abantu Anne-Marie wo muri Senegali yasuzuguraga. Agaragaza ko kwishyira mu mwanya w’abandi byamufashije. Yaravuze ati: “Iyo nabonaga ukuntu abo bantu bababara bitewe n’uko abandi babasuzugura, naribazaga nti: ‘Ubu se ari nge bibayeho, nakumva meze nte?’ Natangiye kubona ko burya ntaruta abo bantu, kandi ko nta cyo natanze ngo mbe ndi mu bwoko bwitwa ko bukomeye.” Nitwishyira mu mwanya w’abandi, tuzamenya ingorane bahanganye na zo, aho kubafata uko batari.

Icyo wakora

Niba hari abantu bo mu bundi bwoko usuzugura, jya ugerageza gushaka ibyo muhuriyeho. Urugero, jya uzirikana ko na bo bishima:

Kwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma twumva ko burya nta bwoko buruta ubundi

  • iyo basangira ibyokurya n’abagize imiryango yabo

  • iyo barangije akazi

  • iyo bari kumwe n’inshuti zabo

  • iyo bumva indirimbo bakunda

Gerageza kwishyira mu mwanya wabo. Ibaze uti:

  • “Nakumva meze nte hagize umuntu unsuzugura?”

  • “Nakumva meze nte hagize umuntu umfata uko ntari, atabanje no kumenya ibyange?”

  • “Ese ndi muri ubwo bwoko busuzugurwa, nakwifuza ko abandi bamfata bate?”

Umugabo w’umukokaze n’umusiki bicaranye mu ndege barimo bareba amafoto.

Urugero: Robert (Singapuru)

Yaravuze ati: “Kera numvaga ko abantu babana n’ubumuga bwo kutumva nta bwenge bagira, kandi ko barakazwa n’ubusa. Ibyo byatumaga mbagendera kure. Icyakora sinari nzi ko mfite ikibazo k’ivangura, kuko numvaga nta we mbangamira.”

“Kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutumva, byatumye nivanamo iryo vangura. Urugero, impamvu natekerezaga ko badafite ubwenge, ni uko iyo nabavugishaga bampangaga amaso gusa. Nagerageje kwiyumvisha uko naba meze, umuntu arimo ambwira ibintu ariko simbyumve. Birumvikana ko nange namukanurira gusa. Uko naba ndeba byaba bigaragaza ko ntumvise icyo yambwiye.”

“Kwishyira mu mwanya w’abafite ubumuga bwo kutumva byatumye ndeka kubagirira urwikekwe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze