ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 1 p. 15
  • Ushobora kubona ubwenge nyakuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kubona ubwenge nyakuri
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Imana yifuza ko washakisha ubwenge itanga
  • Imana ishobora kuguha ubwenge nyakuri
  • Ni mu buhe buryo dutega Imana amatwi?
    Tega Imana amatwi uzabeho iteka
  • Ese Imana ibaho? Niba ibaho se bidufitiye akahe kamaro?
    Nimukanguke!—2015
  • Imyanzuro twafata irebana n’icyiza n’ikibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2024
  • Inyigisho z’ukuri zishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 1 p. 15

Ushobora kubona ubwenge nyakuri

Bibiliya igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Ijambo “byahumetswe” riri muri uyu murongo risobanura ko Imana Ishoborabyose yashyize ibitekerezo byayo mu bwenge bw’abanditse Bibiliya.

IMIBARE IVUGA IBIREBANA NA BIBILIYA

  • Ibice bimwe na bimwe by’igitabo.

    66

    Ibitabo bigize Bibiliya.

  • Ikiganza cyandika, hejuru ye hari urumuri.

    40

    Abantu Imana yakoresheje ngo bandike Bibiliya.

  • Isaha.

    1513 M.Y.

    Igihe Bibiliya yatangiye kwandikirwa. Ubu hashize imyaka irenga 3.500.

  • Inyuguti n’ibimenyetso byo mu ndimi zitandukanye.

    3.000+

    Indimi imaze guhindurwamo, yaba yose cyangwa ibice byayo.

Imana yifuza ko washakisha ubwenge itanga

“Jyewe Yehova . . . ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja.”​—YESAYA 48:17, 18.

Wagombye kubona ko ayo magambo ari wowe Imana iyabwira. Yifuza ko ugira amahoro n’ibyishimo birambye, kandi yagufasha kubigeraho.

Imana ishobora kuguha ubwenge nyakuri

“Ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa mu mahanga yose.”​—MARIKO 13:10.

Muri ubwo ‘butumwa bwiza’ harimo amasezerano ya Yehova avuga ko azakuraho imibabaro yose, agahindura isi paradizo kandi akazura abacu bapfuye. Abahamya ba Yehova babwiriza ubwo butumwa bushingiye kuri Bibiliya ku isi hose.

Gusoma Bibiliya byatumye ntongera gushidikanya

“Kuva nkiri muto, nibazaga byinshi ku birebana n’Umuremyi wacu. Naribazaga nti ‘bishoboka bite ko buri gihugu cyagira imana cyangwa umuremyi wacyo?’ Ni yo mpamvu nashimishijwe n’ibyo Bibiliya ivuga mu Baroma 3:29, ko Imana y’ukuri ari ‘Imana y’amahanga’ yose. Nanone Umuremyi wacu afite izina bwite ari ryo Yehova kandi yifuza ko tuba incuti ze.”​—Rakesh.

Rakesh.
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze