ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 3 pp. 14-15
  • Impamvu ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Izatuma urushaho kwishimira ubuzima
  • Uzabonamo inama zagufasha kubaho neza muri iki gihe
  • Uzabona ibisubizo by’ibibazo wibaza
  • Uzagira ibyiringiro by’igihe kizaza
  • Ese Imana ibaho? Niba ibaho se bidufitiye akahe kamaro?
    Nimukanguke!—2015
  • Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ituma twizera ko tuzabaho neza mu gihe kizaza
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 3 pp. 14-15
Abantu bitegereza inyamaswa ziri mu giti.

Impamvu ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi

Kuki ari ngombwa kumenya ko hariho Umuremyi? Niba umaze kubona ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho, ubwo ukwiriye no gusuzuma ibimenyetso byemeza ko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Nanone niba usanzwe wemera Bibiliya, ishobora kukugirira akamaro muri ibi bikurikira.

Izatuma urushaho kwishimira ubuzima

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: ‘Imana yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.’—Ibyakozwe 14:17.

ICYO BISOBANURA: Ibintu biri mu isi ni impano twahawe n’Imana. Uzarushaho kubyishimira numenya ukuntu Imana yabiduhaye ikwitaho.

Uzabonamo inama zagufasha kubaho neza muri iki gihe

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: ‘Uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, kandi umenye imigenzereze myiza yose.’—Imigani 2:9.

ICYO BISOBANURA: Imana izi ibintu byose byatuma wishima kubera ko ari yo yakuremye. Niwiga Bibiliya, uzabonamo amasomo y’ingenzi yakugirira akamaro.

Uzabona ibisubizo by’ibibazo wibaza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “Uzamenya Imana.”—Imigani 2:5.

ICYO BISOBANURA: Kumenya ko hariho Umuremyi bishobora kugufasha kubona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi nk’ibi: “Intego y’ubuzima ni iyihe? Kuki hariho imibabaro myinshi? Bigenda bite nyuma yo gupfa?” Ushobora kubona ibisubizo nyabyo by’ibyo bibazo byose muri Bibiliya.

Uzagira ibyiringiro by’igihe kizaza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO: “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”—Yeremiya 29:11.

Reba videwo ivuga ngo: “Twabwirwa n’iki ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri?” n’indi ivuga ngo: “Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?” Ushobora kubona izo videwo zose wanditse interuro ivuga ngo: “Ukuri ko muri Bibiliya” cyangwa “umwanditsi wa Bibiliya” ahanditse ngo: “Shakisha.”

ICYO BISOBANURA: Imana yadusezeranyije ko izakuraho ibibi, imibabaro ndetse n’urupfu. Niwizera amasezerano y’Imana, bizagufasha kugira ubutwari, bityo uhangane n’ibibazo uhura na byo muri iki gihe.

Abizeye Umuremyi byabagiriye akamaro

Cyndi.

“Ntangazwa cyane n’ukuntu Imana idufasha muri byinshi. Idufasha kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi, uko twabana neza n’abandi n’uko twaba inshuti zayo.”—Cyndi wo muri Amerika.

Elise.

“Kwizera Umuremyi byatumye ngira ubuzima bwiza kandi bushimishije. Bituma ngira ubwenge bwinshi kuko buri gihe nunguka ibintu bishya ku Mana, ku byo yaremye no ku Ijambo ryayo.”—Elise wo mu Bufaransa.

Peter.

“Gukurikiza ibyo Umuremyi wacu atwigisha dusanga muri Bibiliya, bituma ndushaho kugira ibyishimo. Bituma ntibanda ku bitagenda neza, nkita ku bintu, kandi nkishimira uko mbayeho. Nanone byamfashije kuba umubyeyi mwiza.”—Peter wo mu Buholandi.

Liz.

“Kera ntaratangira kwiga Bibiliya, ibyange byari ukurya, kuryama ubundi nkajya ku kazi nihuta ngo ntakererwa. Nahoraga mpangayitse. Ubu nibonera ko ubuzima ari impano nziza cyane twagombye kwishimira kandi tukayiha agaciro.”—Liz wo muri Esitoniya.

Adrien.

“Ubusanzwe ndi umuntu ukunda guhangayika. Ariko kumenya ko ibibi, akarengane n’imibabaro bizavaho, bimfasha kwihangana.”—Adrien wo mu Bufaransa.

Menya uko Bibiliya isubiza ibibazo by’ingenzi. Reba videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?—Videwo yose”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze