ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g25 No. 1 pp. 12-13
  • Jya ugira ubuntu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugira ubuntu
  • Nimukanguke!—2025
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUKI ARI IBY’INGENZI?
  • ICYO WAKORA
  • Abakunda gutanga bagira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Kuki nagombye gufasha abandi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Jya wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu no gushyira mu gaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Inama zadufasha kubana neza n’abandi
    Nimukanguke!—2021
Reba ibindi
Nimukanguke!—2025
g25 No. 1 pp. 12-13

UKO WAHANGANA N’IZAMUKA RY’IBICIRO

Jya ugira ubuntu

Niba uhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, ushobora kuba utekereza ko kugira ubuntu bidashoboka. Icyakora kugira icyo uha abandi ubigiranye ubuntu, bishobora kugufasha mu gihe uhanganye n’ibibazo by’ubukungu. Humura, kugira ubuntu ntibizakubuza kugira amafaranga wizigamira.

KUKI ARI IBY’INGENZI?

Kugira ubuntu no mu tuntu duto, bituma tugira ibyishimo kandi tukumva tumerewe neza. Hari abaganga bemeje ko kugira icyo duha abandi bishobora gutuma twumva tumeze neza mu mubiri kandi tukagira imitekerereze myiza. Urugero, bishobora kugabanya imihangayiko, umutima ugatera neza kandi bikatugabanyiriza ububabare. Nanone kandi, kugira ubuntu bishobora kudufasha gusinzira neza.

“Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Iyo tugize icyo duha abandi, wenda tukabaha amafaranga cyangwa ikindi kintu, kwemera ko abandi badufasha, mu gihe bibaye ngombwa, biratworohera. Umugabo witwa Howard, uba mu Bwongereza yaravuze ati: “Iyo njye n’umugore wanjye dushakishije uko twagaragariza abandi ubuntu kandi tukabafasha, bituma natwe twumva nta cyo bitwaye mu gihe abandi badufashije.” Birumvikana ariko ko abantu bagira ubuntu, badatanga biteze ko na bo hari icyo bazahabwa. Ahubwo baba bashobora kubona incuti nyancuti, ziba ziteguye kubafasha mu gihe babikeneye.

“Mujye mukunda gutanga, namwe muzahabwa.”—Luka 6:38.

ICYO WAKORA

Jya usangira n’abandi ibyo ufite. Nubwo waba wumva ko nta bintu byinshi ufite watanga, ushobora kuba ufite ibyo wasangira n’abandi, nubwo ryaba ari ifunguro ryoroheje. Duncan n’umuryango we baba muri Uganda, kandi nubwo bakennye ntibibabuza kugira ubuntu. Duncan yaravuze ati: “Iyo ari ku Cyumweru, njye n’umugore wanjye tugira umuntu dutumira iwacu mu rugo, maze tugasangira ifunguro ryoroheje. Kumarana igihe n’abandi biradushimisha cyane.”

Birumvikana ko umuco wo kugira buntu, udakuraho gushyira mu gaciro. Si ngombwa ko utanga ibyo ufite byose ku buryo abagize umuryango wawe babura ibyo bakeneye.—Yobu 17:5.

Gerageza gukora iki: Uzarebe umuntu uha ibyokurya byoroheje cyangwa icyo kunywa. Ese niba hari ibintu utagikoresha, ntiwabiha incuti zawe cyangwa abo muturanye babikeneye?


Ubundi buryo bwo gutanga. Hari impano ziba ari nziza cyane dushobora gutanga, kandi nta mafaranga twazitanzeho. Urugero, dushobora guha abandi igihe cyacu kandi tukagaragaza ko tubitaho, wenda tukabafasha gukora ibintu bimwe na bimwe. Erega burya niyo ubwiye umuntu ijambo ryiza uba umuhaye impano! Ubwo rero, jya ubwira abandi ko bafite agaciro cyangwa ubabwire ko ubakunda.

Gerageza gukora iki: Jya ufasha abandi gukora imirimo yo mu rugo, gusana ibintu byo mu nzu cyangwa ubafashe kujya guhaha. Ushobora koherereza incuti yawe agakarita cyangwa mesaje irimo amagambo yo kumutera inkunga, niyo wamubwira ko umutekerezaho ubwabyo byaba bihagije.

Nugaragaza umuco wo kugira ubuntu, uzagira ibyishimo n’ubuzima bwiza.

“Ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi.”—Abaheburayo 13:16.

“Nubwo inzu tubamo ari nto, dukunda gutegura amafunguro maze tukayasangira n’incuti zacu. Gufasha incuti zacu biradushimisha cyane. Hari n’igihe duha abandi amafaranga. Ariko akenshi, dutanga igihe cyacu. Ni kenshi twagiye tubona ko gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Byavuzwe na Trey, wo muri Isirayeli.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze